UMUCIKACUMU NTIYAPFOBYA JENOSIDE

Yanditswe n’Umukunzi w’Abaryankuna

UMUCIKACUMU WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI ABAYE INDANGARE CYANE AGAKABYA, YABA YASHIZE IMPUMU AKIBAGIRWA ICYAMWIRUKANSAGA ARIKO NTABWO YAYIPFOPYA.

Jenoside yakorewe Abatutsi yari amahano ndengakamere ariko nanone abagome bakomeje kugenda bahohotera abayirokotse babashinja ko ngo bayihakana cyangwa bayipfobya, ni andi mahano agomba kwamaganirwa kure na buri munyarwanda wese wifuza amahoro mu gihugu cye yaba yarayirokotse cyangwa se atarayirokotse. Abacikacumu, ku buryo bw’umwihariko, nibaramuka baganjwe hanyuma bakajya bagerekwaho icyo cyaha cy’ipfobya bakanagihanirwa mu mategeko, bazaba bahinduwe abasazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ushobora kuba ukiri muto ubundi ukirukankanwa n’akabwana kakubwejagura inyuma, mu kanya gato kakihagararira kakakureka ukigendera maze nawe ugatangira kwigendera buhoro buhoro, ugashira impumu ukabyibagirwa burundu. Nyuma y’imyaka 27 umaze gukura, mugenzi wawe ashobora kubikwibutsa ukamuhakanya, ukabihinyura wumva binasekeje. Ariko n’ubwo waba wari ukiri umwana, warirukankanijwe n’imbogo ukayicika ari nako ugenda usimbuka imirambo y’utundi twana mwavukanaga, mwarimo munakinira hamwe iyo mbogo ikaba imaze guduca imitwe, ntabwo bishobokako nyuma y’imyaka 27 umaze gukura, wabyibagirwa burundu kuburyo ahubwo utangira no kuvugako imbogo itakwica umwana. Ntibishoboka!

IYOBOKAMANA RIVANZE N’INYURABWENGE: 

Ukurikije Bibiliya, mu murima wa Edeni umwana w’umuntu akimara kuremwa, yahemukiye Imana incuro imwe gusa ariko kuva icyo gihe kugeza na n’ubu, wagirango Imana ntirabyibagirwa!

BYENDAKURIZA: Iyo Kizito Mihigo aza kuba yari atunze imbwa mu rugo rwe, ubu yo iba imaze umwaka iba hehe?

BYENDAGUSETSA: Imbwa iherutse kumvikana imoka mu kiganiro kiri kuri YouTube Gatanazi aherutse gukorana na madamu Idamange ngo yari irimo ikangurira izindi mbwa zigenzi zayo gutangira na zo zikajya zimoka cyane zamaganira kure icyaha icyo ari cyo cyose cyazasigwa Idamange, ngo kuko iyo mbwa yasanze bikomeje gutya, mu minsi iri imbere imbwa yazajya yimokera, abagome bagahita bayitera imijugujugu n’amabuye bagira bati:” Wipfobya jenoside yakorewe Abatutsi wa mbwa we! ” 

UMWANDITSI: Mwungeri.