UMUCAMANZA YASUBITSE URUBANZA KUBERA UMUFUNGWA WAKUBISWE BIKOMEYE UBUYOBOZI BWA GEREZA BUGATINYA KUMUGEZA MU RUKIKO.

Kuri uyu wa 13 Werurwe 2019, ubwo urukiko rwari rwiteguye kuburanisha itsinda ry’abafungwa bashinjinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu batera amagrenade (itsinda ryiswe Cyangu) umucamanza yahamagaye abaregwa maze basoma amazina yabo haburamo umwe!

Umucamanza abajije bagenzi be aho ari kuko bose baburana bafunze,bamusubije ko Bwana MUSABYIMANA Jonas yakubiswe bikomeye n’ubuyobozi bwa Gereza ya Nyanza ku munsi w’ejo hashize kuwa 12 Werurwe 2019 ko ariko yari yiteguye gusindagira akaza,akabuzwa n’umuyobozi wa Gereza ya Nyanza SP KARERA Rutayisire wabonye uko ameze agatinya ko abacamanza ndetse n’abandi bantu bose babona uko bamugize!

Abafungwa bahise baboneraho kubwira umucamanza agahinda kabo n’uburyo bicwa urubozo n’uyu muyobozi maze abari mu rukiko bose barumirwa ari abacamanza ari n’abari baje kumva urubanza! Abo bafungwa bavuze ko uwo Musabyimana yafatanwe sim card 3 maze akabazwa telephone yazikoreshagamo,ibuze agakubitwa iz’akabwana! Bavuze ko yakubiswe bikomeye bamusukaho amazi bamugaragura mu byondo,barangije bajugunya mu kasho!

Baje gutungurwa n’ukumva izina rye riri ku rutonde rw’abagombaga kwitaba urukiko muri iki gitondo!

Umucamanza yabwiye abo bafungwa ko nta muyobozi wa gereza cyangwa umucungagereza wemerewe gukubita umufungwa,avuga ko niba bikorwa ababikora bica amategeko kandi ko bizakurikiranwa. Byabaye ngombwa ko umucamanza asubika urwo rubanza rukazasubukurwa kuwa 26 Werurwe 2019.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Ijisho ry’Abaryankuna mu gihugu hose ritangiye igikorwa kiswe “IPEREREZA” mu magereza yose y’u Rwanda kugira ngo dutangarize abanyarwanda inkuru ya Mpuruye aha ku bihakorerwa kuko hatahuwe umugambi mubisha wa Leta ya FPR-Inkotanyi wo kujya itsinda abantu mu buroko ikoresheje amayeri menshi!

Gukubita ukagira intere uyu mufungwa,usibye kuba yababajwe ubwe,byanateye igihombo gereza yashyize amavuta mu modoka,ikohereza abafungwa kuburana bakagaruka bataburanye,byishe kandi akazi k’abacamanza bimuye urubanza bitari ngombwa n’ibindi! Ibi byose bigaragaza ubushobozi buke bw’abantu FPR iha inshingano!

Igihugu kigeze iwa Ndabaga,abatabara nimutabare!

Emmanuel NYEMAZI

Intara y’Amajyepfo.