UMUTEKANO MUKE : NYAMAGABE BABIRI BISHWE N’ABANTU BATAZWI





Yanditswe na Nema Ange

Nyuma ya polisi irasa abaturage kumugaragaro, mu karere ka Nyamagabe hadutse abagizi ba nabi bahohotera abaturage ntibamenyekane. Kuri uyu  wa kane tariki ya 18 kamena 2020, imirambo ibiri y’abantu bishwe yabonetse mu murenge wa Uwinkingi, mu karere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo.

Umurambo umwe wabonetse k’umuhanda unyura mu kagali ka Gahira, uwa kabiri uboneka hafi yawo, mu kilometero kimwe umuntu aturutse kuri uwo muhanda, k’umugezi uhanyura. 

Abatuye muri ako gace babwiye TV1 ko batazi uwabikoze, ariko bagakeka abajura. Nkuko babivuga, mu gitondo cyo kuri uwo munsi bamenye inkuru mbi, bahuruye basanga umurambo umwe uryamye hejuru y’igare uwo muntu yaratwaye. Umurambo wa kabiri bawubona uryamye mu ruzi. Abaturage barakeka ko ari ibisambo byabishe bibashaka ho amafaranga. Ngo ntago bamenya aho abishe abo bantu baba baraturutse cyangwa barahise. Umusaza umwe yavuze ko abishe abo bantu baturutse hafi yaho bagenda batemagura, ko hari hamaze kumenyakana babiri gusa bishwe. “N’ibisambo byishakira amafaranga, ko nta kindi kintu batwaye, n’igare barisize”, nkuko umwe mu baturage yabwiye TV1.

Mu kagali gaturanye na Gahira, abaturage batangaje ko abo bantu baje ari benshi, bagenda bakubita kandi banakomeretsa abandi bantu bagera kuri bane. Abaturage barasaba ko hakongerwa ingufu z’umutekano kubera iryo hohoterwa rimaze iminsi. Inzego zumutekano zo zatangaje ko “abantu bateze abantu mu masaha hafi saa moya n’igice, barabakubita bakoresheje ibyuma mu murenge w’Uwinkingi, akagali ka Gahira, igikorwa cyo kubashakisha cyatangiye”. Ibyo byavuzwe n’ umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo CID Twajamahoro Sylvestre.

CID Twajamaho, umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo

Nyuma ya Polisi, Dasso, n’izindi nzego z’umutekano zuzuye mu Rwanda zirasa abaturage, zikabakubita, zikabasuzugura ku mugaragaro, mu Rwanda haba hagiye kwaduka abagome bica, bagatema abaturage mu rwihishwa? Ese ko Polisi ya FPR imenya icyo umuntu yaganiriye n’umuvandimwe we kuri telefone, ko abaturage batanga umusoro w’umutekano, bawubura bakabikubitrwa, gufata abo bagizi ba nabi babinanijwe iki?

Nema Ange