Amakuru dukesha Ishema Tv, aratabwira ko umushoferi w’iyo televiziyo ikorera kuri murandasi Bwana Ihorahabona Jean de Dieu yashimuswe n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda zimenyereye gukoresha imodoka zo mu bwoko bwa vigo muri ibyo bikorwa n’ubundi. Iyi televiziyo iratangaza ko yari mu nzira yitabye urukiko, aho we na bagenzi be bareze umujyi wa Kigali kubasenyera imitungu yabo yari mu Murenge wa Remera mu Kagali ka Nyarutarama ahazwi nka Bannyahe!
Iki kibazo cyo gushimuta no gufata abantu ku buryo bunyuranyije n’amategeko kimaze gufata indi ntera mu Rwanda, cyane ko ubutegetsi bumaze kwiheba kubera ko abaturage bo ngeri zose bamaze kubwereka ko baburambiwe kuburyo batagishoboye kubwihanganira. Iki nicyo kirigutuma inzego z’ubushimusi zakajije umurego kabone n’ubwo byitwa ko u Rwanda rukomeje imyiteguro yo kwakira inama y’abakuru b’ibibihugu na za guverinoma z’ibihugu byahoze bikoronezwa n’ubwongereza, inama imenyerewe ku izina rya CHOGM. Umuryango Commonwealth uhuza ibi bihugu ubundi ushyize imbere amahame ya demokarasi n’indangagaciro zo kurengera ubwisanzure n’iyubahirizwa rya kiremwamuntu, ibintu bitarangwa mu butegetsi bwa FPR-Kagame.
Nyuma y’aho asenyewe imitungo ye yose yakuragaho imibereho ye, Bwana Ihorahabona yanze kwakira ubuhendabana yahabwaga kugira ngo azibukire ibye maze yiyemeza gukurikirana imitungo ye binyuze mu buryo bw’amategeko. Uku kumubuza kwitaba urukiko, agashimutirwa mu muhanda, ni igikorwa cyo guhungeta no kwica urubozo bigamije gutera ubwoba no gucecekesha burundu abanyarwanda. Ibi bikazageza ryari? Ibaze nanjye n’ibaze.
Ushobora gukurikirana amakuru y’itabwamuriyombi rya Ihorahabona hasi aha!
REMEZO Rodriguez
Kigali.