Yanditswe na Remezo Rodriguez
Iyo winjiye mu Mujyi wa Nyamagabe, ahahoze hitwa ku Gikongoro, wakirwa n’inyubako y’igorofa y’ahitwa kwa Majyambere. Twaje kumenya ko Majyambere ari izina ry’irihimbano yiswe akiri umwana, ahubwo yitwa Hategekimana Martin mwene Migabo, akaba ari umunyemari ukomeye, cyane cyane aho atuye mu Bufundu. Gusa muri iyi minsi yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera akarengane yakorewe na Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, yongeye kumufunga nta mpapuro zimufunga afite, mu gihe we yemeza ko yarangije igihano.
Uru rujijo rero ruri muri dosiye ya Majyambere wongeye gufungwa nyamara avuga ko yarangije igihano nirwo rwatumye ijisho ry’Abaryankuna ryerekeza kuri iyi gereza kugira ngo dusesengurire Abanyarwanda uko iki kibazo giteye. Mu minsi ishize ni bwo inkuru y’ifungwa ry’umunyemari Hategekimana Martin wamenyekanye nka Majyambere wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge yasakaye.
Umuryango we wavugaga ko utiyumvisha impamvu umuntu wabo afunze kugeza ubu, nyamara yarasoje ibihano yakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamywa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Urukiko Rukuru rwa Nyanza rukamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.
Uwunganira Hategekimana Me Gatsimbanyi Pascal yasobanuye ko umukiriya we yasoje ibihano bye ku wa 18 Ugushyingo 2021 nk’uko byemejwe na Gereza ya Rwamagana yari afungiyemo, ndetse ko n’icyemezo gihabwa abantu barangije ibihano byabo kibigaragaza.
Nyamara mu buryo butunguranye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwarongeye ruramufata, afungirwa muri Station ya RIB ya Kicukiriro ku wa 14 Gashyantare 2022 atamenyeshejwe igitumye yongera gutabwa muri yombi. Ikibabaje cyane ngo n’uko RIB ijya kumufata yamushinje gutunga téléphone yibiraho abantu batandukanye amafaranga, birangira igiye iwe imufata ubwo ajyanwa gufungwa. Bikaba rero bitumvikana ukuntu umuntu yakwinjizwa muri Gereza atabanje kunyuzwa mu rukiko ngo rumuhamye cyangwa rumuhanagureho ibyaba aba acyekwaho.
Hategekimana nyuma y’iminsi itanu afunze yajyanywe muri Gereza ya Nyarugenge nta rupapuro rugaragaza icyo akurikiranyweho rugaragajwe na RIB kandi icyo gihe Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, SSP Uwera Gakwaya Perry, yemeye ko Gereza ya Nyarugenge yakiriye Hategekimana Martin kuko ngo bicyekwa ko Gereza ya Rwamagana yaba yaramurekuye atarangije ibihano. Yakomeje avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane igihe Hategekimana asigaje ngo asoze igihano cye yakatiwe.
Me Gatsimbanyi wunganira Hategekimana icyo gihe yavuze ko nta kabuza bagomba gutanga ikirego mu rukiko, hakaregwa Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Uwayezu Augustin kugira ngo azasobanurire urukiko impamvu afunze umukiriya we kandi yarasoje ibihano nk’uko byashimangiwe n’ubuyobzi bwa Gereza ya Rwamagana. Biteganijwe ko SP Uwayezu Augustin uyobora Gereza ya Nyarugenge yitaba urukiko agasobanura impamvu afunze umunyemari Hategekimana uvuga ko yarangije ibihano bye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi akaba abifitiye gihamya.
Twabibutsa ko ubwo Urukiko rwahaga umwanya Ubushinjacyaha mu iburanisha rya mbere ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe na Hategekimana n’umunyamategeko we, bwabwiye urukiko ko uwarezwe abura imyaka irindwi ngo asoze igihano cye. Urukiko kandi rwabajije ubushinjacyaha aho buhera buvuga ko abura imyaka irindwi, buvuga ko Majyambere yigeze gufungurwa muri 2003 akamara imyaka irindwi hanze, bityo ko ari ho buhera bubivuga.
Icyo gihe Umucamanza yatse ibimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwerekana igihe Hategekimana Martin abura ngo arekurwe, bubura ibimenyetso. Ari nabwo Umucamanza yahise ategeko ko SP Uwayezu Augustin agomba kwitaba urukiko kuri uyu wa 04 Mata 2022 akarusobanurira impamvu yafunze Hategekimana.
Nyamara nubwo uyu Majyambere yahamijwe n’inkiko za Kagame icyaha cya jenoside, amakuru ijisho ry’Abaryankuna ryakuruye ahubwo avuga ko Majyambere yarokoye umugore we na nyirabukwe bahigwaga akabahungishiriza I Cyangugu mu modoka ye itukura yari afite mu gihe cya jenoside.
Hategekimana Martin yafashwe bwa mbere arafungwa mu mwaka w’1995 mu cyahoze ari Komini Nyamagabe, hanyuma mu 1997 ajyanywa muri Gereza ya Nyamagabe yatangiriyemo urugendo rwo gufungwa amaramo imyaka 14 nk’uko yabitangarije urukiko. Uyu yaje gufungurwa m’Ugushyingo 2021 agizwe umwere n’urukiko nk’urangije igihano yakatiwe, ariko nyuma y’iminsi 3 gusa yongera gufungwa.
Muri 2014 nibwo yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bamukatira imyaka 25 yatangiye kubarwa kuva igihe yafungiwe muri 1995. Gereza ya Rwamagana yaje kumurekura mu 2021 arangije igihano yahawe, nyuma aza kongera gufungwa mu buryo we yita akarengane, byatumye yiyemeza kurega SP Uwayezu Augustin uyobora Gereza ya Nyarugenge. Bitunguranye, umucamanza ategetse ko urubanza SP Uwayezu uyobora Gereza ya Nyarugenge yagombaga gusobanura uko afunze umunyemari Majyambere yararangije ibihano rusubikwa rukimurirwa tariki ya 14 Mata 2021. Ni ku mpamvu z’uko uyu SP Uwayezu uyobora Gereza ya Nyarugenge atitabye urukiko.
Amategeko avuga ko mu gihe uregwa yanze kwitaba urukiko inshuro eshatu gusa, byanzurwako urubanza ruburanishwa uregwa adahari. Nta wabura rero kwibaza impamvu uyu munyemari akomeza gufungwa afungurwa nk’urugi, nyamara we agaragaza ko yarangije ibihano bye. Ukibaza rero impamvu ubutabera bwo mu Rwanda burangwa no guhuzagurika, akenshi bitewe n’amabwiriza aba yatanzwe n’ibikomerezwa byo muri FPR ya Kagame.
IBYO TWAKIBAZA:
Ni gute umuntu yafashwe ashinjwa gutunga telefone ngo yibraho, bikarangira bamushinja kutarangiza igifungo?
Ni gute umuntu wafunzwe muri 1995, agakatirwa imyaka 25, bigera muri 2021 atararangiza icyo gifungo ko ubundi yaba amaze imyaka 28?
Hategekimana Martin alias Majyambere yafungiwe muri Gereza zitandukanye kuva yafatwa mu mwaka wi 1997.
Kuva 1995-1997 yafungiwe muri Brigade ya Nyamagabe.
Kuva 1997-2003 yafungiwe muri Gereza ya Nyamagabe, Gereza ya Huye na Gereza ya Muhanga.
Kuva 2004-2007 yafungiwe muri kasho ya Gisirikare iri ikanombe.
Kuva 2008-2012 yafungiwe muri Gereza ya Gisirikare yo Kumulindi.
Kuva 2012-2021 yafungiwe muri Gereza ya Kimironko na Gereza ya Rwamagana.
kuri ubu akaba afungiye muri Gereza nkuru ya Nyarugenge i Mageragere
Remezo Rodriguez
Kigali