Umunyamakuru Phocas Ndayizera yagejejwe imbere y’urukiko ari kumwe n’abo bareganwa bose ari cumi n’ababiri (12), maze umucamanza aratungurana ati abaregwa ni cumi na batatu (13 ) kuko ngo harimo na NTAMUHANGA Cassien uhamagazwa nkudahari!
Kuri uyu wa 18 Nzeli 2019 i Nyanza ku rukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, hari hateganyijwe kuburanishirizwa urubanza rw’umunyakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be, bashimutswe mu mpera z’umwaka ushize bakaza kugaragara nyuma y’ibyumweru 3 bafitwe n’igipolisi cy’u Rwanda nabwo ari ukubera induru yari yabaye ndende kubera ishimutwa ry’uyu munyamakuru wa BBC, Phocas Ndayizera. Icyo gihe Phocas bamweretse abanyamakuru ababwira ko atazi impamvu bamufashe mugihe Modeste Mbabazi, umuvugizi wa RIB yari yaje atengase igikarito kirimo ibiturika yavugaga ko ari ibyo bafashe Phocas yaragiye kwakira!
Banyuranyije imvugo,RIB yasubije Phocas Ndayizera mu mwobo wayo ijya kongera kumucura ageze mu rukiko abemerera ibyo bashaka byose, bati ntawabishira amakenga urubanza barujyana mu muhezo, babumvisha ibyo bashaka byose barangije baza gusomera urubanza mu ruhame!
Nyuma yo kubona ko urwo rubyiruko rwose ari urubyiruko rw’ABARYANKUNA, Kagame yategetse abacamanza kongera muri iyo dossier umuyobozi wabo NTAMUHANGA Cassien. Umucamanza yavuze ko idosiye afite iregwamo abantu 13 abariyemo na Ntamuhanga uhamagazwa ahatazwi nyuma y’aho atorokeye gereza ya Nyanza mu mpera za 2017.
Ubwo nateguraga iyi nkuru nabajije Ntamuhanga icyo abivugaho nsanga afite akazi kenshi ariko ansubiza muri aya magambo make: “Kagame na FPR ye n’ibyabo byose, baba abo bacamanza cyangwa abandi bategetsi, sibo bakagombye gucira imanza urubyiruko rw’Abaryankuna, Wapi! Nta dayimoni yaciriye urubanza umutagatifu. Abaryankuna bahagurukijwe no “kubuura” igihugu cyubitswe na FPR-Inkotanyi. Ntibakangwa n’umuntu n’utuntu twe yirundanyirije! Nta gereza, nta mucamanza, nta ntore, nta cya FPR giteze kuzaturangaza, kudutera ubwoba cyangwa kuduca intege. Ubu turi kurya “inkuuna”. Abo basore bakomere ufunze siwe ufungura ndi urugero rwo kubihamya”.
Urubanza rwa none ntirwabaye nyuma y’aho abarengwa babwiriye umucamanza ko batigeze basoma dosiye ikubiyemo ibyo baregwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko ikibazo ari icya gereza bafungiyemo, Umucungagereza abajijwe n’umucamanza nawe yabihirikiye ku ikoranabuhanga ryapfuye ! Usibye icyo kibazo cyahariwe Nankana (wazanye ikoranabuhanga ridakora), mu baregwa 10 muri 12 nta bunganizi mu maregeko bafite! Umucamanza yasubitse urubanza rukazasubukurwa kuwa 29 Ukwakira 2019.
Emmanuel NYEMAZI
Intara y’Amajyepfo