UBUTUMWA UMWUZUKURUZA WA GACAMIGANI YAGENEYE FPR INKOTANYI

Spread the love

Mu cyumweru gishize umwuzukuruza wa Gacamigani witwa Rutegaminsi rwa Tegeera agatura i Buharankakara yazindukiye i Rusororo, mu Karere ka gasabo, ahubatse icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi, maze asaba kubonana na Ngarambe François, Umunyamabanga Mukuru wayo, bigoranye baramwemerera, maze amwinjiza mu biro, amuterekera itabi baraganira.

N’ubwo ikiganiro bagiranye cyabereye mu muhezo ariko duhisemo kukibagezaho kuko burya utazi irengero ry’amagambo agira ngo umuyaga ni igaju, ubundi akagira ngo Nyiragahinga ni nyirasenge.

Rutegaminsi rwa Tegeera yatangiye abaza Ngarambe ati “ese Ngarambe ko wimirije imbere itabi ukirengagiza ubutabera gaca-nzigo, urabona uva he ukajya he?” Ngarambe mu bwishongozi bwinshiyamushubije ko ahagarikiwe n’ingwe, ko agomba kuvoma, yashaka akanayamena kuko nyine ngo bafata igihugu nta musanzu cyangwa umuganda Rutegaminsi na bene wabo batanze.

Rutegaminsi yarasetse cyane maze abwira Ngarambe ati “nyamara iyo ngwe iguhagarikiye iririwe ntiraye” ! Arakomeza atiese wari uzi ko iminsi ikona ingwe?”Ngarambe yahise asa n’urakaye mazeakankamira Rutegaminsi cyane aramubwira ati “ese sha nawe urashaka kuntega iminsi nka gahungu kari agahanzi ko mu kiliziya cyangwa urashaka kumera nka wa mukecuru wamamaye i Burayi kubera kuririmba inyarwanda no guterekera amaso abazungu?

Rutegaminsi ati “ubutumwa ngufitiye si ubwo kuzura ababaye abatagatifu cyangwa kubacyurira abakoze uburaya ngo mubone inkunga zatumye mutsinda urugamba, ahubwo nazinduwe no kukubwira ngo uzambwirire bene wanyu ko iminsi ibagera amajanja!

Uzambwirire Kaga wigize icyago ko iminsi ari imitindi kandi ko iminsi ishukana n’ubwo iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe. Uzamubwire ko iminsi iteka inzovu mu rweso kandi ko iminsi ikubakira inyumba ikurindirije ivundi.

Uzamumbwirire uwo mukwe wa Murefu ko agateruwe n’iminsi kataremera kandi ko iminsi icura idaciye amakara, ikavuguta nta muvuba. Uti “erega iminsi ipfura umugara w’intare”!!!

Ngarambe yibwire ko ahagarikiwe n’ingwe nyamara iminsi ikona ingwe

Uzambwirire uwo mubisha watanyije Abanyarwanda ko akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure. Wongereho ko akabwana k’iminsi nta muhana karenga kandi ko iminsi itarambirwa cyane cyane ko uhisha iminsi arushywa n’ubusa.

Uzambwirire Nyagisyo cy’impenebere gihetse umwana imbebe ko iminsi inyagira uwugamye kandi nta wusakarira iminsi. Uzamunyibukirize ko ugaburira iminsi atuzuza imbehe kandi ko usangira n’iminsi asahura.

Uzambwirire Nyirankundwakazi yo kwa Ndengeyingoma ko iminsi nimurwaza, nawe azayirwaza kuko nta wuzi aho bwira ageze. Uti “buriya mwene Mupende yakuvuye mu maso ariko ntazakuva mu mutwe”!

Uzambwirire cya Cyomekano cyananiwe no kwikamira n’ay’umuyenzi ko uhunga iminsi ukayisanga imbere kandi ko iminsi ibagira inkende munsi y’igiti zuriraga. Uzibuke kumubwira ko uhingira iminsi adakura isuka ku rutugu, kuko iyo ayikuyeho iminsi imurya isataburenge.

Uzambwirire ba bandi batazi icyo babahora bo kwa Mbuzizina ko uwariye ak’iminsi atagaherana kandi ko uhunga iminsi cyane ukamara amaguru. Umwibutse ko umunsi bamuteze imitego agashaka guhunga, ntazarangire iminsi aho agiye, yo izamwishakira.

Uzambwirire Burushyi wagabiwe kujya kuryoha mu kirwa cy’umwamikazi Elizabeti ko uhemukiwe n’iminsi atagira kirengera, unamubwireko burya iminsi nimuhema, ntikamuhemuze. Uti “ibyo mwene nyoko yakoreye abaturage ba Bannyahe bizabahora ku mutima.

Uzambwirire Mabano witandukanyije n’ibitekerezo bya Se yitiriwe, ko iminsi nimucira amarenga azicarana amakenga, ejo atazatahira kuba indorerezi y’amatora mu gihugu atazi ururimi bavuga.

Uzanyibukirize Rusaya rw’urutsindirano ko iminsi irya ntihage kandi ruzibuke ko i Toulouse atari mu Kinigi.

Uzambwirire Kabare kiyemeje guhora gatumwa kwica ko iminsi nigasangira kazategereza uwa nyuma kuko ntacyo karushaga Imbanzakwasa cyangwa bamwe bavukanye intoki nyinshi, nyamara mwabatsinze mu mahanga, nta kindi gicumuro, bazira gusa kwanga igitugu. Icyo byabunguye sinkizi!

Uzambwirire abo bateruzi bose ko nibasanga iminsi isinziriye batazabura kuyiba, uzanabanyibukirize ko bamwe muri bo igihe bavugiraga ku maradiyo y’amahanga, ibitutsi byabo byabitswe mu mashini.

Uzambwirire zirya ngirwa-ntumwa za rubanda ko iminsi idasasa ahubwo isenya kandi ko usenyewe n’iminsi adasiga itongo. Uzabanyibukirize ko umubare mwinsho wa ba Mutimawurugo ntacyo wamariye rubanda.

Uzambwirire bya bikange byo mu nzego z’ibanze ko usigiwe n’iminsi atagira uwo araga kandi usahuwe n’iminsi atagira uwo abaza. Kwa gukubita no kwica urubozo bagize intego bizabakururira umuvumo utagira uko ungana mu gihe isha izaba yafashe ak’amabuye.

Nyuma yo kwakira ubu butumwa, Ngarambe yakubise ku meza, yishima mu mutwe atangira kwicira mu bwanwa yubuye amaso asanga Rutegaminsi rwa Tegeera yagiye nk’ejo, ariko ubutumwa bwari bwamaze kugera ku bo bugenewe.

Ngayo nguko, ngubwo ubutumwa umwuzukuruza wa Gacamigani yageneye FPR-Inkotanyi, atari ukubatega iminsi ahubwo ayibutsa ko iminsi yayo ibarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe, ubundi Abanyarwanda bagahumuka bakabona ko batagikwiye gukorera kurenza umunsi cyangwa kurushya iminsi, ahubwo umunsi wageze ngo ababategaga iminsi bahambirizwe amanywa ava, Abanyarwanda barenge ikibatanya babane mu bumwe n’amahoro azira amakemwa.

Rutegaminsi rwa Tegeera, waradutumikiye, Twatangiye kugukumbura.

Umwanditsi wa Ndabaga TV