UGANDA YATUMIYE U RWANDA MU BIGANIRO BYAKABIRI BIZABERA I KAMPALA.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda mu mpera z’iki cyumweru turangije yoherereje Kigali ubutumire mu biganiro bya kabiri bizahuza ibihugu byombi kugira ngo biganire ku ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Luanda, akomeje kuba amasigaracyicaro, nkuko tubikesha ikinyamakuru Chimp Report.

Iyo nama izahuza Kampala na Kigali iteganyijwe kuba kuwa 13 Ugushyingo 2019. Uganda itumiye u Rwanda mu gihe iki gihugu gikomeje gufunga umupaka wacyo ugihuza na Uganda, hagamijwe cyane cyane  kubuza ibicuruzwa bya Uganda kwinjira mu Rwanda ndetse no kubuza abanyarwanda kwinjira muri Uganda, n’abagerageje kunyura Panya bakaba bafungirwa ahatazwi. Ibi biriyongera ku ngabo nyinshi igihugu cy’u Rwanda cyarunze ku mupaka ugihuza na Uganda, ndetse rukarengera rukazijyana no ku mupaka uhuza Uganda na Congo! Nubwo bimeze bityo, abakuriye igisirikare cya Uganda ntibahwema gutangaza ko indi ntambara izabahuza n’u Rwanda bazaruha isomo ritazibagirana!

Ukurikije ko imvano y’ibibazo byose biri mu karere ari “Kagame” birasa n’aho guhura kw’ intumwa z’ibi bihugu byombi ari nko kwitemberera gusa bimwe by’indyarya ihimwa n’indyamirizi. Ibyo Kagame yakoze kandi akomeje gukora byamuteye isoni zimwica  kuburyo manda ye ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba (EAC) ishobora kurangira atanatumije inama y’abakuru b’ibihugu byawo kandi wakagombye kuba ugira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu karere.

Umurungi Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru.