RWANDA : UMUPOLISI YAKOREYE IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA IMPUNZI Y’UMWANA YAVANYWE MURI LIBIYA

Yanditswe na Byamukama Christian

Umuhungu  w’imyaka 16  ubarizwa mu nkambi y’impunzi ya gateganyo mu karere ka Bugesera ukomoka mu gihugu   cya Eritereya wavanywe muri Libiya  mu mpunzi Kagame yazanye avuga ko azikijije ubucakara ,akandoyi n’ihohoterwa ririmo nirishingiye ku gitsina  aremeza ko yahohotewe bishingiye ku gitsina na  polisi  y’u Rwanda, ibi bikaba byatumye izimpunzi zisaba ko polisi yahavanwa  kuko ntacyo ibamariye uretse kubatera ubwoba  ngo batavuga ibibazo byabo ; bemeza ko kandi uretse abajyanama babo b’ishami ry’umuryango w’Abibumbye  umuryango Light w’abanyamerika Ushinzwe kuvugira  abatarageza  ku myaka y’ubukure ntacyo ubamariye  ahubwo ukorera mu kwaha  kwa Leta ya KAGAME .

Nkuko ushinzwe kuvugira abana bakiri bato abyemeza uy’umuhung kuwa 13 Mata 2020 we n’abagenzi 2 be bakomoka muri Sudani bafunzwe hafi amasaha 4, umupolisi amaze kumukuzamo inkweto yibwira ko agiye kumusaka  nk’ibisanzwe yaramukubise  amutegeka gukuramo imyenda ye yose amukangisha imbunda kubw’amahirwe aramucika.Umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye mur’iyi nkambi ya Gashora Elise Villechalane yatangajeko babajwe n’iryo hohoterwa kandi ko uy’umuhungu akomeje kwitabwaho mu buryo bushoboka bwose.

Izi mpunzi zikaba zivuga ko zikomeje gushyirwa ku nkeke na Polisi ihora izigendagendamo nk’aho zakoze ibyaha ,uburyo zidatinya kwemeza ko ari ukuzitera ubwoba ,aha Leta ya Kagame ikaba yaragiye kure kuko ishaka ko zidakurira ibijyanye n’amadini y’iwabo ngo basenge …yo ikumvako izimpunzi zigomba gukurikira indirimbo z’icyunamo n’inyigisho zizura urwango Leta ya FPR ikwirakwiza mu gihugu mu gihe cy’icyunamo nyamara batumva n’ururimi rw’ikinyarwanda.

Bari barakiranywe amareshyamugeni

Twabibutsako uy’umuco mutindi wa Leta ya FPR wo gushyira impunzi kukandoyi Atari uwavuba kuko impunzi z’abakongomani zo mu kambi ya kiziba zarashweho n’abapolisi n’abasirikare zimwe zikahasiga ubuzima  ndetse tutibagiwe n’impunzi z’abarundi zagiye zishorwa mu ntambara .

Nk’ahandi hose ku isi, izi mpunzi zifite ibibazo bitandukanye by’uburwayi n’ihungabana kubera ibyo zakorewe muri Libiya zikaba zarigaragambije zisaba  ko zahabwa ubufasha bw’abakozi b’umuryango w’abibumbye aho gukomeza kurindishwa imbunda .

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura nizagwa ! Nubwo ibihugu nka Suwedi na Canada byafashe zimwe muri izi mpunzi, izisigaye nagumya kuzicura bufuni na buhoro aziteza abapolisi n’abasirikare be ifaranga yiteze mu masezerano hagati n’ubumwe bw’Iburayi ashobora kuzamuca mu mitwe y’intoki. Nta muhanuzi iwabo koko, ibi byose birimo kuba twarabivuze twerekana ko uretse gusahurira mu nduru ntaho ziriya mpunzi n’abimukira zivuye nta naho zigiye isi ivunira ibiti mu matwi, Kagame wishakiraga Ifaranga yumvikanisha ko ari urwango n’ishyari .

Reka turebe ko Kagame ikunda rye ry’ifaranga rizamuhira mu gihe akomeje gukoresha igipolisi cye mu guhahamura izi mpunzi.Yiboneye amatwi umunyarwanda,agira ngo uwakaranzwe n’umwarabu nawe nuko!!!!

Ayayo azamuhagama!

Byamukama Christian