UMUJURA KABOMBO WA FPR, GATETE YAGIZWE AMBASADERI MURI UN: AJYANYE IKI, ASIZE IKI?

ku itariki ya 8 Gashyantare 2022, Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr Nsabimana Ernest. Yaboneyeho umwanya wo kwihenura no kwerekana ko ibibazo by’ifungwa ry’imipaka yashoyemo Abanyarwanda bigiye gukemuka. Ariko se byari ukuri? Uyu Dr Nsabimana asimbuye umujura kabombo wibaga ku giti cye akanibira FPR, Claver Gatete, wagizwe Ambassadeur muri UN ngo asimbure Valentine Rugwabiza.

Dr Nsabimana azwiho kuba umuhanga mu bwubatsi (Civil Engineering) ariko byatunguye abantu benshi kuba yaremeye gukorera agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda, agamije indonke, ariko akirirwa ahatanira kugwiza umutungo wa FPR nk’uko umujura kabombo, Claver Gatete, wagizwe ambassadeur yabikoraga.

Kuba Dr Nsabimana yarahawe inshingano ziremereye zo kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), bigaragara ko ari inshingano zikomeye, ku buryo atazivana imbere. Iyi minisiteri yakomeje kuba izingiro ry’itekinika, na n’ubu iracyari mu zifite ibibazo kuko yaranzwe no kuyoborwa n’abajura barimo James Musoni na Gatete Claver. Na n’ubu ntituribagirwa umushinga wa Rukarara Hydropower Plant wahitanye benshi.

Kumva uburemere bw’inshingano Minisiteri y’Ibikorwaremezo ifite ni ukubanza kumenya ko ari yo ireberera ibigo icyenda birimo Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Ikigo Gishinzwe Gukurikirana iby’ingendo z’indege n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda (ATL), Ikigo gicunga ibibuga by’Indege mu Rwanda (RAC), Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za gisivili (RCAA) ndetse na Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir). Ibi byose ni ibigo bimunga abaturage mu ishusho ya FPR. Nta mugenzuzi w’imari wa Leta wari wabaho ngo areke kugirana ikibazo n’ibi bigo. Uheruka arafunze.

Uyu munsi twahisemo kubategurira icyegeranyo kigaragaza icyo Claver Gatete, umaze imyaka 10 muri Guverinoma asize muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ibyo yasanze babeshya akabyubakiraho ndetse akabikomeza, imishinga ya baringa n’indi yajemo birantega, ibibuga by’indege byadindiye, imishinga ihuriweho n’ibihugu bituranyi, imijyi yunganira Kigali n’ibindi byose byagiye bigaragara nk’uburyo FPR ikoresha mu kwiba. Turaboneraho no kwereka Abanyarwanda ko nta kindi FPR ikoresha iyi minisiteri mu kwikungahaza.

  • Ni iki mu by’ukuri Claver Gatete asize muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo?

Gatete Claver umaze imyaka ikabakaba 10 muri Guverinoma, yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo ku wa 8 Mata 2018, ubwo yari avuye kuyobora Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, inshingano yari ariho kuva mu 2013. Ubwo Gatete yageraga muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, hari hashize amezi atandatu Paul Kagame ashyize ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera. Nyamara arinze ayivamo iki kibuga cy’indege kitarubakwa, kuko uretse guhora bahindaguranya amasezerano, nta kindi kizima kibaho cyakozwe kuri iki kibuga uretse kwambura amasambu abaturage, bakabeshywa ko bazahabwa akazi.

Ikirenze kuri ibi, Kagame n’abambari be bari bamaze guhimba ikinyoma cy’imijyi yunganira Kigali, hagamijwe kwirukana ba kavukire bafite gakondo ku butaka bwabo, bakangazwa, amasambu yabo agahabwa abaherwe bashyigikiye agatsiko kayoboye u Rwanda, Ni ko byagenze i Nyagatare, Musanze, Muhanga, Huye, Rusizi na Rubavu, imijyi yiswe ko ije kunganira Kigali ariko ari ibinyoma ari ugushaka uko abaturage banyagwa utwabo, FPR igakomeza kwigwizaho imitungo, Abanyarwanda bagakomeza kwangwazwa no gucuzwa utwabo. Iyi politiki y’imijyi yunganira Kigali yagize ingaruka mbi  ku benegihugu. Nta wuzibagirwa amasambu y’abaturage yatwawe, bakabwirwa ko bataberanye no gutura mu mijyi.

Igisambo kabombo Gatete cyabaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu gihe kitari kigeze ku mwaka hatangijwe icyiswe “Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere, NST1”, yateganyaga ko mu 2024, abaturarwanda bose 100% bazaba bafite amazi meza n’amashanyarazi. Nyamara se ubu ababifite ni bangahe?

Ubu uyu munsi byitwa ko gahunda ya NST1 yakomwe mu nkokora na Covid-19, ariko mu by’ukuri iyi gahunda yari icyuka kidafite aho gishingiye. Ubu uyu munsi MININFRA yayobowe imyaka igera kuri ine (4) n’igisambo kabombo, Claver Gatete, ivuga ko amazi ageze ku baturage bangana na 67.1%, nyamara ni ikinyoma kuko, dufashe urugero rumwe, mu Karere ka Kamonyi amazi amaze kugera mu Mirenge 4 muri 12. Amazi abarizwa mu Mirenge ya Runda, Rugarika, Rukoma na Gacurabwenge gusa, mu gihe abandi bavoma ibishanga.

Iyi minisiteri ibara ite ko amashanyarazi ageze kuri 32.6% by’abaturage mu gihe hari abagikoresha imirasire y’izuba, abandi bakiberaho bacanye agatadowa, cyangwa bakiberaho bacana ikibingo kugira ngo babashe kubona? Ubu iki gipindi kiracyafite agaciro, mu gihe FPR ibeshya amahanga ko Abanyarwanda bateye imbere?

MININFRA yamunzwe n’ubujura irihanukira ikagira iti “mu 2022 amashanyarazi azaba ageze ku baturage ku kigero cya 74% naho muri 2024 abe ageze ku 100%”. Ariko ye! Ubu se byaba biciye mu zihe nzira? Zo kwiba se? Zo gutekinika se? Ubu Umunyarwanda yakwicira akarota izi nzozi zabaye impamo?

Uretse kwizeza ibinyoma abaturage, nta kindi FPR ya Kagame ikorera abaturage. Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) iherutse gutangaza ko ingo zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu 2024 zizaba ziyongereye, zikava kuri 52% zikagera kuri 70% naho izizaba zifite adafatiye ku muyoboro rusange zivanwa kuri 48% zigera kuri 30%.

  • Imishinga ikomeye yaratangijwe indi izamo birantega

Mu mishinga ikomeye Claver Gatete yasanze muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo harimo uwo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, cyatangiye kubakwa muri Kanama 2017, bikaba byari byitezwe ko kizarangira mu 2021. Ni umushinga watangijwe na Guverinoma y’u Rwanda nyuma iza kubona ntaho yakwigeza, iwugurisha na Quatar, igura imigabane ingana na 60%. Ubu se tuvuge ko 2021 itararangira?

Byavugwaga ko iki kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni 7 ku mwaka mu gihe mbere mu gishushanyo bari miliyoni 4.5 ku mwaka. Ese iri hindaguranya ry’imibare rivuze iki mu bujura bwa Gatete Claver na bagenzi be? Tubibutse ko Claver Gatete avukana, mu nda imwe, na Guverineri Gasana Emmanuel Rurayi, umwicanyi ruharwa uyobora Intara y’Uburasirazuba ndetse na Jeanne Izabiriza wahoze ari Gitifu w’Intara y’Amajyepfo, akaba ari n’umugore wa Léandre Karekezi wahoze ari Mayor wa Gisagara. Muri make uyu muryango wahiriwe n’urugendo ku ngoma mpotozi ya FPR.

Muri Gicurasi 2021, MININFRA yavugaga ko imirimo yo kubaka iki kibuga igeze kuri 40%. Ndetse icyo gihe byavugwaga ko kizarangira kubakwa muri Kamena 2022. None se ni nde utazi ko cyagombaga kuba cyararangiye kubakwa mu 2021 nk’uko byavugwaga? Ese iyi 40% yo irahari? Ibinyoma twarabihaze!

Mu muhango w’ihererekanyabubasha ryo ku wa 9 Gashyantare 2022, Claver Gatete yabwiye Dr Nsabimana ko imirimo yo kubaka iki kibuga ikomeje gushyirwamo imbaraga kandi igeze ahashimishije. Ese aho hashimishije yavugaga ni hehe, ku kibuga cyagombaga kurangira kubakwa muri 2021, none tukaba tugeze mu 2022 biyemerera ko imirimo igeze kuri 40% nayo ishingiye ku gutekinika, kuko abahagera ntacyo babona?

Ku bijyanye n’ibibuga by’indege ariko, Claver Gatete asize umushinga wo kwagura no kuvugurura Ikibuga cy’Indege cya Musanze, Rubavu na Huye utabashijwe gushyirwa mu bikorwa.

Uretse se kwiba amasambu y’abaturage, ubundi uyu mushinga wari kujya mu bikorwa ugatanga uwuhe musaruro?Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege butangaza ko nk’Ikibuga cy’Indege cya Musanze hategerejwe kubona amafaranga yo gutanga ingurane ku baturage ndetse bishobora gukorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari. Ariko agahinda si uguhora urira koko! Ubu baba babeshya ibi ngo byemerwe na nde? Byemerwe se bimare iki? Ngo habuze amafaranga yo kwishyura abaturage? Abishyurwa se ni bangahe? Ubu tujye aho twemeze ko uwananiwe kwishyura abaturage ba Bannyahe azishyura aha hose?

Undi mushinga mu mishinga itandukanye Claver Gatete asize itarashyirwa mu bikorwa harimo uwo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije. Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3.6 z’amadolari. Ku ruhande rw’u Rwanda, uyu muhanda wagombaga kunyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali, ahari Dubai Ports muri Kicukiro, ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera. Nyamara ibi byose byaheze mu nzozi z’ijoro ridacya. Gatete asize ikinyoma.

Indi mishinga irimo uwo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye mu turere duhana imbibi n’ibihugu bituranyi yaheze mu magambo, ibikorwa birabura: Hari umushinga wa Shema Power Lake Kivu (SPLK) wo gukura umuriro w’amashanyarazi muri gaz méthane iri mu Kiyaga cya Kivu ungana na megawatt 15, wagombaga kuba waratangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’umwaka ushize, ariko inyoni zarawugurukanye.

Imijyi yunganira Kigali yabeshywe, mu kinyoma gihambaye, kuva mu 2016, yagombaga kubakwamo ibikorwa remezo birimo imihanda, kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, irimo Nyagatare, Musanze, Muhanga, Huye, Rusizi na Rubavu, uretse kurandura imyaka y’abaturage no kubamenesha ku butaka gakondo bwabo, nta kindi cyakozwe, none Gatete ahembwe kujya i Washington.

Ubwo hatekerezwaga uyu mushinga wo kubaka imijyi yunganira Kigali, u Rwanda rwari rufite intego y’uko mu 2024 abaturage bangana na 35% bazaba batuye mu Mujyi wa Kigali no mu yindi itandatu iyunganira, none NISR yerekana ko 5% aribo batuye mu mijyi gusa. Ubu se tuzabeshywa kugeza ryari? Twararambiwe.

Nkuko tutahwemye kubivuga, FPR n’abambari bayo nta kintu na kimwe iteze kugeza ku Banyarwanda. Abajura bayogoje abaturage bahembwa kuruhagararira mu mahanga.

Niba umuryango wa Gatete ufite Claver Gatete nka Ambassadeur muri UN, Gasana Rurayi akayobora Intara, mushiki wabo Jeanne Izabiriza akayobora Intara, umugabo we Léandre Karekezi akayobora Gisagara, biba bigaragara ko hari imiryango ikundwakajwe mu Rwanda, mu gihe abandi barandurirwa imyaka, bagasenyerwa, bakangazwa, bakaba impunzi mu gihugu cyabo. Ni akandare gakabije.

Ndabaga TV