Yanditswe na Ahirwe Karoli
Mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda yasohotse nka No Idasanzwe yo ku wa 11/11/2021. Muri iyi gazeti hasohotsemo Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima rikubiyemo ingingo zose hamwe 87 zikubiye mu mitwe icyenda (9) ariyo ingingo rusange, ahantu habungabunzwe n’ahantu hakomye, inzego zishinzwe gucunga urusobe rw’ibinyabuzima, kurinda no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, imibanire hagati y’ibinyabuzima byo mu gasozi n’abantu, uburenganzira ku mutungo w’ibinyabuzima byo mu gasozi n’ubundi burenganzira bujyanye na byo, amakosa n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, ibyaha n’ibihano, rigasozwa n’ ingingo zinyuranye n’izisoza. Iri tegeko riteye kwibaza byinshi. Ese koko umuturage ari ku isonga? Cyangwa inyamaswa ziri ku isonga?
Ingingo ya 58 y’iri tegeko igena “gutwara cyangwa kwangiza igi cyangwa icyari cy’inyamaswa yo mu gasozi” hateganywa ko «Umuntu ku giti cye utwara cyangwa wangiza igi cyangwa icyari by’inyamaswa yo mu gasozi iri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).»
Iyi ngingo ya 58 tuyifashije nk’urugero gusa kugira ngo tuyihuze na ya slogan imaze kwamamara mu bategetsi ngo “umuturage ku isonga”, nyamara ugasanga bihera mu mvugo, mu bikorwa bigahinduka ikindi kintu. Ni gute uwangije icyari cy’inyoni afungwa imyaka 2 agatanga n’ihazabu ya miliyoni, nyamara abasenyera abantu ku manywa y’ihangu bo ahubwo bagororerwa? Bivuze ko mu Rwanda inyoni zirusha abantu agaciro.
Mu nkuru y’ikinyamakuru Igihe.com, gikorera mu kwaha kwa Leta ya Kigali, yo ku wa 21/11/2021, yahawe umutwe ugira uti “Igifungo cy’imyaka ibiri ku wangije icyari cy’inyoni: Hasohotse itegeko riha gasopo ababuza amahwemo inyamaswa”, yavugaga ko ibihano birimo guhanishwa igifungo cy’igihe runaka bitewe n’ikosa wakoze mu rwego rwo guca burundu ibikorwa bigamije kubuza uburenganzira inyamaswa zo mu gasozi no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Uru rukundo ruhatse iki mu by’ukuri??
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko akenshi wumva inkuru zinyuranye hirya no hino mu gihugu ngo abantu bishe inyamaswa y’inyagasozi yaba iyavuye muri Pariki cyangwa se indi, bigateza impagarara. Ibi bikaba byakorwaga nta murongo uhamye ariko ku wa 11 Ugushyingo 2021, hasohotse itegeko mu igazeti ya Leta rigamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Ibyaha byiganje muri iri tegeko birimo ibikibangamiye ubwisanzure bw’inyamaswa zo mu gasozi kuko usanga abaturarwanda bakizifata nk’izitagira kivugira bityo uburenganzira bwazo bugahungabanywa. Gusa ikigaragara ni uko ibihano bikakaye cyane ku buryo bigiye gushyira abaturage ku nkeke. Ni gake uzabona umuntu azanyura ku cyari cy’inyoni mu ishyamba ngo agihe inzira, ahubwo usanga ahirimbanira kucyangiza no kugisenya ndetse haba harimo n’amagi cyangwa imishwi yabyo akayamena ntacyo yitayeho. Hakiyongeraho gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi, cyangwa kuyizerereza, nabyo hari abakunze kubikora bibwira ko bitagize icyaha gusa itegeko rivuga ko mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha. Ese uwangaza umuturage we ahanishwa iki? Ni ikibazo!
Iri itegeko rikubiyemo ibyaha birimo ibyaha bikorewe ibinyabuzima ndangasano, ibyaha bikorerwa ahantu hakomye birimo gutwika bihanishwa igifungo hagati y’imyaka itatu n’itanu ariko iyo bikorewe muri Pariki y’igihugu igifungo kikaba hagati y’imyaka itanu n’icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi ya miliyoni zirindwi ariko ntarenge miliyoni 10 Frw. Nyamara ntiharebwa inyamaswa zangiza imyaka y’abaturage!
Ibi rero nibyo byatumye abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, bahaguruka bazamura amajwi, bibaza niba koko umuturage ari ku isonga kandi bigaragara neza ko inyamaswa zo mu gasozi zimurusha agaciro. Iri tegeko rivuga ko umuntu utejwe ikibazo n’igihomora cyangwa inyamaswa iteje impagarara, abimenyesha ubuyobozi bumwegereye kugira ngo bumutabare. Kuki se twumva abaturage basenyerwa ku maherere ariko bo ntibabone ubutabazi? Bisobanuye ko umuturage atari ku isonga kuko inyamaswa zimurusha agaciro cyane.
Umunyamukuru wabigize umwuga, akaba n’umusesenguzi, Karegeya Jean Baptiste Omar, yabwiye Ukwezi TV ko umuturage adashobora kuba ku isonga igihe agikubitwa, aterurwa na Gitifu akamunaga mu kiraro nk’ibyabaye i Muhondo hagati ya Gakenke na Rulindo. Akomeza avuga ko slogan ivuga ngo “umuturage ku isonga” ipfuye, kuko umuturage ataba ku isonga yubaka agasenyerwa, ndetse arushwa agaciro n’inyamaswa. Yibaza niba u Rwanda ruzahora mu mukino wo gutora amategeko apfuye bikamuyobera.
Uyu musesenguzi asaba RDB ko niba ishaka kurutisha abaturage inyamaswa, ikwiye gufata izo nyamaswa ziyishishikaje, ikazijyana mu byanya bikomye nka za Pariki z’igihugu, kuko nta kuntu inyoni izarika mu giti cy’avoka y’umuturage, none yajya gusarura ibye, avoka ikamucika ikagwa ku cyari cy’inyoni ngo nafungwe imyaka 2 anatange miliyoni y’amanyarwanda. Akumva rero ari akarengane k’ibihekane ku mugani wa Barafinda. Akanibaza niba nta wuzongera gutema ibiti byo gucana kuko akenshi biba birimo ibyari by’inyoni.
Hamaze iminsi kandi humvikana ikibazo gikomeye cy’inka zo mu Murenge wa Rilima, mu Karere ka Bugesera zafatiwe mu butaka bw’ikibuga cy’indege, zirafungwa ndetse buri nka, yaba umutavu, inyana cyangwa inka nkuru, yagombaga kurekurwa ari uko nyirayo atanze amande y’amafaranga 150,000 FRW, nk’uko byashyizwe kuri Twitter y’Akarere ka Bugesera. Aha rero ugahita wibaza niba umuturage usanzwe yishyura mutuelle y’amafaranga 3000 FRW ku mukene na 7000 FRW ku mukire mu mwaka wose, naho inka igacibwa amafaranga angana atyo inshuro imwe gusa, ubwo agaciro gahabwa umuntu cyangwa ni inka?
Hamaze iminsi na none havugwa ikibazo za Cameras zo ku muhanda zidahuye n’ibyapa biburira abantu gukoresha umuvuduko muke, aho usanga izi cameras zihana abantu barengeje 40 Km/h, nyamara icyapa cyerekana ko utagomba kurenza 60 Km/h. Iki kibazo cyashyamiranyije Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera n’abanyamakuru ba Radio &TV 1, kugeza ubwo na Paul Kagame akivanzemo, bigaragara ko umuturage arengana, kandi imvugo ya MINALOC yanditse hirya no hino ari “umuturage ku isonga”.
Havuzwe kandi Itegeko rigena imisoro ku butaka, n’Itegeko rihanisha igihano cya burundu uwo ari wese wateye inda umukobwa utaragira imyaka y’ubukure. Aha naho byagaragaye ko ryashyizweho hatitawe ku kureba uko uwatewe inda n’umwana wavutse bazabaho. Ibi nabyo bigaragaza ko “umuturage ku isonga” ari icyuka gitereye aho, kibuzemo ubushishozi. Ese iyo ufunze uwateye inda, uwatewe inda yungukira he?
Niba koko “umuturage ari ku isonga”, hagakwiye kurebwa uburyo uwatewe inda akiri muto niba akuze agashinga urwe rugo, uwamuteye inda yafungurwa, ahubwo agahabwa inshingano zo kurera wa mwana, kuko ibyago byose bigwira umwana watewe inda n’uwavutse, igihe birukanwe mu muryango bakajya kuba ku muhanda, bagira ubuzima bushaririye, bitewe n’itegeko ritahaye agaciro imibereho y’aba bana bombi. Ese tuzavuga ko “umuturage ari ku isonga” mu gihe umwana wavutse yishoye mu biyobyabwenge kubera ubuzima yisanzemo nta ruhare yabigizemo? Umukobwa watewe inda akishora mu buraya wavuga ute ko “ari ku isonga?” Ibi kandi bikiyongeraho ko abaterwa inda bakiri abana, hagaragara mu nkiko abatarenze 20%.
Aya mategeko arapfuye kuko Ingingo ya 116 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, ijyanye no “gushishikariza no gufasha kwiyahura” ivuga ko «Umuntu wese ushishikariza undi kwiyahura, umufasha kwiyahura cyangwa utuma yiyahura kubera kumutoteza agamije ko yiyahura, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).» Niba gutera inda umwana ukanamugira umugore bihanishwa «gufungwa burundu», uwasambanyije umwana azahitamo kumwica, yemere afungwe imyaka 5 aho gufungwa burundu.
Mu kwanzura twavuga ko hakwiye gusubirwamo aya mategeko apfuye, atuma inyamaswa zirusha agaciro abantu, ahubwo hakajya habanza gukorwa ubushakashatsi, hakarebwa amategeko abereye Abanyarwanda.
FPR NTITUZAGUKUMBURA
Ahirwe Karoli