Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
IBUKA yavugaga ko izavugira abacikacumu, nyamara ari igikoresho cya FPR
Kuva FPR imaze gufata ubutegetsi yasanze igihugu cyuzuye imirambo, abandi baragihunze. Ntacyo yishinjaga gikomeye kuko yari izi uruhare yagize mu byabaye. Hari kandi, ku rundi ruhande, abantu bagiye barokoka ubwicanyi bwakozwe ku mpande zombi, bari basigaye ari ba nyakamwe, badafite n’urwara rwo kwishima.
FPR, mu mayeri menshi cyane, yahise yigira intwari, yerekana ko ihagaritse Jenoside, ikarokora Abatutsi bahigwaga, nyamara cyari ikinyoma gihambaye kuko abo yakoresheje inama, bakitaba Imana bavaga mu moko yose, nta kurobanura. Bose yarabicaga ititaye kuri ayo moko, kuko muri philosophie yayo “umwanzi w’Inkotanyi ni buri wese wari imbere mu gihugu”, n’aho yaba yarazifashije nk’uko ba Rwigara ndetse n’abandi benshi, babigenje. Kuba baracururizaga mu Rwanda, bagasorera Leta yarwanaga na FPR, byahise bibagira abanzi ba FPR bakomeye, hatitawe ku misanzu no ku bundi bufasha bahaga Inkotanyi, bibwira ko zizabakiza “akazu”. Akazu bangaga kabaye kabi kurushaho kaba “agatsiko”.
Mu mizo ya mbere, kugira ngo FPR ihishe uruhare rwayo, yabanje kugabanyamo ibice Abanyarwanda, yifashije amoko, bamwe ibagira ibicibwa, abandi babeshywa ko ari abatoni bagiye kubaho muri paradizo, ariko bagenda babona buhoro buhoro ko nta kindi FPR ibashakamo uretse kubacuruza, bamara kuyibyarira inyungu ikabacira nka shikarete yashizemo uburyohe. FPR yari ibizi neza ko umunsi Abanyarwanda bashyize hamwe, akayo kazaba gashobotse. Niyo mpamvu yakoze uko ishoboye kose ngo itatanye abantu, baranabyemera.
FPR yatangiye ishimuta cyangwa ishyiraho amashyirahamwe nka IBUKA, AVEGA-AGAHOZO, AERG/GEARG, TUBAHOZE, TUBARERE… Ishyiraho ibigo byo gutanga ubufasha nka FARG n’ibindi byose bishingiye ku bwoko bumwe, maze ubwagizwe ibicibwa bubura uburyo. N’ubwo Abakurambere bavuze ko “nta mfubyi igira ubwoko”, FPR yatandukanyije imfubyi maze bamwe bariga baranavuzwa, abandi bapfa rubi, kugeza ubwo no guhitamo amasomo yigwa mu mashuri yisumbuye na kaminuza, ndetse n’amanota yo gutsinda ashingira ku moko, nyamara byitwa ngo nta moko ari mu Rwanda. Birumvikana neza ko iyo bavugaga ngo abarangije secondaire bagiye muri université bafatiye ku manota 3, ariko aba FARG bagafatirwa kuri 2, birumvikana ko hari ubwoko bwabaga buhawe amahirwe yo kwiga no kwishyurirwa byose kugeza ku ikariso, abandi bakirya bakimara.
Ibi byarakomeje bigera no mu guhabwa akazi, aho kugira ngo ubone akazi ka Leta byasabaga gutanga amazina y’abantu 3 bakuzi neza (3 personnes de réference). Aba bantu batatu barahamagarwa, birumvikana ko kumenya uhabwa akazi n’utagahabwa hashingiwe ku moko yakuwe mu ndangamuntu, agasigara mu mitwe, byoroshye cyane, kuko twabishaka, tutabishaka, Abanyarwanda turaziranye twese.
Uko iminsi ishira indi igataha, Abanyarwanda bagiye bahumuka amaso babona ko nta keza ka FPR, kuko itatinze kubigaragariza. Yatangiye kunyaga imitungo idatoranyije, ifunga inzirakarengane ititaye kuri ayo moko yo mitwe, abandi irabamenesha. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko yicaga inzirakarengane, abandi barebera bakabeshywa ko bari abanzi b’igihugu. Abatareba kure bakabona ko byari ngombwa, ariko ari ukwibeshya.
Mu kunyaga imitungo hatangijwe ikinyoma ko ari imitungo itagira bene yo, ariko bidatinze FPR itangira kwigabiza n’imitungo ifite bene yo, bakayamburwa ku maherere, akarengane gahinduka indirimbo izwi hose. Mu kugaragaza neza ibi twahisemo kubabwira akarengane k’umucikacumu witwa Hitimana Mouhamed, wambuwe imitungo ye n’uwahoze ari Perezida wa IBUKA, Antoine Mugesera.
Hitimana Mouhamed avuka mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, Akagari ka Nyarukombe, Umudugudu w’Amarembo. Avuga ko ikibazo afite yagitewe na Senateri Mugesera Antoine, kikaba cyaratangiye ubwo yari akiri Perezida wa IBUKA. Uyu mu senateri yatwaye ubutaka Hitimana yasigiwe n’ababyeyi bishwe muri Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, akoresha imbaraga abumunyaga amanywa ava.
Hitimana warokotse jenoside yabaye umusirikare akiri umwana muto (Kadogo), maze kubera amabi yamukorewe mu maso, aho ingabo za FPR zanyuze hose, yaje gusezererwa mu gisirikare, ariko ahita arwara indwara zo mu mutwe. Ntaho ativuje ariko biranga biba iby’ubusa. Senateri Mugesera yitwikiriye uburwayi bw’uyu musore maze ahita yigabiza imitungo y’iwabo, ayigira iye ndetse atangira kuyikoreraho ibikorwa.
Mu magambo ye, Hitimana agira ati : “Mu 1994 navuye iwacu umuryango wacu wose umaze kwicwa, njya mu gisirikare, nkivamo narahahamutse kubera ibyo nabonaga Inkotanyi zikora. Nyuma naje koroherwa nsubiye ahahoze ari iwacu nsanga harigaruriwe na Senateri Antoine Mugesera, ari we wari ushinzwe kurengera abarokotse. Nababajwe n’uko igice kimwe cy’isambu yacu yacyubatseho ikindi aragihinga, nyamara yari afite amakuru ahagije ko hagitabyemo imibiri y’abacu, itegereje kujyanwa ku rwibutso, ariko we ntiyabyitaho, kandi ari we wari ushinzwe kuyishyinguza ”. Akumva rero akarengane kageretse ku kandi yakorewe na n’ubu agikorerwa.
Hitimana avuga ko ubwo umuryango we wari ugizwe n’abantu 8 na we wa 9 wari umaze kwicirwa haruguru y’inzu, we ubwe yabishyinguriye, yifashishije kubarituriraho umukingo. Aba bantu 8 bose baracyashyinguye muri iyi sambu, Senateri Antoine Mugesera yigaruriye ku ngufu ahabwa n’uko ari Komiseri muri FPR.
Nyuma yo kurasirwa mu mutwe mu ntambara zo muri RD Congo, Hitimana yegereye uwayoboraga agace yarwaniragamo witwa Lt Gen Mubarak Muganga, amusaba ko yamuha uruhushya rwo kujya guca mu cyuma i Kanombe, kuko yari yaramaze kurwara umutwe udakira, atari agishoboye kurwana. Muri Gicurasi 2002, nibwo yemerewe kubonana n’abaganga, bamucishije mu cyuma basanga hari ibice by’amasasu byamusigaye mu mutwe, kandi ko kumubagira mu Rwanda bitashoboka, bamugira inama yo kujya mu Buhinde, ariko abura ubushobozi, kuko aho yabukuraga hari mu gisirikare kandi bari baramaze kumusezerera.
Biteye agahinda kubona umwana w’umusore wasize ashyinguye ababyeyi be, akajya kurwanira Inkotanyi, Leta ikamushora mu ntambara zo muri Congo, akarasirwayo, akabivanamo ubumuga bwa burundu, ariko yamara kuba igisenzegeri bakamujugunya hanze ngo nabage yifashe! Ubu ni ubugome ndengakamere.
Byongeye kandi kumara kuba ikimuga cya burundu, agasanga imitungo yakamutunze yaratwawe na Senateri Mugesera, wayoboraga IBUKA yaje ivuga ko ije kumuvugira nk’umucikacumu, byose byakoraniye mu mutwe wa Hitimana Mouhamed, arasara byeruye yiruka ku gasozi, abamushoye mu bibazo bamushungera gusa.
Mu 1998, mbere gato y’uko Hitimana ashorwa mu ntambara za Congo, yari yabashije gufatanya n’abasirikare babanaga ndetse n’abaturage, bimurira ya mibiri y’abari bagize umuryango mu yindi mva, kuko yari yarabarengejeho agataka gakeya mu 1994. Nawe yahungaga kandi akiri umwana. Iyi mibiri uko ari umunani bayicukuriye imva nshyashya, ndetse bayubakira bakoresheje blocs-ciment, ajya mu ntambara atekanye, kuko yumvaga abe bashyinguye neza, ariko yatunguwe bikomeye n’uko yavuye ku rugamba agasanga Senateri Mugesera yarakuyeho za blocs-ciment maze asenya n’amazu yose yubaka aye hejuru y’imibiri y’abantu be. Senateri Mugesera yafatiranye nyina wabo wa Hitimana, bahengera yarasaze, amuha udufaranga tw’intica ntikize, umukecuru aratorongera, ubutaka buhinduka butyo ubwa Senateri.
Hitimana avuga ko mu gihe yari yarasaze nyina wabo yahingaga isambu y’iwabo, abonye ko atameze neza, aramuroga ngo amwice, ariko ntiyapfa, ahubwo amara imyaka 8 ari umusazi ku muhanda, nta wumwitayeho.
Muri 2014 yahuye n’umugiraneza wari warabanye n’ababyeyi be amukura ku muhanda, ajya kumuvuza mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, ahamara amezi 6 avurwa, ndetse aranakira asigarana gusa ikibazo cya ya masasu yarasiwe muri RD Congo agendana mu mutwe, ariko atinya gusubira iwabo.
Muri 2015 yisunze CNLG, yayoborwaga na Jean de Dieu Mucyo, ngo imuheshe imitungo yasigiwe n’ababyeyi be ndetse imubarize impamvu Senateri Mugesera yubatse hejuru y’imibiri y’abe, kuko nta bundi bushobozi yari asigaranye. Mucyo yakiriye ikibazo vuba vuba ndetse ashaka umunyamategeko akorera imyanzuro Hitimana, ngo ajye mu rukiko. Ku bw’amahirwe make CNLG yamubwiye ko Senateri Mugesera Antoine atari umuntu usanzwe, kuko ngo bamutumyeho inshuro 3 zose yanga kubitaba. Nyuma Mucyo baje kumunigira muri escaliers zo kuri Sénat, bivugwa ko yakoze impanuka, kandi yari yavuye iwe ari muzima.
Nyuma y’urupfu rwa Mucyo, Hitimana yasubiye muri CNLG, bamuha copie y’umwanzuro wa CNLG kuri iki kibazo ngo awujyane mu nzego z’igihugu zirimo Umuvunyi Mukuru, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, no kwa Perezida wa IBUKA. CNLG yumvaga izi nzego zose zizayifasha kumvisha Mugesera ko agomba gusenya amazu yubatse hejuru y’imibiri y’abazize jenoside, ndetse agasubiza imitungo yanyaze.
Inzego zose yazigezeho ariko ntizagira icyo zimufasha, ahubwo muri Primature ho bamubwiye ko nta wundi wahangara Senateri Mugesera atari Perezida wa Repubulika. Yagiye muri Présidence inshuro zigera ku munani, bakamurerega, bakamubwira ko ikibazo cye bagiye kugikemura, bagahamagara Senateri Mugesera, bakamubwira ngo yumvikane n’uwo mwana, akababwira ko azamushaka bagakemura ikibazo, ariko ntabikore, iminsi irahita, indi irataha, na n’ubu umwana araho, arara aho bwije ageze, ntagira aho aba, na magingo aya.
Aka karengane kose kagenda gakorerwa abaturage hirya no hino, nta kindi kikari inyuma uretse FPR ikingira ikibaba abambari bayo bagahonyora abaturage, bakabambura imitungo abandi bakabica cyangwa bakabafunga ubuziraherezo, bazira amaherere. Ibi se bizihanganirwa kugeza ryari?
Birababaje kubona IBUKA yashinzwe bavuga ko izavugira abacitse ku icumu nyamara bikagaragara ko ari igikoresho cya FPR. Igikoresho ikoresha ishaka kunyaga imitungo y’uwo idashaka, ikica uwo ishaka. Kuba uyu Senateri Mugesera Antoine atinyuka gusenya imva, akubaka hejuru y’imibiri y’abazize jenoside, nyamara IBUKA yakabaye irengera abacitse ku icumu, ikicecekera, bigaragaza ubugome bw’indengakamere.
Turatabariza Hitimana Mouhamed kugira ngo imiryango mpuzamahanga n’iharanira uburenganzira bwa muntu yinjire muri iki kibazo maze asubizwe ubutaka bwe bungana na 3 Ha, cyane cyane ko ari igishoro gifatika kuko muri 3 Ha havamo ibibanza 22 n’imihanda yabyo. Kuba rero Hitimana yahasubizwa byamufasha kubona uko yihanduza amasasu yamuheze mu mutwe. Agaciro k’uyu munsi k’isambu kari hejuru ya 100,000,000 FRW. Ntabwo ari amafaranga make ku buryo yabura kumufasha guhangana n’ingaruka FPR yamuteje. Cyane cyane ko afite ubumuga bwa burundu, nta n’aho kuba afite, atari we wabyikururiye.
FPR, WASHOYE ABANTU MU BWICANYI, ABAMUGAYE URABAJUGUNYA, NTITUZAGUKUMBURA.
Manzi Uwayo Fabrice