UBUVUGIZI: ABASIRIKARE BA KAGAME BAMEREWE NABI, NONE BARATABAZA.

Yanditswe n’umwe mu ngabo za RDF asaba Abaryankuna kuvugira abasirikare ba RDF ubuvugizi

Ubundi ingabo z’u Rwanda (RDF) kuva mu myaka ya 2004 kuzamura zagize ikizigoboka gituma guhembwa make bitakiba ikibazo kinini, haboneka missions za UN aho habonekagamo udufaranga dutuma guhera umwuka kubera ubukene bidashoboka. Mu gihe gutoroka byari hejuru, abasirikari biringiye kuzabona missions bakihangana. Ariko duhangayikishijwe nibi bikurikira byo kutwaka na duke dukuyemo:

1. Ubundi abasirikari kuva muri 1998 bagiye bakatwa 7% by’umushahara wabo ukabikwa ku ngufu muri CSS-ZIGAMA. Wenda byo byari bifite impamvu yuko kwari ukugira ngo CSS-ZIGAMA ibone ubushobozi bwo kujya ibaguriza amadeni ya hato na hato nubwo nayo agiye kuzaduheza umwuka kubera ingano ya serumu duhembwa. Iyi 7% barayifatira n’uvuye mu gisirikari hari benshi batayihawe barinda bapfa nta gikurikirana. Gusa hari bamwe bumvikana bavuga ko nk’ufiteho miliyoni eshanu (5millions) we bamuhaho duke iyo nta deni abafitiye.

2. CSS ZIGAMA, ni baringa yo gukiza abayobozi bakuru abasirikari bandi kuva kuri LtCol kumanuka bagapfira mu kinya. Abayobozi bigurijemo amafaranga menshi cyane bubaka amazu bakora businesses, abandi bicira isazi mu jisho. Iyi CSS kandi ibeshya abanyamuryango bayo ko upfuye ayirimo ideni riri munsi ya 25millions ataryishyuzwa ngo abasirikari bumve ko ibitayeho, ariko se ni nde uhabwa iryo deni ahubwo? Ni umuntu ukorera ahantu nko mu bigo bya MINADEF bimuhemba hejuru y’ibihumbi Magana atanu (500milles) umushahara atabona ari muri units za gisiriakare, kandi abo rwose ni mbarwa: Ni abakora muri MINISTERI, MMI, Rwanda Military Hospital, HORIZON GROUP, n’izindi companies za MOD (Min of Defence) zikorera na zo mu mwijima cyangwa se RDF Reserve Force (NGO ya Gen Ibingira na shebuja) yubaka imihanda, amazu, itera ibiti n’ibindi bikorwa byakira amafaranga muri Leta akajya mu gatsiko ka bakeya.

3. Iyo umusirikari wa RDF cyangwa ofisiye agiye mu butumwa bwa UN ategekwa kuzatanga 20% yayo yinjiza buri kwezi kuri Monthly Subsistence Allowances (MSA). Iyi 20% ihwanye na 700USD arengaho kuko ku kwezi staff officer aba ahembwa nka 4 000USD byibuze, maze bakayishyura kuri konti yiswe WELFARE FUND muri CSS. Ese umusirikari akwiye kuba yishyura cost ya welfare y’igisirikari cyose? Kuki yishyurwa nabagiye muri UN Missions? Ibi bintu muzabitubarize ku isi yose mu ndimi zose kuko bimaze kuturambira kandi ubwo umuntu aba yagiye muri mission ashaka kuza ngo yubake akazu cyangwa acyemure ibibazo by’umuryango uba wugarijwe n’ubukene.

4. Ku bandi bajya muri mission nka Protection Force ari battallions, bakatwa 15% bakayababikira ku ngufu muri CSS. Ayo uba ngo kuzayabona utakiri mu gisirikare!!! akaba ajya kuri ya konti navuze haruguru yitwa compulsory saving cyangwa se konti izwi ku mazina ya 7%.

5. Ibi bintu bikaba bidashimisha abasirikari, uretse generals bagomba kuba babyungukiramo. Nkeka ko ari uburyo bwo gukusanya amafaranga bagabana bo ubwabo kugera kuri Coloneri bitwaje ko badakunze kujyanwa muri missions za LONI. Ingero mbitangira ni ebyiri:

* Gen Patrick NYAMVUMBA ataravanwa ku mwanya wa CDS yahaye LtGen Jacques MUSEMAKWELI (Inspector General) 52millions ngo yifashishe kuko yari yanditse asaba ubufasha avuga ko akennye!

* Bidaciye kabiri Gen NYAMVUMBA yagiriye inama Col KALISA wayoboraga Engineer Brigade, ubu akaba afunze, ko na we yasaba amafaranga maze amuha 48millions ngo ajye kwikenuza! Gusa aba bo baziranyeho udukorwa two kurya ifaranga ritubutse (Engineer Bde, Col Kalisa na Gen Nyamvumva). Gahunda ni ugukenesha ingabo gusa kandi ubu zitunzwe na UN Missions, ivuyeho zatoroka zigashira ntizishimye na mba!

Umusirikare wo muri RDF

Abaryankuna barabwira Abasirikare bo muri RDF ko Impinduramatwara Gacanzigo ireba buri Munyarwanda wese, cyane cyane ingabo za Kagame. Igihe kirageze cyo gusubiza agaciro izo ngabo zikaba ingabo z’u Rwanda, ari ukuvuga :

-Kutarasa Abaturage

-Kurinda umutekano w’Abaturage

-Gushyira imbere inyungu z’i gihugu

-Kuzirikana ko abasirikare nabo ari abana b’u Rwanda

-Kwibuka ko ingufu za benshi bashyize hamwe ziruta kure ingufu z’agatsiko kamwe

-Kureba uko ingabo z’ibihugu nka Burkina-Faso, Sudani zitwaye zikava k’uruhande z’umunyagitugu zikajya k’uruhande rw’umuturage

-Kureka kurwana intambara umunyarwanda arwana n’undi munyarwanda

Ubwanditsi