UKO NIYOMUGABO GERALD YASOBANUKIWE IGIHUGU NI BYO BYAMUTEYE KUGIKUNDA NO KUKITANGIRA

Abahanga bavuga ko ingano y’urukundo (rwa nyarwo rutari agahararo) ku kintu cyose wakunda igendana n’ingano y’ubumenyi ugifiteho. Intwari y’u Rwanda by’umwihariko akaba ikitegererezo cy’Abaryankuna bwana Niyomugabo, yerekanye igisobanuro cy’igihugu nkuko we ubwe yabyumvaga kandi yahamyaga ko umuntu wese ukunda igihugu akwiriye kurangwa n’iyo myumvire. Mu nyandiko ndende y’inyigisho yatanze kuri Contact FM mu kiganiro “Uruganda rw’Ubunyarwanda” iyo nyandiko ifite umutwe ugira uti: “Aya mayobokamana yatwangishije igihugu cyacu adukundisha ibihugu by’abandi n’ikindi gihugu cy’akatazaboneka”, Niyomugabo yasobanuye igihugu mu ishusho umuntu wese ukunda igihugu akwiriye kukiboneramo, anagaragaza uko isano y’umuntu n’igihugu iteye.

Dore ibikubiye muri iyo nyandiko:

Mbere y’uko twumva uburyo amadini y’inzaduka cyagwa se mva mahanga yatwangishije igihugu cyacu akadukundisha ibihugu by’ahandi hamwe n’igihugu yita akataraboneka jye nkacyita “akatazaboneka”  Reka tubanze twibaze ikibazo abantu benshi batigeze bibaza ariko kandi gikomeye kigira kiti: Ubundi igihugu ni iki?

Uramutse usomye ku rubuga nsakazabumenyi wikipedia ushaka kumenya igihugu wabwirwa ko igihugu “the country” ari akarere kihariye ubutaka kandi gafite imikorere yihariye mu bya politiki. Igihugu rero abenegihugu aribo bagena uburyo bubabereye bwo kuyoborwa (ibyo bivuzeko aribo biyobora) icyo gihugu kiba cyigenga, naho iyo bayoborwa cyangwa bakagenerwa ababayobora n’uburyo bagomba kuyoborwa n’abantu baturutse ku bundi butaka icyo gihe ntabwo icyo gihugu kiba cyigenga.

Nyamara twebwe twasanze ibyo bidahagije duhitamo gukora isesengura ryacu kandi rikozwe mu Kinyarwanda dusanga igihugu ari ibi bikurikira:

Umubyeyi ukurera abawe bagutaye

– Inshuti igusigarana abandi baguhanye

– Igihugu ni icyangombwa kikuranga mbere y’ibindi byose

– Igihugu niyo ndangagaciro ihebuje izindi zose ku buryo mu gihe Yezu yavuze ko umuntu yatanga byose ngo acungure ubugingo bwe, nanjye ndababwira ngo “iyo umuntu amaze gusobanukirwa n’igihugu yatanga ibye byose ndetse n’ubugingo bwe kugira ngo acungure igihugu cye”.

Ntibishoboka gutandukanya igihugu n’umuntu. “Umwenegihugu ni Umunyagihugu ari we Nyirigihugu” Interuro y’Umunyamakuru

Reka noneho dusuzume ingingo ku ngingo

  1. Igihugu ni umubyeyi ukurera abawe bagutaye.

Haba ubwo umwana avuka agapfusha ababyeyi akiri muto ndetse ntabamenye rwose nabo ntibamumenye. Nubwo biba bibabaje ariko uyu mwana niba avukiye mu Rwanda azitwa Umunyarwanda kandi azagenerwa ibyo Abanyarwanda bandi bagenerwa. Nubwo atazabasha kubona ku murage w’ababyeyi ariko byanze bikunze hari umurage agomba kubona. Uwo ni umurage w’igihugu cye.

Uyu mwana azaba agomba kurerwa, kwiga, gutuzwa, kurindirwa umutekano n’ibindi byangombwa. Hari ibyangombwa buri muntu agombwa n’igihugu cye! Burya nibyo abaririmbyi ba kera babaga baririmba iyo babaga bavuga bati: “Rwanda gihugu cyatubyaye” Kizito Mihigo na we ati: “Rwanda mubyeyi wanjye reka nkwihoreze” “Rwanda ngobyi iduhetse” n’ibindi!  Igihugu rero niwe mubyeyi musigarana abandi bapfuye cyangwa bagutaye. Iyi ishobora kuba inkuru mbi kuri maman wanjye kuko atari azi ko hariho ikintu kuri jye kimuruta “Igihugu-Rwanda”. Ariko akwiriye kubyihanganira ntakundi.

Nibyo koko yangiriye akamaro gakomeye cyane kuko yamaranye amezi cyenda mu nda ariko nyuma yaho igihugu nicyo cyanyakiriye none reba igihe cyose kimaranye. Yanyonkeje amezi arindwi abandi babonkeje imyaka 2 ariko ni murebe igihe igihugu kimaze kibonsa. Imyaka mwamaze muteruwe n’ababyeyi banyu yo sinyizi ariko n’ubu igihugu kiracyabahetse. Iyi ni inkuru nziza ku banyarwanda badafite ababyeyi mpamya ko ari benshi kubera impamvu zitandukanye. 

Burya mwajyaga muyoberwa impamvu igihe mwaburaga ababyeyi mwumvaga bibarangiriyeho ariko nyamara nyuma ubuzima bukaza gukomeza! Bamwe mwari bato none muri abasore n’inkumi abandi icyo gihe nta nicyo mwari mufite none muriho kandi hari ibyo mwagezeho. Impamvu nta yindi ni uko mwapfushije ababyeyi ariko musigarana undi. Igihugu ni umubyeyi kandi icyo gihugu mvuga ni u Rwanda.

  • Igihugu ni inshuti igusigarana abandi baguhanye.

Hari aho bijya bigera inshuti zikaguhana ndetse zikakwihakana, ibyo bikaba byaterwa n’uko zinaniwe kukwihanganira cyangwa nawe wageze aho biruhije gukomeza kukwihanganira. No mu bihe bimeze gutyo igihugu cyo ntikikureka ukomeza kukibamo kandi ukomeza kwitwa umuntu wacyo ndetse nacyo kigakomeza kwitwa igihugu cyawe. Igihugu rero ni inshuti itajya yihakana umuntu n’igihe ari mu makuba cyangwa mu byago.

  • Igihugu ni icyangombwa kikuranga mbere y’ibindi byose

Iyo uvuye ku butaka bw’igihugu cyawe ugiye ku bundi ikintu cya mbere abaho baba bashaka kukumenyaho si imico yawe, si imyaka yawe, si ukuba warashatse cyangwa uri ingaragu. Ahubwo babanza gushaka mbere y’ibindi byose kumenya igihugu cyawe. Ikintu gitangaje rero ni uko igihugu cyawe kiguhesha icyubahiro cyangwa kikagusuzuguza. Nubwo waba uri umujura muri Amerika wagera ino (mu Rwanda) ukaba wahabwa service mbere y’abandi. Nubwo waba uri umunyamwaga w’umufaransa wagera ino tukakubaha nk’aho uturusha ubumuntu. Iyo ugeze mu mahanga isura y’igihugu cyawe niyo ugaragaramo: Aho ugeze bakakubaha cyangwa bakagusuzugura, bakunena cyangwa bagucyeza, bakakwakirana ubwuzu cyangwa bakakwakirana impuhwe. Bashobora kukwisanzuraho cyangwa bakakwishisha, bakakuvugiriza impundu cyangwa bakakuvugiriza induru.

Buri Munyarwanda agira umusozi w’amubyaye, niyo aba mu mahanga arawuzirikana

Ibi nibyo birema Isano y’igihugu n’umuntu kandi dore uko iyo sano iteye:

Umuntu mu gihugu n’Igihugu mu mutima w’umuntu.

Kimwe mu bintu bitangaje ni uburyo umuntu yabaye agati k’inkubirane n’igihugu cye ku buryo atari imbaraga zibonetse zose zapfa kubatandukanya. Impamvu ntayindi ni uko umuntu atariwe uba mu gihugu gusa ahubwo n’igihugu kiba mu muntu…Bityo rero waba wibeshye ukuye umuntu mu gihugu cye ukibwirako ubatandukanije igihe cyose utarashobora gukura igihugu cy’umuntu muri we!

Umurimo ukomeye wo gutandukanya umuntu n’igihugu cye si ugukura umuntu mu gihugu ahubwo ni ugukura igihugu mu muntu.

Umuntu ashobora kuba ari impunzi; akagenda asa n’uwarorongotanye akajya kure y’igihugu cye ku mubiri, ariko mu bwenge cyangwa ku mutima uwo muntu  aba aziko iwabo ari i Rwanda cyangwa mu gihugu runaka akomokamo. Bijya bitangaza kandi uburyo nubwo nta mpamvu ziba zihari zo kubyizera, umuntu wese utari mu gihugu cye bona nubwo yaba nta ruhare yabigizemo ahora afite icyizere ko igihe kimwe azataha mu gihugu cye. Ashobora no kuzagera ubwo yemera kugwa mu nzira akizamo aho gukomeza kunezererwa kure yacyo.

Kubaho udafite igihugu ntibibaho

Abantu b’iki gihe bajya bibeshya cyane bakaba banagurisha igihugu bashaka amafaranga ngo kugira ngo babone uko babaho. Birengagiza nkana ko kubaho udafite amafaranga bishoboka ndetse abakurambere bacu ntibabagaho batayafite gusa ahubwo banabayeho kandi nayo atariho. Ibyo byose impamvu byashobotse ni uko bari bafite igihugu barimo n’igihugu kibarimo.

-Kubaho udafite amafaranga birashoboka,

-Kubaho udafite inzu birashoboka,

-Kubaho udafite isambu birashoboka,

-Kubaho udafite ababyeyi n’abavandimwe birashoboka,

Ariko kubaho udafite igihugu ntibishoboka

Inyandiko ya NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerald

Izindi nkuru kuri NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerald, wasoma ni

UMURAGE NIYOMUGABO GERALD NYAMIHIRWA YASIGIYE U RWANDA

UMWUKA WA NIYOMUGABO NYAMIHIRWA WAHANZE NO KURI BAMPORIKI: YARI YARAVUZE KO AZAGARUKA