Yanditswe na Byamukama Christian
Ni nyuma yaho kuwa 29 Kanama 2021 K’umupaka wa Gatuna U Rwanda rushyikirije Uganda umurambo w’umuturage wayo witwa Kadogo w’imyaka 25 warashwe n’igisirikare cy’ U Rwanda kuwa 18 Kanama 2021, Uganda nayo kur’uy’uwa Kane taliki ya 09 Nzeli 2021 yashyikirije u Rwanda imirambo y’Abaturage babiri barimo Theoneste w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Murenge wa Rubaya na Bangirana Paul w’imyaka 47 wo mu Murenge Kaniga gusa ibi bikaba bitashimishije Abanyarwanda n’ubundi bari basanzwe basaba Leta ya FPR ubusobanuro ku cyihishe inyuma yizamba ry’umubano rikomeje kubashora mu mwobo w’ubukene, ubwigunge no gupfusha ababo.
Mu myaka irenga ibiri yose, Abanyarwanda ntibahwemye kwereka FPR ko gufunga imipaka na Uganda ari nko gusiba akayira kajya mu kigega ndetse ko batayishira amacyenga ku bisobanuro ibaha kwifunga ry’imipaka.
Mu bitekerezo byatanzwe ku nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya Leta ya FPR Abanyarwanda nta gucyebera mu mano, abaturage batandukanye bagaragaje ko FPR ariyo nyirabayazana kandi ko birambiranye kubaho nk’imfungwa mu gihe nyamara Kagame we akomeje kurwana no gushinja Uganda iyica rubozo no guhohotera abanyarwanda nyuma yaho abamukoreraga bakomeje gufatwa n’inzego z’umutekano za Uganda, ibimaze kumenyerwa ku kazina ko « guhandura amavunja ».
Reka tutabageze ho bimwe mu bitekerezo Abanyarwanda batanze ku nkuru y’ikinyamakuru cya Leta ya FPR yo kuwa 09 Nzeli 2021 ifite umutwe ugir’uti « U Rwanda rwakiriye abaturage barwo biciwe muri Uganda », Uwitwa Rekareka wagiz’ati « Njye mbona hari ibyo urwanda ruhisha! Ese ubu koko ni gute Uganda yaba yaratugabiye u Rwanda ikadufasha kwibohora bikaba bigeze ku rwego rwo kwica abo yafashije! Uyu mwuka mubi udasobanutse hari byinshi u Rwanda ruhisha twe Abanyarwanda. Ni ukuri mureke tubane neza nabaturanyi. », uwitwa Kgaetan ati : « Harya u Rwanda rumaze kwica Abagande bangahe? akebo ni geramo birababaje kubabuze ababo ariko ndakeka ariyo nzira twahisemo. », Uwitwa Machiavel ati « Ndabona guhererekanya imirambo ari bwo butwererane tugezeho hagati y’u Rwanda na Uganda. Ni akumiro » naho Safari Jean de Dieu ati « Ariko kuki abantu bicwa , inkiko zimaze iki? Ntabwo byumvikana ukuntu yaba umunyarwanda cg umugande bicwa nabi bigeze hariya .Plz muhagarike ubwicanyi kuko turashaka amahoro . »
Banyarwanda(kazi) none ko dukomeje gushira insorongo, FPR n’agatsiko ka Kagame bigaramiye mu nyungu za Politiki dukomeze turebere, tube imfungwa kandi ntacyo dupfa n’abaturanyi ubwacu ? Oya. Igihe cyirageze ngo iby’igihugu tubihe igihugu n’ibya Kagame na FPR tubibahe. Ababuze ababo tubafashe mu mugongo,nta joro ridacya duharanire igihugu cy’imigenderanire myiza.
Byamukama Christian