Ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’ubw’utugari na DASSO ku ikubitiro bwafatiriye inka zigera kuri 20. Igitangaje ni uko inyinshi murizo ari izo bari barahawe muri gahunda ya “Gira inka munyarwanda”! Nyuma yo guhabwa italiki ntarengwa ariyo iya 2 Mata 2019,abatarayatanze n’abagize ngo ni imikino,inka zabo ziri ku isoko!
Ku italiki 25 Werurwe 2109 mu gitondo karekare ahagana mu ma saa mbiri n’indi minota, ubuyobozi bw’ Umurenge wa Bigogwe ni mu Karere ka Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba , bwazindukiye muri buru rugo aho bwari buje kwishyuza amafranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) y’umwaka w’ubwisungane wa 2019-2020. Bitewe n’uko abaturage barembejwe no kuzamuka k’uyu musanzu byaburi kanya , benshi mubaturage bo muri uyu murenge ntibakozwa ibyo kwishyura kuko babifata nk’ubwambuzi n’ubusambo,hakiyongeraho ko ayo mafaranga adapfa kuboneka kubera ubukungu bw’ifashe nabi mu ngo nyinshi muri iki gihe!
Ubuyobozi bw’Umurenge nabwo bubifata nk’agasuzuguro kuko hari abaturage bubona ko bafite ubushobozi ariko bakanga gutanga amafaranga ya mutuelle,bakaba bavuga ko ari ukwigomeka! Niyo mpamvu Ubuyobozi bwazengurutse mu ngo maze bufatiriye inka z’abo buvuga ko bananiranye, babwira abaturage ko urajya arangiza kwishyura ubwisungane ariwe bazajya basubiza inka ye. Bavuze ko bazagena umunsi ntarengwa abatazayatanga zikazagurishwa mu cyamunara bakavanamo amafaranga y’ubwisungane bagahabwa asigaye!
Iki gikorwa cyo gufatira amatungo maremare (inka), cyari gihagarariwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Bigogwe Gitifu NSANZABANDI Gahutu afatanyije n’abayobozi b’utugari tubiri, HAKIZIMANA Jean Bosco n’uw’Akagari ka Arusha, URIMUBANDI Karakezi uyobora Akagari ka Rugeshi bafatanyije n’umu dasso witwa HITIMANA Janvier.
Abaturage baguye mu kanu,kuko buri munsi ku maradiyo bavuga ko nta muntu ugomba gutwarwa amatungo ye ngo ni uko atabonye amafaranga ya mutuelle. Ikindi gikomeje kubabaza abantu ni uburyo ubutegetsi buzamura amafaranga ya mutuelle uko bwishakiye, kandi umuntu akaba adashobora gutangira abantu bake cyane cyane nk’abana n’abagore,ahubwo akaba ari itegeko,gutangira rimwe ay’urugo rwose.
Ubu ubwisungane mu kwivuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu (3,000 Rwf) ku muntu ku bantu bari mu kiciro cya 1 (ubusanzwe bari barasonewe Leta yabishyuriraga). Ibihumbi bine (4,000Rwf) kuri buri muntu kubo mu kiciro cya 2, ibihumbi bitanu (5,000 Rwf) kubo mu cyiciro cya 3 n’ibihumbi bitandatu (6,000 Rwf) ku muntu ku bantu bari mu kiciro cya 4. Iyo uteranyije aya mafaranga nko ku muryango ufite abantu 7,aya mafaranga aba menshi cyane kuburyo n’inka yose yahagendera!
Ibibazo biri hagati y’abaturage n’abategetsi muri iki gihe bimaze kuba uruhuri,aho kugabanuka biriyongera kandi bikazana ubukana! Ni ukubitega amaso!
CYUBAHIRO Amani
Intara y’Uburengerazuba