UGANDA YIHANANGIRIJE U RWANDA NYUMA Y’AHO IGISIRIKARE CYARWO CYIRASIYE ABASIVILI BABIRI KU BUTAKA BWAYO, U RWANDA RUBITERA UTWATSI!

Nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ububanyinamahanga ya Uganda, Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2019 ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro, igisirikare cy’u Rwanda cyarasiye ku butaka bwa Uganda Umusore w’umunyarwanda uri mu kigero cy’imyaka 25 witwa KIRENGE Jean Baptist, n’umunyayuganda witwa NYESIGA Alex. Ibyo byabereye  muri District ya Rukiga, Kamwezi Sub-country, Kashekye Parish , Kiruhura Village aho uyu musore wari ugerageje kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda akoresheje ipikipiki anyuze panya (inzira itemewe), yikanze abasirikare maze agakimirana agasubira muri Uganda. Igisirikare cy’u Rwanda kikamukurikiranayo kikahamurasira n’umugande wari utabaye nawe kiramurasa.

Binyuze mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyinamahanga wa Uganda Sam KUTESA yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, Uganda yiyamye u Rwanda ikoresheje amagambo akomeye nk’aho yagize ati : “ Leta ya Uganda iramagana yivuye inyuma ivogerwa ry’ubutaka bwayo bikozwe n’abasirikare b’u Rwanda, ikanamagana ibikorwa by’urugomo, ibya kinyamaswa n’ibyaha bakorera ku butaka bwayo babikorera abasiviri batitwaje intwaro…. ( The Government of Uganda protests in the strongest terms the violation of its territorial integrity by Rwandan soldiers  and criminal , brutal and  violent acts on Ugandan territory, against unarmed civilians…)”

Muri iyo baruwa Minisitiri Kutesa yasobanuye neza uko ibintu byagenze anaboneraho gusaba u Rwanda gukurikirana abakoze ubwo bwicanyi no kurwiyama bwa mbere n’ubwa nyuma ngo bahagarike ibyo bikorwa by’ubushotoranyi ntibizasubire ukundi mu minsi iri imbere.

Ku ruhande rw’u Rwanda Minisitiri Sezibera yabanje kwandika ku rukuta rwe rwa Tweeter ko ibyo mugenzi we wa Uganda avuga ari “Ibihuha”, nyuma haje gusoka indi nkuru mu kinyamakuru cyegamiye kuri Leta “Igihe.com” ivuga ko Uganda yakwirakwije ibihuha ko abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage ku butaka bwayo. Muri iyo nkuru Igihe kivuga ko Minisiteri y’ububanyinamahanga y’u Rwanda yanditse ibaruwa isubiza iya Uganda ngo yifuza gutanga umucyo ku isanganya ryabereye mu Kagari ka Tabagwe, Umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare mu Rwanda.”

Iyi baruwa ivuga ko abari batwaye ibiyobyabwenge nyuma yo guhangana n’inzego zishinzwe umutekano bakoresheje imihoro, umusirikare wari ku burinzi yarashe babiri barimo Umunyarwanda Kyerengye (Kirenge) John Baptist na Nyesiga Alex waje kwitaba Imana nyuma.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubwo iri tsinda ryari ritwaye ibiyobyabwenge ryasubiraga muri Uganda rifite bagenzi babo bakomeretse, inzego z’umutekano z’u Rwanda nta kindi zakoze!

Amakuru atariho umukungu Ijisho ry’Abaryankuna ryakurikiranye ni uko uriya musore w’umunyarwanda yarashwe mu mutwe agahita agwa aho naho mugenzi we wa Uganda we akaba yararashwe mu itako ahagana mu rukenyerero, bikaba bikekwa ko isasu ryaba ryafashe n’impyiko, yaguye mu nzira bari kugerageza kumujyana kwa muganga.

Kugeza ubu imirambo yombi iri muri Uganda, ipikipiki n’ibicuruzwa yari ipakiye u Rwanda rwita ibiyobyange rutanabipfunduye nabyo biri ku butaka bwa Uganda. Niba isanganya ryabereye kubutaka bw’u Rwanda nkuko bivugwa, umuntu warashwe mu mutwe yageze muri Uganda ate? Ipikipiki ye yagurutse imusanga ku butaka bwa Uganda?

Ipikipiki n’ibyo yari ipakiye ndetse n’aba bantu 2 byose biri ku butaka bwa Uganda.

Aba babiri bapfuye baje bakurikira undi munyarwanda kazi Mukarugwiza Elisabeth nawe waguye ku butaka bwa Uganda yirukanwanaga n’umusirikare w’u Rwanda nawe byavuzwe ko yavogereye ubutaka bwa Uganda. Naho kubireba abanyarwanda bamaze kuraswa n’inzego zishinzwe umutekano batagejejwe imbere y’urukiko bo ntibagira ingano! Abanyarwanda bakaba bibaza n’iba ari inzego zishinzwe kubarinda cyangwa ari izishinzwe kubamara uruhongohongo!

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kigenda gifata indi sura uko bwije n’uko bukeye, kandi ninako bigaragara ko u Rwanda arirwo rukomeza gushotorana! Umunsi rwasubirijwe mu ndumane bizacura iki?

BUREGEYA Benjamin

Intara y’Uburasirazuba