Iyi ni imwe mu ngingo nyinshi zemejwe n’inama ya Bureau Politique idasanzwe y’Urugaga nyarwanda ruharanira igihango cy’igihugu RANP-Abaryankuna, yateranye kuya 03 Mata 2021. Munyandiko yashyizwe ahagaragara uwo munsi nk’uko tugiye kuyibagezaho uko yakabaye, Abaryankuna baragaragaza aho bahagaze ku bwicanyi bwakorewe Abanyarwanda muri rusange nta kuvangura haba mu Rwanda by’umwihariko ndetse no mu karere muri rusange.
Tuboneyeho kumenyesha Abanyarwanda n’abanyamahanga ko tutemeranya n’ibyasohotse mu Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasowe na RBB (Rwanda Bridge Builders) kuya 26 Werurwe 2021, ryari rifite umutwe ugira uti: “Itangazo rya RBB ku kwemera Perezida Kagame kuje gukerewe k’ubwicanyi bwakorewe Abahutu”. Ku mugereka w’abasinye kuri iryo tangazo, haragaragaraho n’Urugaga nyarwanda ruharanira igihango cy’igihugu RANP-Abaryankuna, ariko ibyo bikaba byarabaye atiri ikosa rya RBB, (tukaba tunabiseguraho bikomeye) kuko ubwo badusangizaga iryo tangazo ngo tugire icyo turivugaho, ntibyakunze kubera ikibazo cy’itumanaho. RBB ikurikije ihame ry’uko utavuze aba yemeye, yashyize RANP-Abaryankuna ku rutonde rw’imiryango ya politiki nyarwanda na sosiyete sivili, yemeranya n’iryo tangazo ikaba yaranarishyizeho umukono.
Icyitonderwa, kuba tutemeranya ku bintu bimwe na bimwe ntibitubuza gukomeza gukorana n’abavandimwe mu byo twemeranyaho mu nkundura yo kubura u Rwanda no kurugeza kuri demokarasi nyayo.
Dore itangazo nyirizina ry’urugaga nyarwanda ruharanira igihango cy’igihugu RANP-Abaryankuna.
UKO ABARYANKUNA BABIBONA: UBWICANYI BWAKOREWE ABANYARWANDA NI AMAHANO YAGWIRIRIYE UMURYANGO NYARWANDA.
Ubwicanyi bwakorewe Abanyarwanda n’abanyamahanga mu Rwanda no mu mahanga bukozwe n’Abanyarwanda ni ishyano ryagwiriye igihugu si ishyano ryagwiriye igice kimwe cy’abanyarwanda!
Ubwo mu Rwanda twibukaga ku nshuro ya 17, Umuryankuna w’umushumi, Kizito Mihigo abinyujije mu ndirimbo “Twanze gutoberwa amateka” yatangaje amagambo akomeye aho yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi niwo musaraba w’uru Rwanda”. Uyu mwaka iyo ndirimbo irizihiza isabukuru y’imyaka 10.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, nyuma y’imyaka itatu Kizito avuze ibyo, ubwo twiteguraga kwibuka ku nshuro ya 20, undi Muryankuna w’umushumi Niyomugabo Nyamihirwa yatangaje amagambo akomeye agira ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi si ishyano ryagwiriye Abatutsi, ni ishyano ryagwiriye u Rwanda.”
Iryo shyano ryagwiriye u Rwanda rikaba umusaraba warwo, ntabwo ari umwihariko w’igice kimwe cy’Abanyarwanda ngo ube umuzigo w’urundi ruhande.
Hari abavuga bati “ Kanaka aba yiriza ay’ingona nta muntu yatakaje muri Jenoside!” Usibye ko bitanashoboka, kuvuga gutyo ni ugutandukanya uwo muntu n’u Rwanda ni ukumutandukanya n’ubunyarwanda.
Hari n’abandi bavuga bati: “Mwagize akanya ko kuririra, gushyingura no kwibuka abanyu, mureke natwe turirire, twunamire, dushyingure abacu mu cyubahiro tujye tunabibuka!” Hagahita hahaguruka ababarwanya bavuga bati “Nimuvuge muvuye aho. Ibyabakorewe ntibyitwa jenoside!”
Abaryankuna tureba abo bantu tukaba twakwibaza niba abo bombi bumva u Rwanda ? Ese baba bumva Ubunyarwanda n’ubuvandimwe bw’Abanyarwanda ?
- Amahano yakorewe Abanyarwanda, ayiswe Jenoside n’atariswe Jenoside , ntareba Abatutsi kuruta uko areba Abahutu n’Abatwa.
- Amahano yakorewe Abanyarwanda, ayiswe Jenoside n’atariswe Jenoside, ntareba Abahutu kurusha uko areba Abatutsi n’Abatwa.
- Amahano yakorewe Abanyarwanda, ayiswe Jenoside n’atariswe Jenoside, ntareba Abanyarwanda bari mu gihugu kuruta uko areba Abanyarwanda bari hanze y’igihugu.
- Amahano yakorewe Abanyarwanda, ayiswe Jenoside n’atariswe Jenoside, ntareba abayakorewe kurusha uko areba abayakoze.
- Amahano yakorewe Abanyarwanda, ayiswe Jenoside n’atariswe Jenoside, ntareba abayarokotse kurusha uko areba ababarokoye.
- Amahano yakorewe Abanyarwanda, ayiswe Jenoside n’atariswe Jenoside, ntareba abariho igihe yakorwaga kuruta uko areba abavutse nyuma yayo.
Amahano yakorewe Abanyarwanda, yaba ayiswe Jenoside ndetse n’atariswe Jenoside haba mu Rwanda no hanze y’imipaka yarwo areba Abanyarwanda bose iyo bava bakagera. Kuyibuka ni inshingano za buri wese kandi Abanyarwanda bagomba kuyibuka bari mu mwuka umwe. Igihe cy’icyunamo kikaba igihe by’umwihariko cy’ubumwe. Ni igihe cyo gusesengura inyungu rusange hadasesengurwa inyungu bwite. Ni igihe cyo gusesengura ibibazo rusange hadasesengurwa ibibazo bwite, si igihe cyo kwitana ba mwana.
Byumvikane neza:
- Urugaga Nyarwanda ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna, rwemera ko Abanyarwanda benshi bishwe bazira ko ari Abatutsi n’abandi bakicwa bazira ko ari Abahutu mu bihe bitandukanye mu bihugu bitandukanye cyane cyane mu Rwanda no muri Congo.
Nk’uko tubisanga mu buvanganzo nyarwanda aribwo soko y’amateka y’ u Rwanda, dusanga ko n’ubwo bwose mbere y’umwaduko w’abazungu, ku ngoma ya cyami hari Abanyarwanda bicwaga, bagapfa bitewe wenda n’icyemezo runaka cy’umwami wari ufite ububasha bwo kunyaga no kugaba mu biganza bye (urugero: Umugani wa Ngoma ya Sacyega cyangwa se Igitekerezo cy’amateka y’urutare rwa Kamegeli), cyangwa se bitewe n’amakimbirane yahozeho muri kamere muntu nk’uko na none izo ngero dutanze zombi zibyerekana, cyangwa se bitewe no kurwanira ubutegetsi (urugero: aha twavuga nk’ amateka y’intambara yo ku Rucunshu yamenyekanye cyane), ariko ubwicanyi bushingiye ku byiswe amoko ya gahutu na gatutsi yaje kubyara amahano yiswe Jenoside n’atariswe Jenoside, yenyegejwe ku buryo butaziguye n’urwango abakoloni babibye bagamije kandi bagambiriye ku bushake bwabo kumvisha Abanyarwanda ko atari abavandimwe ko nta n’aho bahuriye ndetse bamwe batari bake bakabyemera gutyo.
Kuva umukoloni yinjira u Rwanda mu mpera y’ikinyejana cya 19 ndetse n’intangiriro z’ikinyejana cya 20, yize neza imiterere y’umuryango nyarwanda maze ashaka imfuruka ameneramo ngo awujegeze awutoza ko abawugize ari abantu batandukanye bamwe bavuye amajyaruguru y’iburasirazuba mu ihembe ry’Afurika, abandi mu burengerazuba bwo hagati muri Afrika, kugira ngo yerekane ko abo bantu batandukanye ndetse ntaho bahuriye na gato, ibiri amambu abikora nta n’ibimenyetso bifatika bishingiye ku muco, ku myemerere cyangwa ku rurimi bibigaragaza. Izo nyigisho zafashe bwangu n’abazimize bunguri maze nyuma gusa y’imyaka ikabakaba 50 zigishwa, Abanyarwanda batangira amahano atagira izina baricana, baratwikirana, barahunga kuva mu myaka irenga 60 ishize kugeza uyu munsi. Ngiyo imvo n’imvano y’amahano y’ubwicanyi bwagwiririye umuryango nyarwanda bamwe bakabuha izina abandi bakabuburira izina, abandi bakitana bamwana babupfa.
Ibiri amambu, ubwo bwicanyi bwakorewe Abahutu n’ubwakorewe Abatutsi, bwakwitwa Jenoside cyangwa bwahabwa irindi zina, icyo twemera nk’ Abaryankuna ni uko ubwo bwicanyi bwombi ari ishyano ryagwiriye u Rwanda, atari ishyano ryagwiriye abavandimwe bamwe (Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa) kurusha uko ryagwiriye Abavandimwe bandi. Bityo, kubibuka no kubazirikana bireba Abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo kandi bari mu mwuka umwe ndetse kw’itariki imwe bishobotse tugafatana twese mu mugongo.
2. Muri iyo myemerere, Urugaga Nyarwanda ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna ntabwo rushyigikiye ko ayo mahano yagwiririye Umuryango nyarwanda areberwa mu ndorerwamo y’ icyiswe amoko : ubututsi, ubuhutu, n’ubutwa maze ibyo bibe ishingiro ryo gushyiraho iminsi itandukanye yo kwibuka abishwe muri buri tsinda, inzibutso zo kuzirikana buri tsinda, inkiko zo guhana abishe abo muri iri tsinda n’izindi zihana abishe abo mu rindi tsinda, ibigega bifasha abarokotse itsinda rimwe cyangwa irindi, bigafasha abarokotse ubu bwicanyi cyangwa buriya, n’ibindi nk’ibyo.
3.Ahubwo Urugaga Nyarwanda ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna ruhananira ko iryo shyano ryagwiriye u Rwanda ryareberwa mu ndorerwamo yo kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, tugendeye ko twemera ko “Umwicanyi wese ari umwicanyi akwiriye gushyikirizwa Ubutabera agahanwa hatibagiwe ubumuntu kandi agaterwa icyuhagiro mbere yu gusubira mu bandi, uwishwe cyangwa uwarokotse ubwicanyi ubwo ari ubwo bwose akabona ubutabera akarengerwa n’amategeko hatitawe kuwamuhemukiye”, kandi duharanira ko uwishe yahanwa ariko kandi akanegerwa hazirikanwa ko nawe igihugu cyamubuze igihe yicaga, kandi inzirakarangane zose zigahabwa ubutabera bwuzuye bungana.
Ubwicanyi bwakorewe Abahutu uko bwakwitwa kose n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bwamaze kwitwa “Jenoside yakorewe Abatutsi”, byombi ni amahano yagwiriye u Rwanda n’abanyarwanda bose muri rusange ndetse tubona kugirango hacike ivangura mu bishwe bose inyito Jenoside yakorewe abatutsi yashyizweho na FPR ku nyungu zayo yazasubirwamo kuko muri ubwo bwicanyi hatapfuyemo Abatutsi gusa, ndetse n’Abatutsi ntibishwe n’Abahutu gusa kandi bikaba bitumvikana ukuntu wavuga ko mu gihugu nta moko arimo kandi wemeza ko hari ubwoko bwishe ubundi.
4.Urugaga Nyarwanda ruharanira Igihango cy’Igihugu RANP-Abaryankuna ntirushyigikiye ko byemezwa ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri: iyakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu, dore ko ntanuwakwerekana ko mu gihe hicwaga Abatutsi nta Bahutu bicwaga cyangwa se biciwe hamwe cyangwa ko mu gihe hicwaga Abahutu nta Batutsi bari bakicwa cyangwa se yemwe biciwe hamwe nabo.
Kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri :
- Byaba ari uguhakana ubuvandimwe bw’Abanyarwanda tukaba tuguye mu mutego wabemeza ko u Rwanda rutuwe n’amoko adafitanye isano na nkeya bashingiye ku binyoma by’inkomoko zabo, aho bavuga ko bamwe ari “Ababantu” baturutse za Cameroun na Tchad, abandi bakaba ari “Abahamite” baturutse muri Ethiopiya!
- Byaba ari ugucukura urwobo ruhoraho hagati y’abana b’u Rwanda bakazahora barebana ay’ingwe byaba mu guhangana ku mugaragaro bitwikiriye ibyo bice by’ayo moko, cyangwa bakabana barenzaho cyangwa bahora baryamiye amajanja bamwe bikanga abandi.
- Byaba ari ugufungura amarembo y’izindi jenoside zazasabwa kwemezwa ku Batwa, Abanyenduga, Abakiga n’ibindi bice Abanyarwanda bamwe na bamwe bibonamo. Ibi ntibyafasha mu kugera ku bwiyunge bwuzuye, ntibyafasha mu guca inzigo, ntibyafasha mu guhagarika intambara Umunyarwanda arwana n’undi bityo nta cyizere cyo kunamura icumu ngo ryunamurwe twagira.
- Byaba ari ugushyira imisaraba ibiri ku Rwanda bityo no ku bazavuka ejo ndetse n’ejo hazaza. Uwo waba ari umurage mubi tubasigiye . 5.Ibi biratujyana ku kwibaza niba izina Jenoside yabaye mu Rwanda yahawe niba ari ryo koko kandi rihuye n’ukuri kw’amateka y’Abanyarwanda. Niba Abanyarwanda ari abavandimwe, bakaba ari bene Kanyarwanda, bakaba basangiye igihugu, bahuje umuco, ururimi, imyizerere n’amateka, tukaba tumaze kumenya no gusobanukirwa ko ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda no hanze y’imipaka yarwo cyane cyane nko muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza ubu ari amahano yagwiriye Umuryango Nyarwanda wa bene Kanyarwanda, mbese kujya kuyaha izina tukayaha izina ribogamiye ku gice kimwe cy’Abanyarwanda, nyuma tugashaka irindi ribogamiye ku kindi gice, birakwiye? Urugaga nyarwanda ruharanira igihango cy’igihugu RANP-Abaryankuna, binyuze mu murongo mugari warwo w’Impinduramatwara Gacanzigo, rusanga ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda n’ubwibasiye Abanyarwanda mu Rwanda by’umwihariko no mu Karere k’Ibiyaga bigari bugomba kureberwa mu ndorerwamo imwe nk’amahano yagwiriye u Rwanda n’Abanyarwanda bose, bityo:
Hakwigwa hakanashyirwaho uburyo bwo :
- Gucira imanza no gukurikirana ababigizemo uruhare bose mu bihe byose;
- Kwibukira hamwe no kunamira hamwe no guha icyubahiro hamwe abaguye muri ayo mahano bose;
- Gutanga impozamarira ku bakomoka ku babuze ababo bose, kandi hashingiwe ku masomo igihugu cyavanye mu ngaruka z’ayo mahano, hagashyirwaho ingamba zo gufasha umuryango nyarwanda nta vangura : imfubyi, abafite amikoro make, abafite ibikomere, abahuye n’ingaruka zitandukanye…n’ibindi byazaboneka gutyo hakubakwa igihugu kigendeye ku baturage bakomeye kandi biyunze;
- Guha abanyarwanda uburenganzira bwo kwandika amateka yabo y’ukuri bagendeye ku byababayeho ndetse akazajya yigishwa mu mashuri.
Byateguwe na Bureau Politique
y’Urugaga Nyarwanda ruharanira Igihango cy’Igihugu
RANP-Abaryankuna.