Yanditswe na Byamukama Christian
Mu Kagali ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi umuturage yiyemeje kujya yiba Leta kugira ngo arebe ko yaramuka, uyu mugabo mubyo yatangarije imbere y’umunyamabanga nshingabikorwa w’uwo murenge wa ahamya ko amaze umunsi wose atarya kuko ntamikoro, na kababaro kenshi yerekana inda yenda gufatana n’umugongo yemeza ko atazigera yiba umuturage ahubwo aziba Leta kuko ntacyo iri kumufasha ngo ahangane n’inzara imugeze ahabi we n’umuryango we w’abana barindwi.
umunyamakuru wa TV1 dukesha iyi nkuru yamwegereye amubajije impamvu yo gufata umwanzuro wo kwiba Leta asubiza agira ati “nge niba kubera inzara, nkajya gutema igiti mw’ishyamba rya Leta kugira ngo mbone icyo ngaburira umuryango wange,bityo bikarinda abana kwangiriza abaturanyi.;.” akomeza kandi anenga Leta ibaha imifariso yo kuryama ho kandi bashonje nkaho yabahaye ibituma biteza imbere bakabona ibibatunga birimo nk’aho guhinga ,amatungo n’igishoro. Atangariza ibi umunyamakuru hazamutse andi majwi agira ati “yego ,nibyo nibadufashe”.
Umunyarwanda yaciye umugani ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo ahetse!! Abaryankuna ntidushyigikira ubujura ariko biragaragara ko abaturage bamaze kurambirwa agatsiko kirunda ho ibyamirenge ,kakarya bo bicira isazi mu maso kajya no gukora imishinga nikarebe igikenewe byibanze!
Nyamara dusubije amaso inyuma tukareba byibura kuva mu mwaka 2000, Leta ya FPR ishyiraho icyerecyezo 2020 ica ibiti n’amabuye ko 2020 buri munyarwanda wese byibuze azaba arya amadolari y’Amerika 3,20 k’umunsi byarigutuma u Rwanda rubarizwa mu bihugu bifite ubukungu buciriritse none ugendeye ku bipimo bya Banki y’isi wakwibaza ikigize umuturage aba ikihebe kugeza aho yiyemeza kwiba? Bumwe mubusesenguzi dukesha imuguke mu by’ubukungu ,iterambere n’imari David Himbara yatangaje mukiganiro dusangire ijambo kw’iji ry’Amerika busanga u Rwanda byibuze buri mwaka kuva icyo gihe rwarakiraga inkunga ya Miliyari imwe y’Amadolari ariko nibibujije ko 80% by’Abanyarwanda bari mu bukene none .
Raporo ya Banki y’isi iherutse gusohoka yagaragaje ko byibuze Miliyoni 190 za Madolari y’Amerika zabikijwe ku ma konti y’ibanga mu bihugu by’ibikire kuva 1990-2010, ibi bikaba bigaragaza uruhare rw’agatsiko ka Leta ya FPR mu kwikubira no kwiba ibyagatunze Abanyarwanda kugeza naho umuturage yiba kugirango arye uy’umunsi muri 2020.
Kagame we nta bukungu budashingiye k’umuturage!!wagiye cyera kubusa inzara uduteza wiba ibyakadutunze ,aho bukera turagusanga mu rugwiro.
Gukenesha no kwicisha inzara abaturage nabyo ni inzigo duhagurukire hamwe twamagane uwo muco mutindi wa Kagame n’agatsiko ke.
Byamukama Christian