UKO ABAMBARI BA FPR BASUBIRANAMO NI KO HAMENYEKANA UKURI KW’IBYABAYE

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Uko bwije n’uko bukeye, bimwe mu binyoma by’uko FPR yageze ku butegetsi bigenda bimenyekana. Uburyo bumwe bwo kubimenya ni uko abari imbere muri yo bacikwa bakabivuga, ubundi ni uko abahoze bari ku ruhembe rw’umuheto muri yo, bafite imyanya yo hejuru, bitandukana nayo bakabwira Abanyarwanda ukuri kw’ibyabaye, bagashyira hanze ikinyoma FPR yambariyeho. Ni nabyo bikunze kubaho kenshi na kenshi.

Muri iyi minsi abatari bake bongeye kwishimira ibaruwa ifunguye Dr. Rudasingwa Théogène yandikiye Perezida Kagame. Uyu Dr. Rusasingwa yahoze ku gasongero ka FPR kuko yayibereye Umunyabanga Mukuru, ayobora ibiro bya Perezida Kagame, agirwa ambasaderi n’indi myanya myinshi yagiye ahabwa, itapfa guhabwa ubonetse wese. Biba byiza rero iyo umuntu nk’uyu afashe icyemezo cyo kugaragariza Abanyarwanda ubugome n’agahinda FPR yagiye ikorera Abanyarwanda, ndetse nawe akabitangaza ibyinshi yarabigizemo uruhare. Ni byiza ko Abanyarwanda baha agaciro uku kwivamo kuko bituma benshi bahumuka. Si ubwa mbere Dr. Rudasingwa yandikiye Perezida Kagame kuko mu kwezi kwa Nyakanga 2013, yamwandikiye atuma benshi bamenya akari mu nda y’ingoma. Si na Kagame gusa Dr. Rudasingwa yandikiye kuko ku wa 06/01/2019 yumvikanye kuri BBC asobanura iby’ibaruwa yari yarandikiye Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, amwibutsa ko Inkotanyi yafashije ku rugamba rwo gufata u Rwanda zitakiri za zindi, akaboneraho kumusaba ko yaba intwari akitandukanya n’amabi yose Kagame yakoze mu izina rye. Yasobanuye byinshi ariko icyasigaye mu mitwe ya benshi ni uko yise Museveni, kabitera ka byose.

Mbere yaho gato Dr. Rudasingwa yari yandikiye na none Perezida Kagame, ku wa 22/02/2018, amubaza ku marira y’impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba, mu cyahoze ari Kibuye, aho FPR yari yazirashe ku manywa y’ihangu. Ni umwaka umwe nyuma y’uko uyi Dr. Rudasingwa yandikiye Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ku wa 26/12/2017, amubwira ko Kagame ari umuntu mubi cyane, udatinya kwica uwo ari we wese, n’iyo yaba ari umwana w’igitambambuga, apfa kuba amwikanze.

Ni amabaruwa menshi yagiye na Dr. Rudasingwa, kugeza n’ubwo hari ayo yagiye ashinjwa n’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali, kavuga ko avugira abakekwaho gukora jenoside, baba mu mahanga, ariko kenshi na kenshi ugasanga FPR na Kagame bafite ubwoba ko igihe kimwe Dr. Rudasingwa azashyira hanze amabanga yose. Dr. Rudasingwa Théogène yaherukaga kumvikana cyane ku wa 11/08/2022 ubwo yasabaga Amerika gufatira ibihano u Rwanda, mbere y’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri USA, Antony Blinken agirira uruzinduko mu Rwanda. Kuri iyi nshuro bwo Dr. Rudasingwa yakurikiranye imbwirwaruhame ya Kagame, ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka, maze amugenera ibaruwa ifunguye, amwibutsa ko hari byinshi cyane akeneye kwisobanuraho mbere yo gucira abandi imanza.

Ibaruwa Dr. Rudasingwa Théogène yandikiye Perezida Kagame, ku wa 07/04/2023, yari iteye itya :

Bwana Paul Kagame Urugwiro Village Kigali-Rwanda PaulKagame@gov.rw

7/4/2023

Bwana Kagame,

Mu byo wavuze muri Kongere ya FPR Inkotanyi iherutse, nongeye kumva uvuga ko uwahoze ai umunyamabanga mukuru wa FPR yibye maze agahunga. N’ubwo uteruye ngo umuvuge mu mazina byumvikanye ko ari jye uvuga kuko sibwo bwa mbere.

Mu kwezi kwa gatandatu 2021, mu kiganiro wahaye abanyamakuru ba TV5 Monde wavuze ko uwahoze ari Director of Cabinet muri Perezidanse yawe yibye maze agahunga. Nanyomoje ibyo binyoma byawe mu rwandiko nandikiye umukuru wa TV5 Monde, ari we Bwana Yves Bigot.

N’ubwo nziko wowe n’abagaragu bawe mwayisomye, maze abamotsi bawe bakayikurikiza ibitutsi, ibindi binyoma no kumparabika bisanzwe, nyometse kuri uru rwandiko. Nusubiza ubwenge ku gihe, mu mwihereo uzongere uyisome uzayisangamo ibyo nawe uzi.

Maze rero wongereye ikinyoma ku kindi, ikinyoma guteranya n’ikinyoma bibyara ikinyoma. Iyo ni imibare y’ibanze ukwiriye kuba uzi ariko wirengagije kubera uko uteye. Ntiwerura ngo uvuge uti: “Yibye ibi, akurikiranwa atya, ahabwa ibihano runaka, tunamukurikirana aho yahungiye ngo aryozwe ibyo yibye.”

Nabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR kuva mu kwa munani 1993 kugeza mu kwa cumi na kabiri 1995 ungize amabasaderi muri America. Nabaye Director of Cabinet muri Perezidanse yawe kuva 2000 kugeza mu ntangiriro ya 2004. Nasezeye muri FPR, Guverinoma n’igisirikare mu nyandiko nakwandikiye ndi mu Rwanda itariki 4/4/2005. Kuki nyuma y’imyaka 18 nguhunze nguhora mu kanwa?

Ntabwo ari uko nibye kuko urabizi neza ko nta n’umwenda n’umwe mfitiye FPR, u Rwanda, cyangwa abanyarwanda. Imbaraga mu buto bwanjye nazihaye FPR n’u Rwanda.

Mu 2011 wankatiye imyaka 24 ngo mpungabanya umutekano w’u Rwanda. Kugeza na n’ubu umpiga amanywa n’ijoro ushaka kunyica. Ibyo byose urabizi kuko ni wowe ucura iyo migambi mibisha. Icyo gifungo wankatiye, no guhora utuma abazakuzanira igihanga cyanjye ku mbehe si uko hari ibyo nibye byawe, ibya FPR cyangwa umutungo w’u Rwanda nibye. Habe na mba!

Bikojeje isoni, biteye agahinda, kubona mu banyarwanda miliyoni 13 bategekwa n’umuntu ubeshwaho no kubeshya ku mugaragaro umwaka ugashira, undi ugataha, Imyaka 35 y’ibinyoma! Umugabo ungana nawe, ufite abana n’abuzukuru, arabeshya?

Mu magambo uhora ukoresha utazirikana ibyo wowe agusaba ku giti cyawe, harimo “accountability” no kwiha agaciro. Harya uha agaciro ibinyoma bamwita iki?

Kagame ujya wifatira indorerwamo imbere ngo wisuzume, apana isura yo hanze, ahubwo mu bwonko no mu mutima ngo urebe ava mu kanwa kawe? Ururimi rwawe ni umuzindaro w’intambara ziri mu bwonko n’umutima wawe. Wita abantu umwanda, abajyinga, ibigarasha, abajura, abajenosideri, abaterorisitem ibisambo n’ibindi.

Iyo witegereje amagambo n’ibikorwa byawe byuzuye ubujyinga, ubugarasha, umwanda, ubujura, ubwicanyi, uburiganya, ubutindi n’ibindi. Bityo rero wihaye agaciro gake mu mitima y’abanyarwanda n’iyo bagukomera amashyi barakuzi, barakumenye.

Kagame accountability yawe harya iri he? Uri umwicanyi. Uri umujura. U Rwanda na miliyoni 13 wabigize imfungwa. Wowe n’abo wasimbuye u Rwanda mwaruhinduye irimbi. Warushije abakubanjirije bose mu mateka gusiga irange ryera iryo rimbi wita amajyambere. Ibikorwa ibyo urega abatavuga rumwe nawe ahubwo nibyo uregwa.

Ko kugeza na n’ubu utararyozwa ko wahanuye indege muri 1994 ukica abaperezida babiri, Habyarimana na Ntaryamira n’ingaruka byagize ku iyicwa ry’abatutsi n’abahutu ? Ko utaryozwa iyicwa ry’abahoze muri RPF/RPA ? Ko utarabazwa ibihumbi amagana n’amagana b’abahutu wishe mu Rwanda no muri Congo?

Kagame uwo mutungo wigwijeho harya ni umurage ababyeyi bawe bagusigiye? Indege, inzu zitagira umubare mu Rwanda no hanze yarwo, amamodoka, ama miliyoni y’amadolari mu ma banki hirya no hino ku isi? Ibyo si ibyo wibye abanyamuryango ba FPR byagafashije imfubyi, abapfakazi, ibimuga by’intambara?

Umutungo w’abanyarwanda wiba buri munsi cyangwa usesagura sibyo byagafashije abacitse ku icumu baba abatutsi cyangwa abahutu? Amajyambere uvuga mu magorofa yawe, imihanda ikubuye i Kigali sibyo byakavanye abana muri bwaki, inzara, ubukene, ubushomeri mu rubyiruko mu Rwanda?

Izo ndege, imodoka, amazu. Amadolari uhishe mu mahanga byubatse amashuri y’abana angana iki? Byakubatse amavuriro angana iki? Byishyuye abakozi bangana iki, ushyizemo n’abasirikare, n’abapolisi?

Muri rya kinamico wise Kongere ya FPR (izina ribikwiriye ryakabaye ikiriyo cya FPR nyuma y’imyaka 35) waravuze ngo abahunze nta na kimwe bagezeho. Ese abasigaye muri iyo NTUMBI ya FPR bageze kuki? Abo na jenerali washyize ku gatebe bageze kuki? Abanyepolitiki bose ba FPR baruciye bakarumira, ubu barasetse?

Nyamara rero kwitandukanya n’inkozi y’ibibi ni intambwe ikomeye. Urabizi kandi n’ubwo utabyatura ko kuva nguhunze natanze umusanzu mu kugaragaza ububi bw’ubutegetsi bwawe. Kandi sinzahwema gutanga uwo musanzu. Nicyo gituma nguhora ku mutima no mu kanwa.

Koko rero wiyambitse ubusa wigize nka wa wundi wigize agataro akayora ivu. Ubu wambwira igihombo cyawe mu gushimuta ugafunga Paul Rusesabagina? None se ko abagutegeka bakurebye igitsure ugasubira inyuma n’ipfunwe ryinshi wimyiza imoso? Wungutse iki mu kumugambanira impunzi Abongereza badashaka, usabiriza ibyo kwongera ibyo wiba abanyarwanda? Uri umwami wiyambitse ubusa!

Yesu Kirisito yaravuze ngo abicisha inkota niyo bazazira (Matthew 26:52). Yarongeye ati: “Bimaze iki kubona ubutunzi bw’isi ugatakaza roho yawe” (Mariko 8:36). Bibiliya itwigisha ko twavuye mu mukungugu kandi tuzawusubiramo.

Sinakubwira ngo subiza inkota mu rwubati, ntubishaka ntunabishoboye kuko warenze ihaniro. Sinakubwira ngo rekeraho kubeshya niyo kamere yawe, yewe sinakubwira ngo rekeraho kwiba ibyagatunze abanyarwanda kuko ntiwabyumva. Ibyo wuzuza mu bigega byawe bwite uzabirya nta mahro, ukarara ijoro ubunza umutima, urwana n’abazimu muri iryo rimbi utuyemo.

Kahame wafashe igihugu ingwate, wigwizaho umutungo, urica, urafunga. Kagame watakaje roho niba hari iyo wigeze. Gusa igihe kiregereje ko uzasarura ibyo wabibye.

Uriteguye?

Dr. Théogène Rudasingwa

Ngibyo rero ibikubiye mu ibaruwa uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Dr. Rudasingwa Théogène yandikiye Perezida Kagame, amwibutsa ibyo bakoranye kuko yai umuntu wa hafi ye cyane, ariko aho zibyariye amahari, uyu wahoze ari mu kizuru cya FPR akomeje guhishurira Abanyarwanda umufunzo FPR yambariyeho. Ni iby’agaciro gakomeye kubona aba bicanyi basubiranamo kuko n’ubundi nya yandi maherezo.

Dusabye twinginga ngo n’abandi bambari ba FPR, batinyuke babwize Abanyarwanda ukuri FPR yabahishe, bamenye umuvogo FPR yambariyeho, ikinyoma iyoboresheje igihugu muri iyi myaka 29 ishize. Kuba FPR yarashingiwe ku kinyoma mu myaka 35 ishize, birababaje cyane kuba ikomeje kucyubakiraho, Abanyarwanda bakaba bagitegereza ukuri ari uko kubacitse cyangwa ari uko umwe mu bambari bayo agutangaje.

Umurungi Jeanne Gentille