Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020, polisi y’u Rwanda ibinyujije k’urubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo ari mu maboko yayo guhera ku wa kane tariki ya 13 Gashyantare. Nkuko RIB yabivuze « arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha acyekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha ».
Ku wa kane mu gitondo niho inkuru ko Kizito Mihigo yaba yafashwe ashaka guca k’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi yasohotse. Radio Ijwi ry’America yavuganye kuri uwo munsi n’umwe mu baturage batuye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Ruheru, akagari ka Remera ayibwira ko yabonye Kizito Mihigo aryamye ahantu mu gashyamba, hasigaye nk’iminota uwo muturage yageranyije nka hagati y’itanu n’icumi ngo yambuke umupaka. Yavuze ko ari abaturage bamufashe, ko yashatse kubaha amafaranga ibihumbi magana atatu (300 000 Frw) y’amanyarwanda ngo bamwambutse bakanga bagahamagara abasirikare. Uwo muturage yavuze ko yamubonaga arinzwe n’abasirikare kandi ko kuri we yabonaga Kizito Mihigo ashaka kunyura mu nzira zo mu ishyamba.
Madamu Marie-Michelle Umuhoza, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB yabwiye Ijwi ry’America ko nawe ayo makuru yari atarayamenya neza.
Ku wa gatanu nibwo Itangazo rya RIB ryasohotse mu igihe abaziranye na Kizito Mihigo bari bamaze kubwira ikinyamakuru RFI ko bazi neza ko Kizito Mihigo ari mu maboko ya polisi. Ariko ko batemera ko yaba yashatse gusohoka mu Rwanda : “Biratangaje, ntiyigeze avuga ko ashaka gusohoka mu Rwanda“ nkuko umwe muribo yabivuze.
Icyo kinyamakuru cya RFI, kibukije ko “Kizito Mihigo afatwa nk’intumwa y’ubwiyunge, akaba n’umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda. Mu mwaka wa 2014 bari baramufunze ku nshuro ya mbere aho yasohoye indirimbo yateye ikibazo, yavugagamo ukwihimura n’ukwihorera byakorewe abahutu nyuma ya jenoside yo muri 1994”.
Muri uwo mwaka, Kizito Mihigo yabanje kuburirwa irengero, hashize iminsi polisi y’u Rwanda imweraka ibinyamakuru. Hari hashize umwaka n’igice Kizito Mihigo afunguwe nyuma yo kugirirwa imbabazi na Kagame.
Itangazo rya RIB rigisohoka, abazobereye mu mategeko y’u Rwanda byabatangaje. Professor Charles Kambanda yagize ati :
- Acyekwaho icyaha cyukwambuka umupaka?
- Ni gute yaba kubutaka bw’u Rwanda akanaba yambutse umupaka, icyarimwe!
- Yambutse gute umupaka kandi yari kubutaka b’u Rwanda? Ese Kizito ni roho? Roho niyo ishobora kuba ahantu harenze hamwe icyarimwe.
- Ese kuba hafi y’umupaka n’icyaha?
- Ko itegekonshinga y’u Rwanda rimwemerera kuba cyangwa kujya ahantu hose mu Rwanda kereka ahantu hari habujijwe mu itangazo rya Leta, “hafi y’umupaka” hari habujijwe?
- Ese mu Rwanda hari icyaha mu igitabo mpanabyaha – kitwa “kugerageza kujya kumupaka w’u Rwanda“?
- “Hafi y’umupaka” ni hehe? Mu Rwanda ninde utari hafi y’umupaka? Kuva mu majyaruguru y’u Rwanda kugera mu magepfo y’u Rwanda ni amasaha atatu (3) cyangwa ane (4) mu imodoka. Ibyo bivuze ko buri munyarwanda wese ari hafi y’umupaka!
- RIB nibasubire mu ishuri bamenye gutandukanya ruswa n’impano. Umuturage usanzwe ntabwo atanga “ruswa” ku wundi muturage usanzwe! Mu mategeko mpanabyaha tubyita « ibitashoboka -Impossibility“!
Ikigaragara ni nkuko bisanzwe bigenda, ubutegetsi bw’u Rwanda bufata umuturage, bugahita bumwegekaho icyaha cyo kuba yashakaga kujya kwifatanya “n’imitwe y’iterabwoba”. Ijisho ry’Abaryankuna rizakomeza gukurikirana hafi akarengane Leta y’u Rwanda ikomeje gukorera umuhanzi Kizito Mihigo n’abandi b’Abanyarwanda.
Nema Ange