UMUTEKANO WA BARINGA MU RWANDA: UBUHAMYA BW’UMUKUNZI W’ABARYANKUNA.

Ubuhamya bw‘ Umukunzi w’Abaryankuna

Bavandimwe Baryankuna, nagira ngo mbagezeho ukuntu umutekano ari BARINGA mu Rwanda.

1. Abantu duhora twumva baburiwe irengero, cyangwa basanzwe bapfuye ntihagire iperereza cyangwa abafatwa babigiramo uruhare, ubwo mwumva iki ari igihugu gifite abayobozi bafite aho bakiganisha? Uwo mutekano se uvugwa ubwo ni uwuhe?

2. Umutekano aho usanga abasirikare n’abapolisi bahora ku ngo baturinze ikibi, ariko abayobozi mu nzego zibanze zikishyuza amafaranga y’umutekano!! Mu mujyi hamwe hishyurwa 2000Frw, ahandi 1000Frw cyangwa arengaho. Aba bakoresha abanyerondo babeshya ko babahemba, kuko babaha 20000Frw ku kwezi, maze nabo bakabeshya ko barikora. Ibaze nk’umududugu wavamo 600.000Frw cyangwa arenga bitewe n’umubare w’ingo, maze bagahemba abanyerondo 6 bahemba 120.000Frw. Ubu si uburyo bwo guhemba abayobozi b’ibanze bikozwe mu itekinika rya FPR tumaze kurambirwa?

3. Mu gihe cyo kwibuka, ugirango u Rwanda rugiye guterwa. Abantu bose baba bahangayitse, ndetse abacikacumu twamaze kubona ko ari politiki yungura abiyitirira gucika ku icumu bataranabaga muri uru Rwanda. Yego twese twagize ibyago nk’Abanyarwanda, kuko abantu bapfushije bene wabo aho babaga hose, ariko se ni gute uwacitse ku icumu ubuhamya bwe bubanza gukosorwa n’umuyobozi runaka nk’aho ari we babanaga mu gihuru? Bimaze kudutera urunturuntu pe!

4. Ubu muri COVID-19 harimo itekinika. Twiriwe twumva audio mu bitaro bya KINIHIRA huzuyemo abantu bagera kuri 600 barwariye mu bitaro bya KINIHIRA ngo barwaye COVID-19 bakaba bagaburirwa na Sina Gerard. Benshi bamaze kurwara infections kubera toilets zuzuye umwanda, ibiryo bazana ni amateke, ibibogarwatsi n’ubunyobwa budahiye ku buryo diarhae imaze kuboneka ku bwinshi tutibagiwe infections cyane cyane ku bagore! Ni agahinda. Abo barunda I Kinihira ni rubanda rwa giseseka, abandi bari muri hotel nziza! Iri vangura ry’abarwayi bashingiye ku bukungu ni ikibazo na byo pe! Turabatabarije ngo hagire igikorwa. Ubuyobozi bw’ibitaro ntibushaka no kumva ubibabaza.

5. Food security. Kuba aho FPR na Leta yayo itegekeye abaturage guhinga ibigori (abenshi batarya) mu mirima yabo, bagacika ku rutoki, amasaka, imyumbati, n’ibijumba, inzara mu giturage iranuma. kuva nabaho nibwo mbona icyaro gitungwa n’ibiva mu mijyi nk’imiceri n’utundi bose bahaha nko mu mujyi.  Land consolidation yakozwe nabi kandi nta nyungu yahaye abaturage, ahubwo yateje imbere abafite inganda. urugero bagura ikilo cy’ibigori ku 150Frw, ifu yabyo ikazagura 700Frw cyangwa 800Frw. Ubwo se hunguka nde? Ibigori se ni nde wabirya mu baturage bacu bikamutunga? Ariko noneho nabyo ni bike kuko ibyinshi twabivanaga Uganda none umujinya w’abantu babiri (KAGAME na  MUSEVENI) wadufungiye mu gihugu, abitwa ngo ni abadepite bakanuye bahembwa miliyoni zirenga 2 buri wese mu mitsi ya rubanda. Abadepite bacu nayobewe icyo bamaze. Ni statutes neza neza: abantu baburirwa irengero, abandi bakicwa sindumva umudepite ubibaza!

6. Kuba ibi byose biba ukumva umuturage wahawe inka muri 2008, akubwira ubu ko yakize kubera ko ari ko umuyobozi yamubwiye kuvuga, ni akumiro! Muzabaze abaturage babasha kwishyura mutuel de sante. Hhahahahah, akabi gasekwa nk’akeza koko! Iri ni rya curaburindi tworetswemo pe!

MUTABARIZE ABANYARWANDA,

TURI KUMWE MU RUGAMBA RWO GUKUBITIRA IKINYOMA AHAKUBUYE!

Umukunzi w’Abaryankuna

One Reply to “UMUTEKANO WA BARINGA MU RWANDA: UBUHAMYA BW’UMUKUNZI W’ABARYANKUNA.”

  1. Yewe nagahinda pe.Abadepite bo rwose ntuzabavuge.ntabo twigirira.Ibaze nawe nkabariya baturajye bo muri Bannyahe,koko habure n’umudepite ubavugira?!!?cyakora haruwo numvise ngo yamagana iraswa ryabafungwa bambaye amapingu,ntako atagize gusa nuko yakererewe.ariko harinundi mperutse kumva agaya ibibigahunda bya covid19.avuga ko byari bikwiye kwirinda corona ariko bakwiye no kureka abantu bagakora.utubari tugakora amashuri agafungura,abana bagasubira kumashuri,bitabujije ko twakubahiriza nizo ngamba zo kwirinda covid19.Gusa ikibabaje nuko babivugira mubinyamakuru aho babisangije bagenzi babo munteko.N’agahinda pe!!Abandi bo wagirango ntibibareba.umenya atarabanyarwanda!!!Nyamara ndiwowe Rwanda nakwicara hasi ngashaka igisubizo kibakwiriye bose.

Comments are closed.