Yanditswe na Nema Ange
Hashize igihe kinini abaturage batandukanye, cyane cyane ababa bagiye kunyagwa imitungo yabo bavunikiye, binubira imikorere y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18/07/2023, umutego wanga ikinyoma washibukanye nyirawo ubwo abakoze ikizamini kibemerera kwinjira muri uru rugaga bijujutaga bavuga ko badashira amakenga ikosorwa ry’ibyo bizamini n’uburyo bitangwamo kubera uburiganya bugaragaramo.
Abinubiraga ubu buriganya batangirije itangazamakuru ko abari bemerewe gukora iki kizamini bari 17, baza kwiyongeraho undi umwe wari warakoze umwaka ushize ariko ntiyatsinda. Byaje kugaragara ko abakitabiriye ari 10 gusa barimo Gahongayire Claudine wagize amanota 74% na Simugomwa Didier wagize amanota 73%, bivuze ko ari bo bonyine mu 10 bari batsinze kuko ari bo bari bagize hejuru ya 70%. Abandi 8 batsinzwe kuko bagize munsi ya 70% ni Bizimana Jean Félix wagize amanota 56.5%, Mbarushimana Hamadi (62%), Umuhire Aimée Justine (32.5%), Uwizeye Claudette (57%), Shema Joshua (65%), Umurerwa Flora (43%), Nkurunziza Jean Pierre (57%) na Uwibambe Rosette (45%).
Mu buryo bwatunguye buri wese raporo ya nyuma igaragaza ibyavuye muri iki kizamini yagaragaje ku rutonde uwitwa Mukundwa Josée, ahabwa 80%, bigaragara ko yahize abandi kandi atarigeze agaragara mu kizamini cyanditse cyakozwe ku wa 26/06/2023, ndetse nta n’urundi rutonde rw’abagombaga gukora yagaragayeho, ibyo abagikoze bita uburiganya, ariko batayemo amafaranga yabo barayahomba babura n’ubarenganura.
Ubusanzwe ushaka kuba Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga yandika abisaba muri Minisiteri y’Ubutabera ubundi bakazahitamo abakora ibizamini bibibemerera, ariko mbere yo kubikora bagasabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, yitwa ko ari ayo kwiga kuri dosiye, yishyurwa muri Banki ya Kigali, Ecobank no muri GT Bank. Bigatungurana rero abishyuye bagakora n’ikizamini bari 10 bagahigwa n’uwa 11 utarageze mu kizamini. Umwe mu bakoze icyo kizamini yagize ati: “Turakemanga imikosorere y’ibi bizamini n’uburyo bitangwamo. Ese twahamya gute ko abatsinze koko bafite ukuri ko batsinze, harimo abandi batsinze kandi batarakoze ikizamini?” Ibi kandi abihuriyeho n’abandi 9 bakoranye iki kizamini.
Mu gushaka amakuru y’impamo ku bivugwa ku Rugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga abanyamakuru bagerageje kuvugana n’Umuyobozi warwo, Me Jean Aimé Niyonkuru, ayitangariza ko nta makuru ahagije abifiteho. Yagize ati: “Ibyo bintu bisaba kuba umuntu afite dosiye mu ntoki akamenya ibyo ari byo, ntabwo ari ukwimana amakuru pe! Jye ntabwo mba muri komisiyo ikoresha ibizamini, iyo komisiyo ubundi iyoborwa n’Umuyobozi wungirije w’Urugaga, ankorera raporo akayinshyikiriza, akagaragaza abakoze ibizamini abatsinzwe n’abatsinze ndetse n’amanota bagize.”
Uyu Muyobozi w’Urugaga wungirije ushyirwa mu majwi n’umukuriye ni Me Uwingabire Emelyne, wagizwe “Ijisho ry’umuturanyi” rya Me Niyonkuru ubwo bimikwaga na FPR, ku wa Gatanu, tariki ya 14/10/2022, ndetse hashyirwaho umubitsi witwa Umubyeyi Emma, wari usanzwe ari umunyamabanga ku cyicaro cya FPR i Rusororo. Icyo gihe kandi FPR yari yashyizeho Abahesha b’Inkiko bane bitwa ko bahagarariye abandi ari bo Me Gasore John, Me Mbanjeneza Isaac, Me Uwamaliya Charlotte na Me Ingabire Aline, ariko wabireba neza ugasanga ahubwo bahagarariye inyungu za FPR, kuko iyi komite yirukana buri muhesha w’Inkiko wese udashyira inyungu za FPR imbere mu gihe cyo kurangiza imanza cyangwa gufatira imitungo igiye kunyagwa. Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwashyizweho mu mwaka wa 2001 n’Itegeko No 31/2001 ryo ku wa 12/06/2001, aba mbere batangira gukora mu 2003, ari 7 gusa, nyuma y’uko FPR igenda ibona ko batayibira ibihagije yagiye yongeramo abandi, ndetse itegeko ryabashyiragaho rikurwaho, risimburwa n’Itegeko No 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 ari naryo rigikurikizwa uyu munsi. Uyu munsi uru Rugaga rugizwe n’abasaga 500, bica bagakiza; Abanyarwanda batandukanye bagize indahiro kubera kubanyaga utwabo; ikimaze kugaragara rero ni uko amanyanga agaragara mu kubashyira mu myanya niyo atuma bacinyiza abaturage.
Kuri uyu munsi Abahesha b’Inkiko bari mu itangazamakuru bijujutira uburiganya, indi nkuru yari yabyutse isakara, mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 18/07/2023, ni uko Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yari yabyutse ihagarika mu nshingano Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu nyuma yo kumara igihe kinini akurikiranywe n’inkiko muri dosiye y’Umudugudu wo mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, irimo Nsabimana Jean uzwi nka ‘Dubai ’. Uyu muyobozi yahagaritswe n’inama idasanzwe yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17/07/2023. Mu ibaruwa yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’Akarere ka Rwamagana, basobanuye ko bashingiye ku Itegeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere, mu ngingo yaryo ya 28, iteganya ko Umujyanama yirukanwa mu mwanya we iyo atacyujuje impamvu zashingiweho kugira ngo abe Umujyanama. Hashingiwe kandi ku ngingo ya Mbere y’Itegeko ryavuzwe haruguru iteganya ko Inama Njyanama ifite ububasha bwo kwirukana umujyanama witwaye nabi cyangwa utuzuza inshingano ze. Ibi rero ni igihamya cy’uko uko abambari ba FPR bahabwa imyanya bigira uruhare mu gucinyiza abaturage ndetse kikagaragaza ko abo FPR yamazemo uburyohe, ikabahaga, ibajugunya mu bishingwe nka shikarete, hakazanwa abandi bo gucinyiza abaturage.
Uyu Nyirabihogo Jeanne d’Arc yakuwe mu Karere ka Gasabo, aho yari ashinzwe imyubakire, asiga bahamba arahambira, ajya kwimikwa agirwa Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ku wa 9/11/2022, ahabwa manda y’imyaka 5, nta ruhare na ruto abaturage babigizemo. Ku wa 20/04/2023 nibwo abahoze aro abayobozi mu Karere ka Gasabo, barimo Rwamurangwa Steven wahoze ari Mayor, Raymond Chrétien wahoze ari Vice-Mayor ushinzwe Ubukungu, Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari ushinzwe imyubakire n’abandi batawe muri yombi bazira dosiye y’Umudugudu wubatswe na Dubai mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho babanje gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bakajurira, bakaza kurekurwa. FPR yabonye ko ibyo yanyunyuzaga muri Nyirabihogo byamaze kujya ahagaragara imuta hanze. Uyu aje akurikira Ildephonse Kambogo wari Mayor wa Rubavu wirukanwe azira ibiza by’umugezi wa Sebeya wuzuye ugahitana abantu, ugasenya byinshi; yanashinjwe kutabasha gukorana n’abandi ndetse na Triphose Murekatete wari Mayor w’Akarere ka Rutsiro, uherutse kwirukananwa n’Inama Njyanama yose bagasimbuzwa Mulindwa Prosper wahoze ari Vice-Mayor w’Ubukungu muri Rulindo, woherejweyo na Perezida Kagame.
Abasesenguzi batandukanye bemeza ko abatahiwe ari abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Karongi, Mayor Mukarutesi Vestine na ba Vice-Mayors babiri Niragire Théophile w’Ubukungu na Mukase Valentine ushinzwe Imibereho y’Abaturage. Ababyemeza batya babishingira ko aka Karere kamaze kubarusha ingufu aho abaturage birirwa bataka akarengane no kwamburwa imitungo n’abifite bakingiwe ikibaba n’Akarere.
Inkuru iherutse kuba ikimenamutwe ni iy’umunyamakuru Sylvain Ngoboka wacukumbuye amenya ko Akarere ka Karongi kamaze guhomba arenga miliyoni 40 FRW mu manza z’akarengane abahoze ari abakozi b’aka Karere bakaza kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, maze bagiye mu nkinko baragatsinda ndetse gategekwa kwishyura aba bose bagatsinze. Sylvain Ngoboka yasesenguye avuga ko aya mafaranga akwiye kwishyurwa na Mayor Mukarutesi, ba Vice-Mayors Niragire na Mukase ndetse na Gitifu w’Akarere, Karangwa James. Iyi nkuru ntiyakiriwe neza n’aba bambari ba FPR maze bakorana n’inzego zose zirimo Polisi, RIB, NISS, DASSO n’abanyerondo batangatanga Ngoboka arafatwa, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 14/07/2023, ashinjwa ko atagendanye ikarita y’ubunyamakuru. Yabanje gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, aburiwe icyaha ajya gufungirwa mu kigo cy’inzererezi cya Tongati Transit Center. Ku itariki ya 09/07/2023, Ngoboka yari yanenze bikomeye uko Komite Nyobozi y’Akarere ka Karongi yashyizweho ndetse n’amashuri abayigize bize. Iri fungurwa rye rero ryabaye nko kumwihimuraho yakorewe n’abambari ba FPR, nabyo bikomeje kugaragaza ko uko aba bambari bahabwa imyanya bigira ingaruka mbi mu gucinyiza abaturage.
Nema Ange