UBUVUGIZI : GUILLAUME RUTEMBESA YABURIWE IRENGERO, YABA AGIYE GUSHIMUTWA ?





Yanditswe na Nema Ange

Kuva ku wa gatanu tariki ya 06 Uguhyingo 2020, Guillaume Rutembesa ukunze gukoresha urubuga rwe rwa Twitter yaburiwe irengero. Ejo ku wa mbere nyuma y’iminsi ibiri ataboneka kuri Twitter ibyo akaba ari ibintu bidasanzwe kuri we, inshuti ze zatangiye kumutabariza :  « Duhangayikishijwe nuko HE @Rutembessa amaze iminsi ibiri  kandi ni ibintu bidasanzwe. Na nomero ye ntiyitaba. Uwaba azi ko ari amahoro yatubwira cyangwa nawe akavuga ko ahuze ».

Kuki kuburirwa irengero rya Rutembesa rihangayikishije abantu ?

Guillaume Rutembesa, wiyita perezida w’imihanda, arangwa no kuvugira rubanda rugufi, akazirana nabo yita « ibifi binini ». Mu gihe mu Rwanda abayobozi bo hasi bakunzwe guhanirwa amakosa baba bakoze, Guillaume Rutembesa yabaye umwe mu ba mbere mu rubyiruko basabye ko n’abayobozi bo hejuru, aribyo akunze kwita ibifi binini bajyanwa imbere y’ubutabera. Mu gihugu kuvuga akarengane kakozwe n’abategetsi bitinywa na benshi, Rutembesa ari nanone mu ba mbere basabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kurwanya akarengane gakorerwa abaturage zingana n’imbaraga urubyiruko rushyira mu kurwanya akarengane gakorerwa igitsina-gore.

Guillaume Rutembesa

Uko kurwanya ibifi binini bihohotera abaturage benshi barakeka ko ari imwe mu mbarutso zateye agatsiko kibyo bifi binini kumwifuriza inabi. Uri ku isonga mubamwifuriza inabi akaba ari uwigize igikomangomakazi Ange kagame. Ku i tariki ya 18 z’Ukwakira 2020 yanditse k’urubuga rwe rwa Twitter ibi bikurikira : « Icyumweru cyiza ku bantu bose. KERETSE abamara igihe cyabo bagenzura ibyishimo byabandi ».

Nyuma y’iminsi itatu yanditse ibyo, Ku i tariki ya 21 z’Ukwacyira 2020, uwahoze ari umusirikaye muri RDF ya kagame, Damien Nkaka, yabwiye  Guillaume Rutembesa ko ashobora kuzagirirwa nabi aho yamwandikiye ati : « wakabwa we ngo ni Rutembesa buriya urumva uzihisha kurusha  Sendashonga ». Turabibutsa ko Seth Sendashonga yiciwe muri Kenya.

Ibyo byabaye nyuma yuko ku i Tariki ya 17 z’Ukwakira 2020, Bwana Rutembesa yari yerekanye ukuntu abana ba Kagame, Ange Kagame na Cyomoro Kagame, bapfusha amafaranga aturuka mu misoro y’abanyarwanda ubusa, aho babaho ubuzima bw’iraha bagura amasacoshi ahenze cyangwa bayajyana mu nzoga, urumogi n’abagore.

Guillaume Rutembesa, ni umusore urera umukobwa we wenyine, aho akunze kuvuga ko amubereye se na nyina, yize muri kaminuza y’i Butare. Ni inzobere mu bintu bijyanye n’ikoranabuhanga. Yagiriwe akarengane mu Rwanda baramufunga kubwa mahirwe igihe gito, aho yahise ahitamo kujya kuba impunzi muri Kenya. Rutembesa ni umuntu ushyira ingufu mu kwirwanaho mu buzima bwe cyane cyane ko yahuye n’ingorane nyinshi. Guillaume Rutembesa mu magambo ye yanditse ngo « Hari igihe nafunzwe muri gereza, bashoboraga kunyica igihe cyose cyangwa kumfunga amezi menshi nzira akarengane…Icyo gihe ntago nari mbabajwe nibyo. Muzi icyari kimbabaje ? Nari ngiye gucecekeshwa iteka ntaramagana akarengane. Kuri ubu nshimishijwe no kuba narabikoze ». Ibyo yabyanditse nyuma yo kwibasirwa kuri Twitter, hari ku i tariki ya 23 Ukwakira 2020, aho yongeyeho ko : “Niyo yapfa ejo, yapfa anezerewe“.

Mu gihe Abanyarwanda bamwe bahangayikishijwe n’iburirwa irengero rya Bwana Rutembesa, Uwiyise Pichette Shima, wahise usiba urubugwa rwe rwa Twitter, yanditse ibi bikurikira : «Nje kubabwira inkuru itari nziza kuri Rutembesa. Nuko bari kugerageza kumutwara mu Rwanda, yafashwe kuwa gatanu saa kumi n’ebyiri za nimugoroba agiye kureba inshuti ye yari imuhamagaye. Kubera umutekano wanjye nta details zanjye mbaha ariko mbahaye message icyenewe cyane kandi yihutirwa cyane. Muyihereho mutabare Umunyarwanda urimo guhohoterwa, mukore uko mushoboye ndatabaza Umunyamabanga mukuru wa kabiri wa Ambassade y’u Rwanda muri Kenya abifitemo Uruhare». Nubwo iyi nkuru ntawahamya ko ari yo, nta nuwayirengagiza igihe Rutembesa ataraboneka.

Muri iki gitondo, uwiyise Princess from North, abantu bamwe bakunze kuvuga ko ari Ange Kagame ndetse bamwe bakanabihamya, yerekanye agashinyaguro avuga ko Bwana Rutembesa anywa ibiyobyabwenge, gutyo ukubura kwe kujyanye no kuba yanyweye ibiyobyabwenge.

Dutegura iyi nkuru muri iki gitondo, turakomeza kwifuza ko iburirwa irengero rya Bwana Rutembesa ari ibyuya atari amaraso. Mbere yo gusoza iyi nkuru reka tubibutse amagambo yigeze kuvuga twasomye kuri Facebook : « Nibashake Congo bayisahure yose, nibashaka izo mfashanyo n’inguzanyo zose babinyereze, nibashaka bice kayumba n’ubundi baba bashwana baziranye, ariko bareke umuturage wa bannyahe wubatse akazu ke avunitse, bareke no kurasa abaturage kuko ninatwe tubatora 100% ».

Ubwanditsi bw’Abaryankuna burahamagarira urubyiruko rwose rw’Abanyarwanda guhaguruka rukavugira Bwana Rutembesa, rugahaguruka rukamagana akarengane kuko wanga gusitara ukagwira ubusa .

Nema Ange afatanyije n’abandi banyamakuru.

One Reply to “UBUVUGIZI : GUILLAUME RUTEMBESA YABURIWE IRENGERO, YABA AGIYE GUSHIMUTWA ?”

Comments are closed.