Kizito mufata nk’umwe mu banyarwanda bacye bimenye, bakanamenya icyabazanye hano ku isi mu gihe nk’icyo Kizito yajemo. Nkuko mubizi, cyari igihe cyuzuza uruhererekane rw’umwijima mu Rwanda, aho umunyarwanda yakomeje kuba umwanzi w’umunyarwanda, urwango, inzigo n’amacakubiri ari byo biyobora Abanyarwanda. Muri iyo nkubiri yahitanye benshi niho Kizito Mihigo yaje, aza azanye ubutumwa ndetse afite umuhamagaro wo kubihindura.
Umuhamagaro we njye nawuboneye mu bintu bitatu ari byo: Ubuzima bwe bwose kuva avutse kugeza atabarutse, ibihangano bye cyane cyane indirimbo yahimbye akanaziririmba no mu bindi bikorwa bye birimo gusura no guhumuriza abahemukiye u Rwanda bari mu magereza, gusura no kwigisha urubyiruko aho ruhurira nko mu mashuri n’ahandi ndetse no guhumuriza Abanyarwanda bose bagizweho ingaruka n’urwo ruhererekane rw’inzigo mu banyarwanda.
Umwihariko wa Kizito ugaragarira mu bintu byinshi ariko njye navuga ikintu kimwe cyo kumva igihugu mu buryo bwihariye no kwiyemeza gukora ibikomeye akagikura mu kangaratete yagisanzemo.
Ubwo yaririmbaga indirimo yise “TWANZE GUTOBERWA AMATEKA” yatangiye agaragaza uko afata u Rwanda nk’umubyeyi wamwibarutse, hanyuma agashimangira umuhamagaro we wo kuruhoza no kurukura mu mabi yarusanzemo. Nanone ubwo yaririmbaga indirimbo yise “IGISOBANURO CY’URUPFU” yagaragaje uko abona ko abanyarwanda bose aria bene-gihugu kandi ko bakwiriye guhabwa agaciro bose.
Nsoza navuga ko Kimwe na Niyomugabo, Kizito yari yaramaze kumva ko igihugu ari umubyeyi ugusigarana abawe bagusize, kikaba inshuti ikunambaho izindi zagutereranye, kikaba kandi indangagaciro iruta izindi nkuko yabirirmbye agira ati: “Turi abana b’u Rwanda”. Ntibigarukiraho ariko ahubwo yanamenye ko hari inshingano afite nk’umwenegihugu mu kugitunganya no kukigira uko akifuza.
Nubwo kumubura bibabaje, ariko twibuka ko ari kumwe natwe biciye mu muhamagaro we n’ibikorwa bye.
Gashumba Gerard