UMURYANKUNA ARASUBIZA BAMPORIKI : SINZAPFUKAMIRA ABANYABYINSHI N’ABANYABUNGO

Spread the love

Kuri Bwana Bamporiki Edouard,

Umunyabanga wa Leta ya Kagame ushinzwe Urubyiruko n’Umuco mu Rwanda,

Bwana,

Natunguwe n’ikiganiro wagiranye na Murungi Sabin kuri YouTube Channel yitwa ISIMBI TV, ku wa 22/09/2021. Aho wihandagaje ubeshya Abanyarwanda barimo n’umubyeyi wakwibarutse, ari we muka Mwitende, umwe wigeze guhakishwa uvuga ko yakubeshye, nyamara burya baravuga ngo “Ijisho rya mukuru ntirizinduka riba ryagiye kureba” kandi ngo “Irya mukuru riratinda ntirihera”!

Muri make natunguwe ariko ntibyanangaje n’ukuntu ucurikiranya amateka, ubeshya ibyo uzi n’ibyo utazi, kugira ngo urebe ko bwacya kabiri, njye Muvunyi wa Karema, waremajwe n’ibyuma byarwaniraga ingoma ya Shobuja, Kagame, ukaba urimo kuvuga ibyo yagutumye n’ibyo witumye, ndaje ngo ngire icyo nkwibariza maze nunkundira ngutume kuko  burya uwanga gutenguhwa atuma mukuru, n’ubwo mbona warakuriye ubusa! Harya ngo uba ucinya inkoro, izacu zikababara? Uzabanze umenye icyo gucinya inkoro bivuga.

Uratinyuka ukavuga ngo “Abaryankuna ni inyana z’imbwa”? Ubwo se niba nawe wiyita umuryankuna, utandukaniye hehe n’abo wita inyana z’imbwa? Aho ntiwaba uri mukuru wazo, ukaba uri umukuru w’igobe?

N’uko urihandagaza uti “gutanga u Rwanda ni ugusesa abagina”! Aka ni akumiro! None se abagina urabazi? Iyo bavuze “kugina” wumva iki? Iyo bavuze “Rugina”, “ingina” n’ “umugina” ntacyo wumva? Njye Muvunyi wa Karema, mba numva ukwiye kumenya ko iyo nyambarabishahu ukomera amashyi, ukanayiterurira ibibindi, yakomotse muri abo bagina ukerensa! Sigaho kugambanira izo wakamiwe! Erega u Rwanda murugize urw’”Ibigina” nka bimwe byo kwa Kigeli III Ndabarasa rutemba imivu y’amaraso?

Ubu uyu munsi ubonye ko urubyiruko rudafite icyizere cy’ejo hazaza kuko muruca bufini na buhoro, niruvuga ngo « nta myaka 100, nta gikwe… », ari cyo kibazo kurenze abaraswa hirya no hino, n’ababurirwa irengero? Uti:”Abiyahura nibasigeho? Ahubwo bwira Shobuja asigeho abihagarike kuko ari we nyirabayazana! Bitari ibyo murannya ku yumye urubyiruko rwarambiwe kumva ubwo busa mubunza. Burya nubwo wigize Bamenya ariko nta bumenyi bwawe kuko iyo umenya wakamenye icyo Rudahigwa yavuze ngo :”Aho kwica Gitera nakwica ikibimutera”.

N’uko uragira uti “nsabye databuja Kagame, namusaba ‘agenda’ yandikagamo mu ndake!” Ariko uru ni urwandiko! None se muvandimwe Bamporiki wihakanye nyoko, urumva Kagame yaguha “agenda” ye? Uzarinda upfa utanayimenye, bizaguhera mu byifuzo. N’ubwo kuvuga imivugo wumva ko byakugize Inkotanyi, uzapfa utamenye “agenda” y’Inkotanyi. Ese ubwo ayiguhaye ugasanga ari yo yacuriwemo imigambi mibisha yo gutaramana u Rwanda no kurugurisha mu banyabyinshi n’Abanyabungo b’i Burengerazuba bwo hagati wahindura imyifato? Kanguka muvandimwe Bamporiki, uterekere Mwitende wakubyaye birahagije. Kwihakana nyoko ntibikugira igicibwa, ahubwo uraje wice wangare ube nk’ikirara mba nkuroga! Nkwisabire nk’uko wavuye mu gucukura imisarane, komereza aho uve no mu buyobe!

Nongere nkwibarize Bwana Bamporiki, uwo “muganura” wavugaga urawuzi? None se mu nzira z’ubwiru 18 twamenyemo 17, wararebye usanga iyo ukwiye kuvuga ari “Inzira y’umuganura”? Uzamenye n’izindi nzira kuko mbona shobuja akwiye kumenya “Inzira ya Rukungugu” n’”Inzira y’Ikirogoto” kuko mbona u Rwanda ruri mu mapfa.

Uko uzajya ucurikiranya amateka, ubeshya ibyo uzi n’ibyo utazi, ikinyoma cyawe kizajya gikubitirwa ahakubuye

Ese na n’ubu, Bwana Bamporiki, uracyemeza ko Abatsobe batabayeho? Ese Abakono bo kwa Nyamweru mwabataye hehe, batabibukije “Inzira ya Kivu”? Yaba Nkima, yaba Cyabakanga yaba Butare bose baragutaye, na Nyirabwanacyambwe ntacyo akubwiye usigaye kuririmba urwo ubonye muvandimwe wanze u Rwanda! Ese Abatsobe baracyagira ingororero? Cyangwa Ngororero uyifata nk’Akarere gusa ? Ubu se tuvuge ko u Rwanda rwabuze umutwakazi w’impenebere ngo adutsindire ibyago n’ibyagane, adutsindire nyamunsi n’intumwa yayo?

Nkwibarize, Bwana Bamporiki, ubwo urarebye usanga « Inzira y’umuganura » iruta « Inzira y’Inzuki » ? Ubwo se umunsi Inzuki zabyaye urugomo, Mirembe uzamubwira iki ? Icyo uzi ni ugukoronga gusa!

Ese nkwibarize, Bwana Bamporiki, izindi nzira z’ubwiru uzi ni izihe? Niba utazi « Inzira y’umuhigo », ntumenye « Inzira ya Muhekenyi », ntumenye « Inzira y’Ishora », ntumenye « Inzira y’Inteko », ntumenye « Inzira y’Inkiko », Ntumenye « Inzira y’Urugomo », ntumenye « Inzira y’Urwihisho » ntumenye « Inzira yo kwasira », ntumenye « Inzira yo Kwambika », ntumenye « Inzira y’Ubwimika », ntumenye « Inzira y’Ikirogoto », ntumenye « Inzira ya Gicurasi », ngo umenye « Inzira y’Umuriro », ubwo uzi iki ? Icyo uzi gusa ni uko Nyiramongi Jeannette yaguhaye imbuto? Ubwo se iyo mbuto wahawe umaze kugambanira «Inuma y’i Kibeho », urumva Imana izabikubabarira? Nako ngo wizeye indagu z’i Burundi! Urambabaje!!! Igihango yakuragije ukagitatira kizaguhame, dore aho izuba rigeze!!!

Noneho rero ubwo maze kukwibariza, unyemerere ngutume, n’ubwo nta mburuburu itumwa i Rukiga, reka ngutume kuri Shobuja Kagame ! Kandi uzanyemerere untumikire, ndabizi wigererayo, mu Rugwiro urahazi!

Umumbwirire ko « kwimana u Rwanda » atari uko! U Rwanda rwubatswe n’abana barwo barukunda, bamaze kwanda hanini bagira bati « Igihugu ni Kigali ». Ariko kuba cyaragutse ntibiha uburenganzira Bamporiki     ngo yite « Abaryankuna b’Umushumi » inyana z’imbwa! Gutukana uri Minisitiri ntibikubereye! Birakaguhama!!! Iyo nza kuba ntuma, nari kugutuma kuri Shobuja akagusezerera kuko warengereye!!!

Ngutume kuri Shobuja umubwire ko bwa bumwe yatubeshye ntabwo! Kuko mwariye imbuto, ntimutwitegeho kuzaganuza u Rwanda n’Abanyarwanda! U Rwanda rwanze kuduhira, mwararutobye!

U Rwanda rwanze kuva igihe uvuga si u Rwanda. Ubwo se u Rwanda ruzandira kwa Rwisereka cyangwa kwa Rwigara ? U Rwanda rwakwanda rute rukaba igihugu Kigali kidafite Bahati na Nyamihirwa? Guhirwa tuzabikura hehe tudafite Mihigo na Gasakure wavuraga umwami Kagame ? Ngaho nimugende mwande da! Simbabujije!!! Nzashira i Ngurungunzu nkiri Ngagi! Uramutashye So wanyu Ngagi!

Nkwitumire, Bwana Bamporiki, umbwirire Boss wawe Kagame ko atazi agaciro k’« Abaryankuna »! Jyewe Muvunyi wa Karema ndi « Umuryankuna mu Baryankuna », nzatungwa n’ibisaguka ku isari, sinzapfukamira Abanyabyinshi n’Abanyabungo, ibyo rwose ubimbwirire Shobuja ! Jya umenya icyo

« Inkuna » ari cyo ariko!!! Reka nanjye ngutaramane ku mugaragaro kuko agaciro nsigaye nguha, nako wihaye muri rubanda ari gake cyane!

Ese ubwo Nyiraruganzu Nyirarumaga uba uvuga uramuzi? Umusingakazi w’umusizi utarasize asiga ubusa nk’ubwo ukomeje gusiga imusozi kandi nawe wiyita umusinga? Kuki utaterekera umuzimu wa Nyiraruganzu Nyakanga? Mwararutanze si ukubeshya! Nkwitumire kuri Shobuja? U Rwanda ntiruzaba ingaruzwamuheto ukundi Abaryankuna ntituryamye! Ishema ry’u Rwanda rizazanwa n’Abaryankuna uhora wita inyana z’imbwa kuko ububwa ari bwo bukurimo kandi ari bwo bugukoresha!

Nongere ngutume kuri Shobuja Kagame, twonse u Rwanda, ariko si Cyilima II Rujugira wabizanye yabirazwe na Sekuru Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura. Uyu Gisanura niwe wazanye « inkongoro y’umwana » i Mutakara mu Karere ka Ruhango k’uyu munsi. Iyo ubivuze mba numva ukungura! Uzabimubwire ! Tuva inda imwe na Robwa Nyiramateke na Ruganzu Bwimba bimanye u Rwanda!!!

Nkwitumire Bwana Bamporiki, umbwirire Shobuja ko turambiwe ubwicanyi! Ba mama badutamitse ibere badutamika n’u Rwanda! Nta muhutu, nta mututsi, nta mutwa, twese turi bene mugabo umwe ntimukatubeshye bujye mubeshya Abayapani! Musigaje kuzashyiraho itangazo ko u Rwanda rwaguzwe n’Ubuyapani! Ni akumiro!!! Ndakwifuriza kugira « Ubutasi bwinshi n’inkera nke » !

Bwa nyuma ngutume, Bwana Bamporiki, umbwirire Shobuja ngo “enough is enough”! kandi “Burya si Buno”!

 Yari ukwifuriza kuva i Buzimu ukajya i Buntu,

Muvunyi wa Karema

One Reply to “UMURYANKUNA ARASUBIZA BAMPORIKI : SINZAPFUKAMIRA ABANYABYINSHI N’ABANYABUNGO”

Comments are closed.