UGANDA : URWANGO KAGAME AFITIYE MUSEVENI RURAGACIYE! IGIHE.COM CYASIBYE INKURU KURI RWIGEMA JUNIOR ?

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Nyuma yaho Perezida Kagame yumvikanye mu bukwe bwa Teta na Manzi ashimagiza uyu muryango nk’aho yibagiwe ubugome yawukoreye, aho yibazaga impamvu Gisa Eric musaza wa Teta atabutashye, ndetse agasiga amutumyeho  umuryango ngo atahe areke gushukwa na Perezida Museveni wa Uganda, uyu munsi umuzindaro wa FPR, igihe.com, wongeye kwibasira Gisa Eric mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti : “Yasezeranyijwe imikoranire na FDLR na RNC: Menya uko Gisa Rwigema yashutswe na Uganda”. Kuri uyu mugoroba, ku  i tariki ya 22 Ugushyingo, 2021, ni nkaho iyo nkuru yasibwe mu kinyamakuru, ariko twari twarangije kuyibika.

Tugarutse mu mateka, mu 1981, ubwo Milton Obote yayoboreshaga igitugu muri Uganda, Yoweli Museveni n’abandi batangije urugamba rwo kumurwanya. Batangiye ari abasirikare 27 harimo Abanyarwanda 2, Rwigema na Kagame, ariko Kagame ntiyabona numéro imuranga (immatriculation) muri 27, kuko Museveni yamubonaga nk’udashyitse (non-physically fit), ku buryo atashobora gufata imbunda ngo arwane. Rwigema yinginze Museveni maze kuko yamwemeraga yemera kugarura Kagame, ariko bamugira intasi/maneko, bamuha numéro 031. Bivuze ngo ntiyari akibarirwa muri 27 batangiranye, atangira inzika idashira kugeza ubwo yavuzwe kuba inyuma y’urupfu rwa Rwigema, akaba asigaye ahiga Museveni, ngo nawe amwice yihimure icyo yita igisebo bamuteye icyo gihe. Ngiyo imvano y’ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi uyu munsi.

Nk’uko rero byumvikana, ntabwo ikibazo cyabaye hagati y’u Rwanda na Uganda ubwo abasirikare barasaniraga i Kisangani inshuro ebyiri, guterana amagambo bya hato na hato, gucyurirana, gufunga imipaka, ubwicanyi no gufungira abandi ubusa, gukekakekana, n’ibindi, ari ikibazo hagati y’ibihugu byombi ahubwo ni ikibazo hagati y’abasirikare babiri batangiranye urugamba, umwe ashoboye undi adashoboye, uwo ni giti mu ijisho, bikabyara inzika zidashira. Ibi rero kugira ngo ibihugu bibane neza hitabajwe ba Perezida ba Angola na R.D. Congo, ariko biranga biba iby’ubusa kuko ikibazo kitari hagati y’ibihugu bibiri bituranye, ahubwo kiri hagati y’abaperezida ku giti cyabo.

Inshuro zirenze imwe Museveni yagiye agerageza kwihanganira Kagame, aranga aramunanira kugeza ubwo amwise imbwa yasaze. Kagame ntiyari kwishimira ko yiswe imbwa yasaze, atangira kohereza intasi zitagira ingano guhungabanya umutekano wa Uganda, ariko Museveni amwereka ko iyo uri mukuru uba uri mukuru, aramureka aridagaduraaaa, birangira ntacyo amukozeho, n’ubwo inzika ya Kagame izamugeza habi cyane.

Abasesenguzi rero bongeye kugaruka kuri aya mateka kubera ijambo Kagame yavugiye mu bukwe bwa Teta aho, mu magambo ye yavuze ngo “turagaya abaturanyi bateranya abavandimwe”. Aba baturanyi rero yavugaga ni Uganda, igihugu kitagize icyo kimwima nyamara kimenyereye guterwa ibinonko na Kagame ariko ntigisubize. Ibi rero byafashwe nko kuvanga “ubukwe” na “politiki”, hagamijwe kwigira mwiza no gukurura inzangano. Hari n’abavuze ko “Kagame yari yibagiwe kunywa imiti” kuko n’aho ubukwe bwari kubera hahinduwe ku munota wa nyuma, kugira ngo Kagame abutahe ariko yagera yo akitiranya ibintu n’ibindi.

Gushaka kwitiranya abatavuga rumwe n’u Rwanda bahunga bakanyura Uganda ni ukwibeshya ku ruhande rwa Kagame. Akwiye kureba icyo yapfuye n’abahaciye barimo Gen. Kayumba Nyamwasa, Col. Patrick Karegeya, Dr David Himbara, Dr Théogène Rudasingwa, Gérald Rudasingwa, Dr Joseph Sebarenzi, Noble Marara, Rugema Kayumba,…n’abandi bose bagiye bananiranwa na we, aho kujya kuvanga ubukwe bw’abana, azanamo politiki z’ibinyoma no gushakira ikibazo aho kitari. Nasigeho rwose.

Abantu bumiwe bumvise ukuntu Jeannette Rwigema yari ahaye ijambo Paul Kagame ngo avuge kuri Fred Rwigema babanye, maze we agatandukira akivugira inzangano ze na Museveni, nyamara byose bitewe n’inzika zamwokamye. Kagame yaragayitse nakemure ibibazo afitanye n’abo babifitanye areke abana biturize nta wutamuzi. Maze mu kumwaragurika ngo “abagore baruta abagabo”. Kwiyerurutsa biragwira.

Aha rero niho uhita ubonera umuyobozi w’igihugu ushyira mu gaciro, agakunda abaturage be, akanihanganira abatavuga rumwe nawe, n’undi mwicanyi ruharwa, uyoboreshe igitugu wica buri wese utavuga na rumwe nawe. Abatavuga rumwe na Museveni bose bavugira mu gihugu cye, bagakoresha uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda. Mu gihe Kuri Kagame uvuze ibitagenda ahita amwica, akamufunga cyangwa akamwangaza mu mahanga. Aba basirikare bayoboye ibihugu byombi kubagereranya ntibyakunda, nta kimenyetso cya bihwanye washyira hagati yabo, kuko batandukanye nk’isi n’ijuru. Ni nk’amazi n’umuriro!

Ingaruka rero ziva kuri iki kibazo hagati y’abaperezida 2 aho kuba hagati y’ibihugu byombi ni nyinshi kandi ikibabaje ni uko zigera kuri rubanda rwo hasi rwabujijwe uburenganzira bwo guhahirana no kugenderanira mu gihe bo mu by’ukuri ntacyo bapfa, ahubwo ni bimwe bavuga ngo “aho inzovu zirwaniye ibyatsi birahababarira”. Abanyarwanda n’Abagande ntacyo bapfa, ingaruka bafite zose zikomoka kuri Kagame.

Mu buryo bwo gukemura iki kibazo, umusesenguzi Robert Mugabe yavuze ko “iyo habaye conflict, victim wa mbere aba ukuri ”, agasanga rero hakwiye kwimakazwa “ukuri ”, niko kuzakemura ikibazo by’iteka. Akongeraho ko ibihugu biha inkunga ibi bihugu byabishatse iki kibazo cyarara cyakemutse burundu.

Mu kwanzura iyi nkuru twavuga ko ingaruka zikomeye zatanyije imiryango y’abavandimwe, zikomotse ku muntu umwe wigize umwicanyi ruharwa, nta kindi gishobora kuzikuraho uretse guhagurukira rimwe, nk’Abanyarwanda bakunda igihugu, tukamusaba kunamura icumu, agakubitwa icyuhagiro, aho yagoramye akagororwa, akareka Abanyarwanda bakabaho nta nzigo, nta mwiryane, nta kwishishanya byose yatubibyemo.

FPR, INZANGANO WABIBYE MU BANA B’U RWANDA ZIRAHAGIJE, NTITUZAGUKUMBURA!

Ahirwe Karoli

INKURU ISA NKIYASIBWE N’IGIHE.COM

Inkuru uko yari yanditse ntacyo duhinduyeho

Yasezeranyijwe imikoranire na FDLR na RNC: Menya uko Gisa Rwigema yashutswe na Uganda

FacebookTwitterWhatsAppTelegram 22-11-2021 – saa 07:18,  IGIHE

Iminota 26 Perezida Kagame yavuze mu bukwe bw’umukobwa wa Fred Gisa Rwigema, ishobora kuba iruta amasaha menshi umuntu yakumva abandi bavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda.
Bwari ubwa mbere mu gihe kirekire yari yeruye akavuga kuri uyu muryango, by’umwihariko awuvugaho na none ari mu gikorwa cy’umuryango. Ryari ijambo riziye igihe, mu mwanya ukwiye.
Usibye ijambo rya Perezida Kagame hari n’ibindi byavuzwe bishyira iherezo ku magambo y’igihe kirekire y’uko ngo umuryango wa Fred Gisa Rwigema watereranywe n’u Rwanda.
Janet Rwigema wabyaranye abana babiri na Rwigema, mbere yo guha ijambo Perezida Kagame yabanje kumushimira, uko yagize uruhare mu kwita ku bana be.
Ati “ Aba bana bashoboye kwiga, ntacyo babuze mwarakoze.”
Perezida Kagame nawe yavuze ko umukobwa wa Rwigema ari nk’umwana we mu muryango, arangije agaruka kuri Gisa Eric utaritabiriye ubukwe avuga ko abaturanyi bamugiye mu matwi.
Ntabwo yigeze ajya muri byinshi ngo asobanure abo aribo, gusa amateka yakomojeho yumvikanishaga ko ari Uganda. Ati “ Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye no kumuryango wa Gisa.”
Ikibazo cyibazwa ubu, ni ese Uganda yashutse uyu musore ite?
Abazi neza amateka basobanura ko umubano wa Gisa Eric n’u Rwanda ujya kujyamo rucumbeka, byakozwe na Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh.
Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko, yabanye mu gisirikare na Fred Rwigema bombi bakiri abasore. Mu gitabo cya Janet Museveni cyitwa “ My life’s story” yavuzemo uburyo mu 1980 we n’umugabo we [Museveni] bafashwe n’abasirikare ba Milton Obote bakicazwa hasi, bakarokorwa na Saleh hamwe na Rwigema.
Bombi bari inshuti ku buryo no ku wa 1 Ukwakira 1995 ubwo Rwigema yashyingurwaga mu cyubahiro, Salim Saleh yari mu bantu bari kuri Stade Amahoro.
Umugore we Kyomuhendo Jovia Saleh nawe yari ahari kandi yagaragaye afashe mu mugongo umugore wa Rwigema, Janet Rwigema, nk’uburyo bwo kumuhoza.
Ibi byumvikanisha umubano usanzwe hagati ya Rwigema ubwe n’uwa Salim Saleh ku buryo n’imiryango yabo iziranye ku kigero cyo hejuru.
Abazi amateka basobanura ko Salim Saleh ariwe wagiye mu matwi Gisa Eric, amwumvisha ko Abanya-Uganda aribo batumye FPR Inkotanyi igera ku butegetsi.
Ni mu gihe inyandiko nyinshi na FPR Inkotanyi ubwayo badakozwa ibyo, ndetse rimwe na rimwe mu myaka yashize na Uganda yagiye yerura ikavuga ko intambara yo kubohoza u Rwanda nta ruhare yayigizemo rwaba urw’ibikoresho, amafaranga n’ibindi.
Nta tegeko na rimwe ryigeze ritangwa n’ubuyobozi bwa Uganda mu buryo buziguye cyangwa se butaziguye rigena ubufasha ku Ngabo za FPR Inkotanyi icyo gihe. Nta n’umusirikare wa Uganda wigeze arwana urugamba rwo kubohora u Rwanda usibye “nka babiri” bari basanzwe ari abarinzi ba Rwigema bamukurikiye ku bushake kubera uko bamukundaga ubwo urwo rugamba rwatangiraga.
Urugero rutangwa ni urwa Mugisu wakurikiye Rwigema kubera umubano bari bafitanye bitari urukundo rwo kumufasha mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Kumva Salim Saleh yavuga ko RPA yafashijwe na Uganda, bishegesha benshi bazi amateka kuko hari nk’abaganiriye na IGIHE basobanura ko bitanashoboka na mba na cyane ko RANU yahindutse FPR Inkotanyi yabayeho mu 1979, imyaka ibiri mbere ya NRA ya Museveni.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, abanyarwanda nabo batumva uburyo Uganda itesha agaciro impfu z’abana babo baguye Nshungerezi na Nakivale mu ntambara yagejeje Museveni ku butegetsi.
Eric Gisa yijejwe ubufatanye na FDLR
Bivugwa ko binyuze muri Salim Saleh, Uganda yagiye mu matwi Eric Gisa ikamwumvisha ko agomba guharanira kugera ku rwego nk’urwa se.
Uyu musore usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo byageze n’aho abwirwa ko ashobora guhuzwa n’umutwe wa FDLR hamwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa bagafatanya kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bamubwiraga ko bwamutereranye.
Salim Saleh ni umwe mu bahungishije Kayumba Nyamwasa ubwo yavaga mu Rwanda ndetse haheruka kujya hanze amakuru y’uburyo ari umwe mu bafatanyabikorwa ba Tribert Rujugiro mu bucuruzi akorera muri Uganda, ari nabwo buvamo inkunga zishyigikira ibikorwa bya RNC.
Si ubwa mbere kandi bivugwa ko Salim Saleh yashyigikiye abashaka guhungabanya u Rwanda kuko we ubwe yagiranye ibiganiro na Seth Sendashonga bigamije gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda nk’uko bigaragara mu gitabo cya Gerard Prunier.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Salim Saleh yagiranye kandi ibiganiro na muramu wa Kayumba witwa Frank Ntwali uri mu buyobozi bwa RNC.
Hari n’amakuru avuga ko Eric Gisa yabwiwe ko Rwigema yishwe na RPA bityo ko atagomba gushyigikira abari bayirimo ahubwo ko agomba kubarwanya ashikamye.

Salim Saleh yari i Kigali ubwo Rwigema yashyingurwaga mu cyubahiro, umugore we nawe yari ahari afashe mu mugongo uwa Rwigema
Salim Saleh amaze igihe kinini avugwa mu bikorwa bigamije gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda