Kurasa abantu mu Rwanda bikozwe n’abashinzwe umutekano cyane cyane abambaye umwenda wa polisi bimaze gufata indi ntera (wasoma inkuru yacu iheruka), hakaba hibazwa niba abo bapolisi barize gukora imirimo ya gipolisi cyangwa niba ari ibyihebe bikayoberana! Ijisho ry’Abaryankuna ryegereye umupolisi ukimazemo igihe riramusobanuza maze aduha ubuhamya bukurikira:
“Ndi umupolice ukimazemo imyaka 10 ntabariyemo iyo twamaze ku ikosi kuko naryo narimazeho imyaka 2 ryaratinze cyane kuko twaritangiye police iyoborwa na Andrew Rwigamba,asimburwa na Marry Gahonzire turiyo nawe asimburwa na Gasana Emmanuel ariwe waje kudukurayo twarabaye intere kubera uburyo twakubitwaga bikomeye mbese uburyo twafatwaga ntibwatangaga ikizere ko turi abakozi bategurirwa kubungabunga umutekano w’igihugu.
Maze iminsi nifuza gutanga ubuhamya bwanjye kubyerekeye ubwicanyi bukorwa n’inzego z’umutekano bikitirirwa police ndetse kenshi bakavuga ko ari ubukubaganyi cyangwa imyitwarire mibi y’abapolice bato ariko ubuyobozi butagizemo uruhare.Ntibikunze kubaho ko umwe mubashinzwe umutekano yijandika muri politiki ariko ibyo mu gihugu cyacu cy’ Rwanda bigeze aho bitakiri umwihariko k’umuntu uwo ari we wese kuko ibibi dufite bigeze ku rwego bitagira uwo bisigaza bitamuhitanye.
Impamvu ndi kuvuga ibi byose ndashaka kubereka ukuri kw’iraswa ry’abaturage ryuzuye mugihugu rikorwa n’abasirikare ndetse batojwe bikomeye(special commando force) atari abapolisi nk’uko benshi mubyibwira kubw’imyambaro mubabonana.
Ngiye kugerageza kubaha ishusho y’imyitozo twahawe irabagaragariza ko ubushobozi bwo guhamya mukico abapolisi benshi batabufite habe na gato! Impamvu ibi bifite ishingiro ni uko niba twe n’abo twakoranye ikosi (muri unitek ya 5 yiswe Tigo ) tudashobora guhamya sinemera ko abadukurikiye babishobora kandi twarakoze imyaka 2 mugihe bo imyitozo bari kuyimaramo igihe gito kitageze k’umwaka!
Impamvu mbabwiye ko ari uniteke ya 5 ni uko babara bahereye mu mwaka wa 2000 ubwo Jandarumori (Gendarmerie) yakurwagaho ikajyana na Police communale bigasimburwa na Police nationale y’urwanda. Rero imyitozo y’abapolisi yagiye ikurikirana hafi buri mwaka ukuyemo twe twatinzeyo.
Reka ntagire mbabwire bimwe mubyo twakoreraga i Gishari (mu Karere ka Rwamagana) mu myitozo yagenewe abapolisi ndasoza mubona ko umupolisi aho guhamya n’umuntu mukico no kurekura isasu ari ikizami kuri we!
Nimvuga ibi ntimugire ngo hari itandukaniro n’imyitozo abandi bakora oya oya ntaryo usibye iminsi bamarayo gusa.Ikosi riba rigizwe na phase (Ibice) eshatu (3):
Iya mbere: Murakirwa mugakoborwa mugakubitwa mukozwa mumutwe kuburyo musigara mutakiyumvamo ubumuntu mugahinduka ibikange gusa(ibi nta musivile wanyumva).
Phase ya kabiri: Mutangira kwicara mu ishuri mukigishwa amwe mu masomo ya gisirikare, aya politiki, amateka n’andi atandukanye bitewe n’ibyo bashaka ko mumenya.
Phase ya gatatu: Muba mutangiye kwigishwa uko muzitwara mu kazi gatandukanye ka polisi ubundi mukigishwa no kurasa ariyo ngingo nyamukuru y’ubu buhamya bwanjye.
Igihe cyo kwiga kurasa kigeze twavanywe igishali muri Rwamagana maze tujyanwa i Gabiro mu Umutara dutwawe n’amakamyo manini kuko twari benshi hafi abantu 1500 twagezeyo ngirango tugiye kwiga kurasa kandi tukavayo tubimenye ariko ibyo natekerezaga siko kuri kuko kurasa kwahabereye ni ikimenyetso ntawahavuye abimenye!
Ndibuka ko twagabanijwemo ibyiciro maze buri muntu ajya kukibuga twagombaga kwigiraho. Njye ubabwira, mu minsi itatu twahawe yo kurasa, narashe amasasu nibura hagati ya atandatu (6) na cumi n’abiri (12) ariko nahavuye ntahamije na rimwe icyapa cyabaga kituri imbere (target)! Iminsi twagenewe yarashize tugaruka i Gishari ngira ngo tuzashakirwa ikindi gihe cyo kwiga kurasa ariko naribeshyaga twarinze dusoza amasomo (pass out) tutongeye kugerageza!
Akantu kamwe gatangaje hari abapolisi twagiyeyo barwaye bari mubitaro ntibigeze barasa na gato nk’uko twe twabigenje ariko mugihe twasozaga nabo bambitswe imyenda bajya mumirimo nk’abandi bose ndetse bahabwa n’imbunda!
Hagize umupolisi mugenzi wanjye usoma iyi nkuru agashaka gushidikanya agakeka ko ari amakabyankuru ndamwibutsa uwo twitaga ZAYIRWA ni we wajyaga yogosha abarimu bacu ndetse n’imyitozo myinshi twayikoraga ari kogosha cyangwa gukora amashanyarazi ariko twasoreje rimwe atanarashe ajya mukazi!…
Ndashaka noneho kubabwira ibyiciro by’abapolisi kugira ngo mutitiranya ibintu:
Abato bitwa ba suzofisiye (Sous officier) bari ku ipeti rya chief sergeant kumanura.[(PC, Corporal(CPL) Sergeant (SGT), Chief Sergeant (CSGT)]: Aba bagwiriyemo abasivile bafite umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye n’abasirikare ba kera batize bamwe badahabwa agaciro batibona no muri system.
Abandi ni abo bita officers kuva kuri Assistance Inspector of Police [(AIP) bafite inyenyeri imwe] kugeza kuri Chief Inspector of Police (bafite inyenyeri eshatu) [Assistant Inspector of Police (AIP), Inspector (IP), Chief Inspector of Police (CIP)]: Abo bagwiriyemo abasivile bafite kaminuza n’abasirikare batize cg bize gato ariko bibona muri system cyane.
Abandi ni abo twita Senior officers kuva kuri superitendenti (Superitendent) barangwa n’ikirangantego cya Repubulika ku rutugu (Mbere cyari igihanga cy’intare) kugeza hejuru kuri bamwe bafite ibyo twita “ibirokoroko”[ Superintendent (SUPT) , Senior Superintendent (SSP), Chief Superintendent (CSP), Assistant Commissioner (ACP), Commissioner (CP), Deputy Commissioner General (DCGP), Commissioner General (CGP)]: Aba nta musivile ubarimo ni abasirikare bize cg batize ariko bari muri system hafi ya Kagame neza neza! Gusa Icyitonderwa: Inspector General (IGP) na Deputy Inspector General (DIGP) si amapeti, ahubwo ni imyanya w’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.
Ibi rero birabereka ukuntu ahubwo icyo twita igipolisi ntagihari mu Rwanda ahubwo ni akamenyetso badukinze mu maso, natwe twashidutse tubirimo gutyo! Natwe usibye kugira imbunda twibona nk’abasivili! Ni igisirikare gikorera mu ruhu rwa gipolisi!
Abapolisi bato mubona barasa abantu kumanywa cyangwa nijoro sibo ni abasirikare bambikwa imyenda ya gipolisi ubundi bagakora akazi ku bwicanyi Kagame n’abamufasha baba babahaye.
Mboneyeho kubwira Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bose ko muyobowe n’umwicanyi. Mwikwishyiramo abo bapolisi bato muzi cyangwa mubona, bararengana ni abo kwirirwa bahagaze ku muhanda birukankana indaya n’abazunguzayi…
Ibi simbivuze mpakana ubushobozi bwacu: kurinda abiba abaturage turabibashije kandi turanabikora mubushobozi bwacu. Ariko kubica ntitubibashije ntitunabikora! Ibi simbivugiye ngo ntere abantu ubwoba ko nta mutekano dufite kuko ngaragaje ubushobozi buke bwacu, Oya! kurinda abaturage turabikora ikibi ni ukubica!
Ntimugake kandi ko ibiba byose tuba tubishyigikiye twese, kandi ntiwapfa kuva mu gipolisi kubw’impamvu ebyiri: Iy’umutekano wawe bwite n’iy’abaturage muri rusange! N’ubwo abo boherezwa bica abantu, ariko hari n’abandi natwe dukiza. Uko ibintu tubibona ni uko iyi system izavaho. Ni ikibazo cy’igihe.”
Umupolisi ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ubwanditsi.