Yanditswe na Kayinamura Lambert
Mu inyandiko y’ubusesenguzi yashyize ahagaragara kuri uyu wa 22 Ukuboza 2020, Professor Nic Cheesman, umwarimu mu buhanga bwa politike na demokarasi muri Kaminuza ya Birmingham mu gihugu cy’Ubwongereza, yavuze birambuye ku nkunga zihabwa ubutegetsi bw’igitugu muri Afrika, maze agaruka ku buryo bucukumbuye ku rugero rwa Etiyopiya n’u Rwanda.
“Intambara muri Etiyopia isubije irudubi inkunga zihabwa abanyagitugu” niwo mutwe w’ Inkuru ya Professor Nic Cheesman aho, nk’uko yabinyujije kuri Twitter ye, yemeje ko ari yo nkuru ikomeye asohoye muri uyu mwaka.
Nubwo inyandiko ye yari igamije cyane kuvuga kuri Etiyopiya nk’urugero rwagaragaje ko inkunga zihabwa abanyagitugu zitaramba, Professor Nic Cheesman yagarutse ku buryo bw’umwihariko ku butegetsi bwa Paul Kagame mu Rwanda. Amaze kwerekana uburyo intambara iheruka kubera mu ntara ya Tigray muri Etiyopiya yatamaje abibwiraga ko Etiyopiya yamaze kubaka inzego z’ubutegetsi zitajegajega, Professor Nic Cheesman yifashishije urugero rwo mu Rwanda, yerekanye mu buryo burambuye ko abanyaburayi mu myaka makumyabiri ishize bakomeje kwibeshya ko kwirengagiza ibyo abanyagitugu bakora maze bakabatera inkunga kandi bacinyiza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ari ukwibeshya.
Muri iyo nyandiko yagaragaje ko ibihugu byo ku mugabane w’iburayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje gufasha ubutegetsi bwa Nyakwigendera Meles Zenawi zirengangije igitugu cyakorerwaga abatavuga rumwe n’ubwo butegetsi ariko cyane cyane abahezwaga nabwo ari nabyo byabyaye intambara yo mu majyaruguru y’icyo gihugu mu ntara ya Tigray.
Ministre w’Intebe wa Etiopiya Bwana Abiy Ahmed ntiyashoboye guhosha amakimbirane yateye iyo ntambara n’ubwo yari amaze guhabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.
Inyandiko ya Nic Cheesman igaragaza mu buryo burambuye kandi budasubirwaho ko abazungu bafashije FPR kubaka igitugu mu Rwanda bamaze kuyisobanukirwa. Ibi bikaba bigaragaza ko akazi abahagurukiye guharanira impinduka bakora ubutaryama gatanga umusaruro ugaragarira mu guhumura amaso abanyamahanga batangiye kuvuga rumwe n’umurongo mugari w’impinduramatwara watangijwe n’amashyaka ya politiki ndetse n’imiryango iharanira kubohora abanyarwanda.
Ikintu twavuga kuri ubu busesenguzi bwa Professor Nic Cheesman ni uko nawe asa n’aho agwa mu mutego wa FPR utuma abazungu bemeza koko ko FPR yazanye amajyambere mu Rwanda. Iki kikaba ari ikinyoma cyambaye ubusa FPR ikomeza gukinga abazungu mu maso kugira ngo nabo be kuyihagurukira maze bagire ibyo bayibaza. Aba bazungu bakunze gupimira amajyambere y’u Rwanda ku bintu bibiri gusa: icya mbere ni iterambere ry’amazu n’isuku mu mihanda bigaragara mu gice gito banyuramo cy’Umujyi wa Kigali. Ikindi cya kabiri ni imibare itekinitse ubutegetsi bwa Kigali buzi gutekinika kugeza mu nzego nkuru za Banki y’isi hifashijijwe ibishoboka byose kugira ngo isura ya Kagame ikomeze igaragare neza. Ni kuri ibyo binyoma usanga abazungu benshi bazi ko mu Rwanda hose haba internet, cyangwa se ko buri mwana wese mu mashuri abanza afite mudasobwa. Nyamara abanyarwanda ubwabo bazi neza ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa.
Tugarutse kuri ubwo busesenguzi bwa Professor Nic Cheesman, usanga hari aho nawe ubwe yivugira ko adashira amakenga imibare igaragaza iterambere ry’agatangaza rihora ririmbwa ba FPR ya Paul Kagame. Aha yagaragaje ko iyo mibare ari iyo gukemangwa yibutsa ko n’ikinyamakuru Financial Times kabigarutseho mu mwaka wa 2019.
Atsindagira ko kugira ngo amajyambere arambe bisaba ko agomba kuba asaranganyijwe kandi anyuze mu mucyo wa Democracy, Professor Nic Cheesman akaba yaragarutse ku rugero rw’ibihugu byo muri Asia nka Koreya y’Amajyepfo na Taiwani aho yavuze ko kugira ngo ibyo bihugu bigere ku iterambere bifite kuri iyi saha ari uko byafunguye amarembo ya Democracy n’ubwisanzure ku banyagihugu none iterambere ry’ibyo bihugu rikaba ribaye ubukombe. Aha twabibutsa ko n’igihugu cya Singapore u Rwanda rukomeza kwishushanyaho kibarizwa muri icyo kiciro.
Atariye indimi, uwo muhanga mu bya Politiki yavuze ko ibyo mu Rwanda bitazaramba, abivuga muri aya magambo: “ Urugero rwa Etiyopiya n’igihugu kinini rutugaragariza neza ko n’u Rwanda nk’igihugu kiyoboreshejwe igitugu atari urugero rwiza rw’ibizaramba”. Professor yibaza impamvu u Rwanda ari cyo gihugu cyakiriye inkunga nyinshi z’amahanga kurusha igihugu cya Malawi cyo kigaragara nk’ikigerageza muri Demokarasi. Ati igihe kirageze ngo abantu barekere aho kubeshywa ko hari abanyagitugu bagira ubuntu!
Ahandi nk’ijisho ry’abaryankuna twakosora Professor Nic Cheesman, ni aho avuga ko Paul Kagame nka Perezida w’umututsi kuba ayoboresheje igitugu abaturage benshi bo mu bwoko bw’abahutu bizatera amakimbirane ahazaza. Aha twakwibutsa iyi “ntiti” ko Paul Kagame nta bwoko agira. Ari abo yita abahutu yararimarimye, abo yita abatutsi yarishe arakenesha ariyongeza, kuri iyi saha abifuza kubona abava mu maso ni umuryango mugari w’abanyarwanda, si abahutu yemwe si n’abatutsi.
Reka dusoze tubabwira ko iyi nkuru ya Professor Nic Cheesman yasohotse ku rubuga rw’Ikigo Mpuzamahanga kitwa Carnergie Endowment for International Peace mu gisata cyabo cyo ku mugabane w’Uburayi aho gifatanya n’ikigo kitwa European Partnership for Democracy mu mushinga witwa European Democracy Hub. Iki kigo mpuzamahanga gikuriye uyu mushinga aricyo Carnergie Endowment for International Peace ni ikigo gikomeye ku isi cyashinzwe n’umuherwe Andrew Carnergie mu ntangiriro z’inkinyejana cya 20 ari nawe washinze Kaminuza ya Carnergie Mellon izwi cyane mu Rwanda kuko inahafite n’icyicaro.
Carnergie Endowment for International Peace ni kimwe mu bigo bikomeye ku isi
Ibi bigo by’imitekerereze bakunze kwita mu cyongereza Think-Tank bikaba aribyo bivugutirwamo intekerezo zituma abanyapolitiki batekereza imikorere mishya ya politike mpuzamahanga. Ibi bigo bisa nk’ibikora mu kinyegero bigira imbaraga nyinshi zigaragara ari uko zishyizwe mu bikorwa. Urugero rwa hafi cyane nuko kubera iyi ntambara iherutse muri Etiyopiya, umuryango w’ibihugu by’iburayi wahise uhagarika inkunga ya miliyoni 90 z’ama euro zari zigenewe ingengo y’imari ya Etiyopiya.
Ibi bigo kandi bikaba ari byo bivamo abantu bakunze kwita aba “lobbies” bakunze gushyigikira abanyagitugu nka Paul Kagame. Ubundi ibigo nk’ibi nibyo byari bikunze kuvugira Kagame kuko abakuru b’ibihugu bikomeye benshi bamaze kumuvumbura. Ubanza aho umutindi yanikaga hagiye kugwa amahindu!
Iyi akaba ari yo mpamvu iyi nkuru igisohoka, ikinyamakuru The New Times mu ijwi ry’umumotsi gisanganywe Lonzen Rugira cyarahise kivuza iya bahanda, kirira ayo kwarika, kibasira Professor Nic Cheesman karahava mu nyandiko yasohotse ku itariki ya 26 Ukuboza 2020 ifite ugira uti: “Kuki Prof Nic Cheesman ashaka ko Etiyopiya n’u Rwanda bigurumana?”. Uyu Lonzen Rugira abatamwibuka akaba ari wa wundi uherutse kwandika ya twitter yeguje Olivier Nduhungirehe muri Minaffet. Akaba ari mu bakunze kwibasira umwarimu w’umubirigi Professeur Filip Reyjens kuri urwo rubuga rwa twitter.
Reka The New Times tuyireke maze dusoze twibwirira Kagame na FPR tuti: “Urabe wumva birenge, ni wowe ubwirwa!”.
Kayinamura Lambert
Iyi nkuru ndayikunze