UKURI KU CYATUMYE ABAPOLISI 7 N’ABASIVILI 5 BAFUNGWA HAKITWAZWA RUSWA.

Ku mugoroba usoza igicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 03 Ugushyingo 2021, mu binyamakuru byinsi birimo IMVAHO NSHYA, KIGALI TODAY, IMBARAGA NEWS, IBISIGO.COM, IGIHE, YEGOBE.RW, UMUSEKE, RWANDAMAGAZINE.COM, BWIZA.COM n’ibindi byinshi ndetse n’inkuru zacicikanye kuri YouTube no kuzindi mbuga nkoranyambaga zivuga ko Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abapolisi 7 n’abasivili 5 bakekwaho kwihesha iby’abandi biciye muri ruswa mu bizami by’uruhushya rwo gutwara imodoka.

Ikigenderewe uyu munsi si ukubasomera izi nkuru zatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, ahubwo ikidushishikaje ni ukurebera hamwe ukuri ku cyatumye aba bantu uko ari 12 bafungwa, aho kwitwaza ruswa nk’uko byatangajwe, ahubwo tukareba ikibazo tugihereye mu mizi. Nta kabuza ikinyoma kirakubitirwa ahakubuye.

Ubwo abo cumi na babiri berekwaga itangazamakuru kuwa Gatatu tariki 03 Ugushyingo, 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo, bose bavuze ko batemera ibyaha bakekwaho, kuko nta bimenyetso bibashinja beretswe. Ibi rero byatumye Ijisho ry’ Abaryankuna ricana ku maso kugira ngo hashakishwe impamvu ya nyayo yo kwereka itangazamakuru abantu batemera ibyo bashinjwa kuko nyine bavuga ko nta cyavuye mu iperereza. Aba bapolisi 7 barimo abo ku rwego rwa Ofisiye barimo umwe ufite ipeti rya CIP,  batatu bafite ipeti rya IP, ndetse n’undi umwe ufite ipeti riri munsi y’iri ari ryo rya AIP (Assistant Inspector of Police). Aba bapolisi kandi barimo babiri bafite ipeti rya Sergeant rikaba irya gatatu mu mapeti y’igipolisi cy’u Rwanda uhereye ku ryo hasi. Polisi ivuga ko bafatiwe mu cyuho mu bihe bitandukanye mu Turere twa Rubavu, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Gasabo, guhera ku itariki 25-27 Ukwakira, 2021 ubwo muri utwo turere hakorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga “permis de conduire définitif”. Ariko Ijisho ry’Abaryankuna ribona ko iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2017, bikemezwa n’ababaye mu gipolisi ndetse n’abakivuyemo. N’ubwo hari abatangabuhamya banyuranyije mu bimenyetso, umwe akavuga ko batanze amafaranga y’u Rwanda 350,000 undi akemeza 500,000 FRW, buri wese, nyamara aba bose nta kimenyetso berekanye, yewe ntibanavuze amazina y’abo bayahaye. Ibi rero byatumye amatsiko y’Abaryankuna azamuka, twiyemeza gucukumbura aho bishoboka hose kugira ngo “dukubitire ikinyoma ahakubuye”!!! Byagenze bite?

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Kane, tariki ya 04/11/2021,  Abaryankuna bahagurutse mu Mujyi wa Kigali bakerekeza mu ntara y’Uburasirazuba  bahasanga umupolisi wo hejuru wayoboye ibintu byinshi mu gipolisi,  wari ufite ipeti rya (Superintendent of Police), ubu akaba afite akabari muri iyo ntara, tukaba tugiye kumwita “Afande Ka”, mu rwego rwo kumurindira umutekano, kugirango FPR itamwirenza. Abaryankuna rero baganirije “Afande Ka” maze abasobanurira neza imvo n’imvano yo gutabwa muri yombi kw’aba bapolisi. Akomeza avuga ko abazi neza bose kuko yigeze gushingwa kwigisha mu ishuri ryabo riri i Gishali, bityo bakaba baramuciye imbere, ari umwarimu wabo (instructor). Avuga ko uretse no kumenya amazina yabo n’ay’ababyeyi ba buri wese arayazi, azi n’aho bakomoka, ndetse n’uko bose bisanze bashyizwe mu gatebo ku bibazo bishingiye ku kuregana na za munyangire zuzuye muri iki gipolisi utaretse n’izindi nzego.

Afande   yatubwiye ko muri aba bapolisi uko ari 7 beretswe itangazamakuru uwize Kaminuza ari umwe muri bo ariko akaba atari we ufite ipeti rinini muri bo kuko yagiye afungwa bya hato na hato, kuva muri 2007, bituma adindira, abandi bahabwa amapeti we ntayahabwe. Agakomeza avuga ko ukurikije igihe yinjiriye mu gipolisi, mu mwaka wa 2000, ubu yakagombye kuba ari “CP” (Commissioner of Police), ariko uyu munsi afunzwe akiri “IP” (Inspector of Police)! Yarakubititse kuko kwimwa ibyo ugenewe bitera dépression.

Afande Ka avuga ko yasezerewe mu gipolisi amaze kwiga Amategeko muri UNILAK i Kigali, ariko ahitamo kudakora akazi ka Leta, ahitamo kwishingira akabari. Mu magambo ye yagize ati “Ubundi se umupolisi ukiri “IP” nyamara yagombye kuba ari “CP”, ariko akaba yaradindijwe azira akaregane, ubundi ariye ruswa igitangaza cyaba ari ikihe? Aba abayeho atishimye ahembwa duke nyamara abari ku ibere bayoza igitiyo”. Ngira ngo iki ni ikintu cyumvikana cyane keretse uwirengagiza.

Aha rero twashatse kumenya niba guhembwa make aribyo byatuma umupolisi arya ruswa maze araseka atubwira ko turi abana tuzabimenya nitugira imyaka nk’iyo afite. Yifashije commentaire y’umukunzi w’IGIHE wanditse kuri iyi nkuru yagiraga iti «Nta gitangaza kirimo yuko na Officers barya Ruswa. None se ninde muri aba uhembwa 500 000 Frw ku kwezi? Abantu barya Ruswa bashaka gukira vuba. Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillion USD buri mwaka. Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka. Report ya Transparency International Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda 19.2%, ni ukuvuga abagera hafi kuli 3 million, basabwe gutanga ruswa. Abarwanya Ruswa, benshi barayirya. Amaherezo azaba ayahe? Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka, ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza. Uwo niwo muti wonyine wa Ruswa».Aha rero twabuze icyo turenzaho dushishikazwa no kumenya icyo avuga ku mpamvu y’iyi “case”.

Atuje cyane, Afande Ka yatubwiye ko imvano yo gufungwa kw’aba bapolisi ikubiye mu mpamvu ebyiri:

  1. Mu 2017, ubwo twiteguraga amatora, abapolisi basabwe gutanga « umusanzu w’amatora », agakatwa ku mushara, bahembwa unyuze muri CSS, maze hakorwa urutonde runini rw’abapolisi bari baragujije, ku buryo bakaseho andi mafaranga banque yabo itabona uko yiyishyura, maze bayisaba kureka kwishyuza uko kwezi kugira ngo uwo musanzu uboneke. Aba bapolisi barabyanze bazana ingingo z’amategeko zivuga ko umushahara w’umuntu ari ndakorwaho. Si aba gusa kandi kuko urutonde rwariho abantu barenga 900 mu gihugu hose, ariko aba barindwi bashinjwa ko bagumuye abandi babifungirwa ku Kacyiru, muri gereza bafungiramo abapolisi bitwaye nabi (indiscipline). Yakomeje agira ati « aba bapolisi 7 bafunganywe n’abandi bafite andi makosa mu gihe cy’amezi 6, maze urutonde rw’ababuze umusanzu w’amatora ruba urutonde ». Yongeyeho ko kuva muri 2017 uwajyaga kuzamurwa ari kuri rwa rutonde byasubikwaga bakavuga ko batazamura umupolisi uri « irresponsable ». Abo bose uko ari 7 bisanze noneho babaye inshuti cyane, maze bakajya bahora bari kumwe. Mu Rwego rwo kubatatanya babanyanyagiza mu Turere twa za Muhanga, Rubavu, Nyamagabe n’ahandi henshi cyane, babashyira muri « traffic police », ari nabo bashinzwe gutanga no guhagararira ibizami bya « permis », kuko ubundi ababikora baba bigiye muri za « auto-écoles » z’abikorera utwabo. Yaduhaye urugero rw’umwe mu bafashwe, witwa Sergeant Shema Augustin umaze imyaka 13 muri Polisi, ariko akaba atarabona inyenyeri ngo byibuze abe « IP » ! Ati « icyo mutumva ni iki »? Ni umurakare. Avuga ko rero bakomeje kubakurakiranira kugira ngo igihe bazabashakira bazahite babashakira ibyaha. Ati « niko byagenze bafashwe muri opération yahereye ku itariki ya 25 igeza ku ya 27/10/2021, ariko ubundi bagombaga gufatirwa rimwe mu Ntara 3 z’igihugu ku wa 25/10/2021, ariko ntibyakunze kuko abagiye kubafata basangaga batari aho babakekaga». Agasoza iyi ngingo avuga ko ibya « permis » na ruswa ari ikinamico kuko abafashwe batigeze bacura umugambi wo kuyirya. Mu magambo ye yagize ati « ubundi se bashatse abantu bo kubashinja ibinyoma, bakabakangisha kubafunga cyangwa bakabaha amafaranga bababura » ? Ng’iyo impamvu ya mbere Afande atanga.
  • Impamvu ya kabiri Afande atanga avuga ko igihe cyose iyo FPR na Kagame bafite « agatendo » bashaka gukora, bategura ikintu cyo kurangaza abantu kugira ngo abaturage bakirangarireho, maze bo bajye gukora cya kintu kibi nta wuri bukiteho. Ibi rero twasubije amaso inyuma dusanga ko koko iyo hari ikintu gitegurwa nko kwica abantu bazwi habanza hagashakwa inkuru yo kurangaza abaturage. None se wasobanura ute uburyo buri mwaka berekana abapolisi bari hagati y’1000 n’1500 bazira ruswa, kuki nta bundi bari bigeze berekana abariye ruswa mu itangazamakuru kuva muri 2000 igipolisi cyashingwa?

Tumubajije icyo avuga ku basivili 5 bafatanywe na bariya bapolisi, yahise aseka cyane aratubwira ngo yatubwiye iby’abapolisi babanye mu gipolisi, iby’abasivili tuzajye kubibaza abasivili! Twe rero dusanga gufata abasivili ari ukujijisha kugira ngo turangare. Ubundi icyaha cyari gufata abahagararira ibizami gute abigisha gutwara imodoka bakabura kuba ibitambo nyuma bakazabagira abere bagataha? Duhaze aya makinamico.

Jean De Dieu Nshimiyimana usanzwe akora akazi ko kwigisha gutwara imodoka muri auto-école, asobanurira KIGALI TODAY impamvu yafashwe na Polisi, yagize ati “Jyewe ndi umwarimu nigisha imodoka muri auto-école , nafashwe ku wa mbere mfatwa na Polisi banshinja kuba narakoranye n’umupolisi kugira ngo dufashe umunyeshuri kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, impamvu bamfashe bagira ngo bambaze amakuru”.

Ibi ni ikimenyetso simusiga ko ibyo twaketse ari byo, bapanze gufata abapolisi bamaranye iminsi “case” ikomeye, bazanamo abasivili bo kujijisha abaturage ngo ikinamico yuzure irimo impande nyinshi.

Byanze bikunze hari ikintu kirimo gutegurwa kuko urebye abasirikare bamaze iminsi bafungwa abandi bakabashyira mu kiruhuko cy’izabukuru, nyamara ku rundi ruhande ugasanga abandi bazamuwe mu mapeti.

Dufashe nk’urugero, ubwo twandikaga iyi nkuru mu gitondo cyo ku wa gatanu, tariki ya 05/11/2021, twakubitanye n’amatangazo avuga ko Col. Patrick Karuretwa yazamuriwe intera agirwa Brig. Gen. ndetse anahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda. Uyu rero ni umwe mu bashumba ba Kagame yahawe n’umugore we Nyiramongi Jeannette babanye i Burundi, akaba ari nawe wamwishyuriye Kaminuza y’u Rwanda, aho yarangije mu mategeko muri 2000, bitamugoye cyane kuko yigaga mu gifaransa kandi aricyo yizemo i Burundi. Akirangiza kwiga i Butare yahise ajya muri The Fletcher School at Tufts University muri USA ahakura Masters mu mategeko mpuzamahanga, muri 2008-2009, ahiga amasomo ajyanye n’Umutekano Mpuzamahanga hamwe n’Umutekano wa muntu. Agaruka mu Rwanda akiri ku ibere rya Nyiramongi.

Yagiye ahabwa imirimo myinshi cyane byose abikesha kuba yarareranywe na Nyiramongi harimo kumara imyaka 8 ari Umunyamabanga mukuru wihariye wa Kagame (2013-2021), akabibangikanya no gushingwa ibikorwa muri Division ya 2 ikorera mu Majyaruguru, ndetse no kuba Umujyanama wa Kagame mu by’umutekano (2011-2016). Yari aherutse kuvanwa ku ipeti rya Lt. Col agirwa Col mu kwa 11/2019 none nyuma y’igihe gito gutya ahise agirwa Brig.Gen. Ni nawe wayoboye akarasisi k’abasirikare barangije amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama muri Nyakanga 2021.

Undi wazamuwe vuba ni ACP Rose Muhisoni uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa RCS. Nawe uyu munsi, nyuma y’iminsi ibiri gusa, bagenzi bamuritswe bakekwaho ruswa, Kagame yamuhaye ipeti rya DCGP (Deputy Commissioner General of Prison). Nabyo ni ibyo kwibazwaho ikibiri inyuma.

Nta kabuza rero iri zamuka ry’amapeti rya hato na hato nyuma yo gukina ikinamico yo kwerekana abapolisi bashinjwa ruswa, kongeraho abantu bagenda baraswa hirya no hino, aho abaherutse kurasirwa ku mupaka bavuye kurangura imyenda muri DRC barashwe 06:00 za mugitondo. Ibyo bikaba byarateye imyigaragambyo ikomeye mu baturage ba Rubavu, aho bavuze ko nta somo byabahaye, kuko batabona icyaha abo basore 2 barashwe biyongera ku bandi bagabo 2 n’umugore umwe, mu gihe kitarenze ukwezi, baba bakoze. Abaturage bemeza ko bakwa amafaranga menshi na Leta (imisoro, imisanzu ya FPR, umutekano, uburezi, irondo, ibishingwe…), bakemeza neza ko badateze kubireka mu gihe ubuzima bukibagoye ku buryo nta kindi bafite kibarengera.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twaburira Abanyarwanda bose ko ibi bikorwa byose bikurikiranye mu cyumweru kitageraho birimo kwerekana abapolisi bashinjwa ruswa nyamara bazira indi nzika yatangijwe n’amatora yo muri 2017, byabaye ku wa 03/11/2021, kurasa abasore 2 bavuye kurangura imyenda kuri Goma, ku wa 04/11/2021 no kuzamura mu mapeti umusirikare mukuru ukunzwe kurusha abandi n’umupolisi mukuru, ku wa 05/11/2021, nta kabuza bifite “agatendo” bitegura. Tukaba duhamagarira Abanyarwanda bari mu Rwanda kuba maso kuko ikirere kibuditse igihu gishobora kubyara imvura isaha iyo ari yo yose n’aho abari hanze y’u Rwanda tukaba tubasaba gukomeza gutabariza izi nzirakarengane zirimo kwicwa cyangwa gufungwa umusubizo. Nta kabuza izuba rizava tube mu mahoro.

Remezo Rodriguez

Kigali