UGANDA YATANZE ABAGABO BENSHI : NTIZONGERA KWIHANGANIRA AGASOMBOROTSO KA LETA Y’U RWANDA.

Intumwa z’ibihugu bikomeye kw’isi,iz’umuryango w’Abibumbye n’andi mshami awushamikiyeho,abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, abategetsi, abaturage n’abanyamakuru bahuruye n’iyonka baherekeza umurambo wa Kirenge (Kyerengye) Jean Baptist warasiwe ku butaka bwa Uganda n’abasirikare b’u Rwanda,ugomba gushyikirizwa u Rwanda ngo ashyingurwe n’umuryango we mu cyubahiro.

Ukurikije imbaraga Uganda yabishyizemo uku si uguherekeza Umurambo, ahubwo ni ukwiyama ubushotoranyi bwa Kagame. Bikaba bica amarenga ko intambara hagati y’ibihugu byombi ishobora kwaduka isaha iyo ariyo yose igihe u Rwanda rwakomeza ubushotoranyi. Hari amakuru avuga ko bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda basanga ntakuzongera kudebekera u Rwanda cyangwa kugira undi mugabo batanga! Ngo findi findi irutwa na so araroga!

Uganda yeretse u Rwanda rwa FPR ko irurusha Ubumuntu. JB Kirenge yaherekejwe mu cyubahiro.

Depite Kansiime Caroline wo mu karere ka Rukiga kuri uyu wa 27 Gicurasi yarangaje imbere abadiplomate benshi barimo Micheal Cygry wa Ambasade ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Simon Tucher, Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’Ubwongereza, Bwana  Clement Noutel  Umujyanama wa mbere muri ambasade y’Ubufaransa, Bwana Edward Talyzin wa Ambasade y’Uburusiya , Ambasaderi  John Bosco Barege w’u Burundi na Dr Aziz P. Mlima wa Tanzania. 

Aba bose n’abandi tutarondoye ni abahurujwe na Leta ya Uganda ngo baze bayibere umugabo ku bushotoranyi idasiba kugirirwa n’umuturanyi ariwe Rwanda.

Abantu baturutse imihanda yose baje kubera Uganda Umugabo

Usibye no kutagira isoni kw’abayoboye u Rwanda bakaba basigaye bajya no kwicira abanyarwanda ku butaka bw’ibindi bihugu, bimaze gukabya kuko nta munsi w’ubusa utakumva ko inzego zishinzwe kurinda abaturage arizo zabishe! Iyo atari polisi yarashe abantu, ibita ibisambo, gusimbuka Panda gare (imodoka ya polisi) cyangwa kugerageza gucika casho, aba ari igisirikare cyarashe abantu kibashinja kwinjiza magendu, kunyura ahatemewe cyangwa kunywa ibiyobyabwenge. Iyo batabaye abo bombi, aba ari abacungagereza barashe abafungwa babaziza kugerageza gushaka gutoroka gereza cyangwa se banafashwe bataragenda ariko bakaraswa! Igitangaza abantu bose barasa mu kico!

Mayor Mushabe waje uhagarariye u Rwanda n’abamuherekeje bari buzuye ibimwaro!

Wibaza mu Rwanda niba haba Minisitiri w’Ubutabera,Uw’umutekano, Abadepite  cyangwa imiryango irengera uburenganzira bwa muntu bikakuyobera!

Inzego z’Ubutasi za Kagame zakunze kuregwa kwicira abanyarwanda mu bihugu byo hirya no hino ku isi,ariko bikozwe mu buryo bw’ibanga. Aha twavuga nko muri Kenya,afurika y’Epfo,Uganda, Mozambique,Malawi,… none batangiye no kwinjirana intwaro ku mugaragaro ku butaka bw’abandi!

Kugeza ubu u Rwanda ruracyahamya ko abantu babiri barasiwe ku butaka bw’u Rwanda ngo noneho bagakururwa na bagenzi babo bakabajyana ku butaka bwa Uganda! Ariko aba si baba ari abaturage baba ari abakodo! Uwo muturage wakumva ahantu havugiye amasasu akajya gukurubana imirambo yaba ari uwa he ra?

Uganda yakinishije Kagame umukino wo kurwego rwoheju! Depite Kansiime n’Abadiplomate bamugaragiye!

Uganda yakinnye u Rwanda umukino wo murwego rwo hejuru kuburyo abayobozi b’u Rwanda baje bayobowe na Mayor wa Nyagatarebwana Mushabe David Claudien bari bakozwe n’isoni. Nubwo guherezwa uwo murambo byabereye mu Karere ka Gicumbi, Mayor wa Gicumbi nibura ntiyagaragaye aho ngo atere ingabo mu bitugu mugenzi we.

Mayor Mushabe,yavuze ko byari kuba byiza iyo bamuhereza n’abandi banyarwanda babiri bafatiwe mu Uganda ejobundi hashize. Abo akaba ari uwitwa SAMVURA Pierre na HABIYAREMYE Eric bafatiwe mu gihugu cya Uganda. Ijisho ry’Abaryankuna ryabashije kumenya ko abo bari abasirikare ba RDF binjiye ku butaka bigize abaturage basanzwe nyamara bari bagiye mu kazi ko kuneka. Ngo bwari bwiza iyo butamenywa na bose!

Amazi si yayandi, ngo Kamenyero byagenze bite?

UMURUNGI Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru.