UGANDA – TOTAL : MUSEVENI ATI NI IBICUCU, POUYANNE ATI TUZABYITAHO

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Nkuko tubikesha RFI, nyuma yimyaka 16  utegerejwe , umushinga wo gucukura peteroli muri Uganda uzatangira. Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 1 Gashyantare 2022, Uganda, Total Energies hamwe ni ikigo gikomeye cy’abashinwa CNOOC, bashyize umukono ku masezerano yo gushora amafaranga agera kuri miliyari 10 z’amadolari mu gucukura Peteroli muri Uganda. Aya masezerano akaba yaje nka akadomo aho yiswe Final Investment Decision, intego ikaba ari kuzagera ku musaruro wa barrile 230 000 kumunsi mu mwaka w’ 2025. Uyu mushinga munini “mégaprojet” ukaba uteza impaka.

Uyu mushinga ukomeye uteganya gucukura amariba ya peteroli magana nandi ku nkombe z’ikiyaga cya Albert, no kubaka umuyoboro wa peteroli uhuza Uganda na Tanzaniya. Amafaranga yashowe na Total na CNOOC azatangiza iyubakwa ry’uyu mushinga kandi ushobora “kuzamura ubukungu“, nk’uko byatangajwe na Perezida Yoweri Museveni, yahise kandi yamagana imiryango itegamiye kuri Leta yerekana impungenge ifite  ku bijyanye n’ibidukikije bishobora kuzangirika. Mu magambo ye yagize ati : “Amashyirahamwe anenga uyu mushinga ni abantu badafite akazi. Ntacyo bafite cyo gukora, mureke ibyo bicucu bikomeze kuzerera nta ntego, bakunda gusa kunywa icyayi no kurya kuki. »

Imiryango itegamiye kuri Leta yanenze ingaruka zuy’umushinga “zirimbura” umubumbe w’Isi kuko uzagera ahantu henshi hari ibinyabuzima byinshi. Mu magambo ya Richard Orébi, impirimbanyi mu muryango utegamiye kuri Leta Global Right Alert yavuze ko : “Twabonye ibyabaye kubahaturiye. Twabonye uburyo amasambu amwe yafashwe. Kandi bamwe baracyategereje indishyi. Ni umushinga twitondeye cyane. Guverinoma hamwe n’amasosiyete ya peteroli bagomba kurushaho kwitonda. Nigute aya mafranga ateganywa gukoreshwa? Bizahindura ubuzima bwabaturage? Aya masezerano agomba gutanga inyungu. Uyu mushinga ugomba kuremera urubyiruko  akazi no kubagezaho amafaranga. Ikindi hari ikibazo cyibidukikije”.

Ku wa kabiri, umuyobozi wa TotalEnergies, Patrick Pouyanné, yagerageje guhagarika impaka aho yagize ati : “Twese tuzi neza aho tugiye gukorera, cyane cyane ku bidukikije. Twiyemeje gusiga igikumwe kiza ku bidukikije. Ndemeza ko, muri Total Energies, twemera ibiganiro hamwe ni imiryango itegamiye kuri Leta ndetse ninzego zibanze. »

Juliette Renaud, umuyobozi wa  campagne aux Amis de la Terre we yagize ati : “Ingaruka ku ibidukikije no ku ikirere ni nyinshi kandi ntizemewe. Ariko ibyihutirwa ni imibereho y’abaturage. Kugirango uyu mega-umushinga ukorwe,  barimo kwambura amasambu abantu barenga 100 000 muri Uganda na Tanzaniya. Tubona kandi duhangayikijwe  n’iterabwoba, igitutu ni ifungwa bikorerwa abafatanyabikorwa bacu muri Uganda hamwe nabandi banenga iyi mishinga”.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri muw’2021, Total, ikigo cy’Abafaransa cyahinduye izina cyikiyita Total Energies,vyarezwe n’imiryango itegamiye kuri Leta y’Abafaransa na Uganda kubera ko itubahirije inshingano zayo zo kurengera ibidukikije.

Reka twibutse ko Pouyanné yari mu Rwanda kuwa mbere aho hatangajwe ko bashyize umukono ku masezerano yo gutangira kuganira hagamije konoza imikoranire. Kuko mu Rwanda kunenga ibitagenda bitemewe, imiryango yita ku kubungabunga bidukikije ni ikirere ntacyo iratangaza.

Constance Mutimukeye