UMWAMBARI WA FPR MU BUFARANSA YIFURIJE UMUKORERA KO SOGOKURU WE YAPFA NEZA





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Dukunze kwibaza igituma abanyamahanga bamwe aho gushyigikira Abanyarwanda bari ku ngoyi ya FPR bahitamo gushyigikira FPR. Rimwe na rimwe tugasanga barafatiwe mu bagore, mu kurya amafaranga cyangwa izindi ruswa zose FPR ikoresha yishushanya neza mu mahanga. Mu Bufaransa ikihishe inyuma y”umwambari wa FPR, umudepite Sira Sylla, cyamenyekanye muri iki cyumweru cya mbere cy’umwaka wa 2022, aho mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa, yashyizwe hanze nkutoteza abamukorera kugera aho yifuriza umukorera ko “sogokuru we yapfa neza”.

Abafasha mu mirimo y’abadepite bafashe ijambo kugira ngo bavuge ubunararibonye bakuye ku mudepite wo mu gice gifite ubwiganze mu nteko, Sira Sylla. Ibirego bibiri (2) byagejejwe mu nama y’aba“Prud’hommes ” inama mu Bufaransa ikemura ibibazo hagati y’abakozi na abakoresha.

Aba bafasha b’abadepite b’umudepite Sira Sylla wa LREM, (LREM bisobanuye -La République en Marche- Iri ni itsinda ry’abadepite ryubakiye ku ishyaka riri ku butegetsi, ryashinzwe nyuma y’amatora yo ku wa 27 Kamena 2017,ryari riyobowe na Christophe Castaner, rigizwe n’abadepite 268 kuri 577 b’Ubufaransa, bangana na 46.4%. Ryaje gutakaza ubwiganze ku wa 19 Gicurasi 2020, bamaze kwigabanyamo amatsinda abiri mashya ariyo irishingiye ku bidukikije, demokarasi n’ubufatanye (Ecologie Démocratie Solidarité) n’irishingiye ku gukorera hamwe (Agir ensemble)),bagaragaje imicungire idafututse, ndetse bashyikiriza akanama nkemurampaka k’aba “prud’hommes” ibirego bibiri (2) bimwerekeye.

Nk’uko tubikesha inkuru y’ikinyamakuru cyitwa “Le Journal d’Elbeuf ”, yasohotse ku wa 3 Mutarama 2022, ivugururwa ku wa 4 Mutarama 2022, umudepite akunze kuba aherekejwe n’abafasha benshi mu mirimo y’inteko. Umumaro wabo ni uwo gufasha umudepite wabo mu mirimo itandukanye. Haba mu gace yatorewe cyangwa mu nteko rusange ikorera i Paris. Nk’umujyanama mu bya tekiniki, politiki no mu butegetsi, umufasha w’umudepite aba afite umumaro ntagereranywa muri manda y’umudepite. Umudepite ni nawe mukoresha, kandi uburyo umufasha n’umudepite basumbana burasobanutse neza mu bijyanye n’amategeko.

Gusa rimwe na rimwe, imibanire ya kinyamwuga igeraho ikazahara. Ni ko byagenze mu biro by’umudepite wo mu gace ka 4 ka Seine-Maritime, witwa Sira Sylla. Kuva yatorwa amaze “gukoresha” abafatanyabikorwa batari munsi ya 17. Mu mpuzandengo, hashingiwe ku mibare, umudepite akorana n’abamufasha batatu kugeza kuri batandatu, mu gihe cyose cya manda ye. Kuri Sira Sylla, abatari munsi ya bane muri bo bahagaritse akazi kubera uburwayi bukomoka ku kazi. Niba umwe mu bayobozi ba politiki wo muri ako gace amwita «isokô ry’abafatanyabikorwa/le supermarché des collabs », ntibyapfuye guhurirana gusa bitunguranye, hari impamvu.

Ibihumbi by’ubutumwa bugufi «buhutaza »

Kugeza magingo aya, imibanire mu kazi yarahuritse ku buryo bukomeye cyane, kugeza ubwo abafasha mu mirimo y’inteko batatu (barimo babiri bacyuye igihe n’umwe ugikora) b’umudepite Sira Sylla (LREM) bahisemo kumujyana mu rukiko rw’akanama nkemurampaka (tribunal des Prud’hommes).

«Ni ubutumwa bwo kuri murandasi, ubutumwa bugufi bunyuzwa kuri telefoni mu gicuku rwagati, ubutumwa bw’ibitutsi», niko Maritini yabisobanuye (*amazina yose yarahinduwe). Yakoresheje, n’imbaraga nyinshi, ububiko bw’impapuro bunini bubumbiyemo ibimenyetso, nk’uko abivuga, by’ «itotezwa ryica mu mutwe». «itotezwa» ryatumye ajya kubibwira akanama nkemurampaka k’aba “Prud’hommes”. Asa n’unaniwe, Maritini agira ati « nakusanyije ubutumwa 2,000 buhutaza».

Karuvariyo Maritini yabayemo mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice. « Rimwe na rimwe, uyu mudepite yahamagaraga Se wa Maritini mu gicuku rwagati, mu gihe we yabaga adashoboye kwitaba». Ubu butumwa bwuzuyemo ibitutsi, Maritini yarabaruye bugera mu bihumbi. Mu magambo ye, Maritini akomeza agira ati «uyu mudepite yabaga ambwira ko namugambaniye. Ko adashobora kunyizera na rimwe. Ko nakoraga akazi kanjye nabi». Ubutumwa bwanditse bwazaga buri gihe kuri telefoni ngendanwa habaga ari mu saa sita z’ijoro.

Kunyuranya n’umukwabo w’ijoro kubera inzoga

Mu byo yibuka, Maritini agira ati «yampatiye kutubahiriza umukwabo w’ijoro kugira ngo mushyire inzoga (champagne). Iyo nangaga, yarampangayikishaga. Agahinda gakabije kakansatira. Sinari nkifitiye icyizere. Nagendaga ndushaho gukonja, nkigunga». Maritini yagiye kureba umuganga w’indwara zo mu mutwe, maze uwo muganga anemeza ko uburwayi bwe bwari bufite aho buhuriye n’igitutu kitabasha gusobanurwa yashyirwagaho ku kazi. Akomeza agira ati «Mfite igikomere cyakurikiye ihahamuka; Siniteguye gukira vuba». Uyu munsi ari mu kiruhuko cy’uburwayi, yafashe umwanzuro wo kwegera akanama nkemurampaka k’aba “Prud’hommes” ndetse ategereje icyemezo cy’uru rukiko.

Ariko si Maritini wenyine. Ikinyamakuru “Le Journal d’Elbeuf ” kivuga ko gishobora kwifashisha, mu buryo bw’urugero, ubuhamya bwa Mariya. Nawe yabaye umufasha mu mirimo y’abadepite wa Sira Sylla. Nyuma yo kuva ku mirimo ye, mu gihe kirekire gishize, yagize ati «Nakoranye na Sira Sylla mu gihe cy’amezi arindwi. Mu ntangiriro yari igitangaza. Yerekana ishusho y’umuntu mwiza kurusha abandi bose ku isi ». Uku Mariya yamubonaga byatumye yitanga atizigamye mu mirimo y’uyu mudepite wakomokaga mu miryango itari iya Leta (société civile), wanatangaga icyizere cy’uburyo bushya mu gukora politiki.

Mariya akomeza agira ati «Bidateye kabiri, natangiye kubona ubutumwa saa kumi za mu gitondo guhera mu cyumweru cya kabiri, ntangiye akazi. Yambwiraga ko ngomba guhindura uko ibiro bye bimeze, kuko nta cyagendaga».  Byaje kurangira urugendo rwa Mariya rurangiye. Yagize ati

«Nashonze nshira buhoro buhoro. Umunsi umwe yambwiye ko ntacyo ndi cyo, nta gihe gishize ambwiye ko ndusha abandi ubwiza. Nyuma yahindutse umunyamwaga mubi cyane. Ijoro rimwe muri abiri, nakiraga ubutumwa butajyanye n’ibihe nabaga ndimo. Byarangiye nsinzwe. Namenye neza ko yari agiye kundangiza. Mu gihe cy’amezi arindwi twamaranye, yabashije gutuma ntizera neza ubushobozi bwanjye. Sinabashije kwitsinda. Nari naramaze kuruha bikomeye mu mutwe».

Urugero rubanza mu kanama nkemurampaka

Maritini ugitegereje umwanzuro w’aba “Prud’hommes” ashobora gutekereza ku rugero rw’undi mufatanyabikorwa wa Sira Sylla, uru rukiko rwanzuye ko avuga ukuri, mu gihe gito gitambutse. Mu nyandikomvugo y’ubutabera ikinyamakuru “Le Journal d’Elbeuf ” cyabonye, uyu mufatanyabikorwa (wahisemo kudatangazwa) yatsinze ku ngingo eshatu yari yagaragaje mu rubanza rwe. Izo ngingo ni: itotezwa ryica mu mutwe, gukora amasaha y’ikirenga adahemberwa no kwirukanwa nta mpamvu ifatika.

Uyu wahoze ari umufasha mu mirimo y’abadepite yafashijwe n’ubuhamya bw’abantu batari munsi ya 19 bahamije ukuri kwe. Muri byose, inama y’aba “Prud’hommes” yemeje ko Sira Sylla yagombaga guha ibihumbi by’amayero (euros) uwo yahoze akoresha. Twibutse ko uyu mudepite yahise ajuririra iki cyemezo.

« Yifurije Sogokuru gupfa neza »

Umuntu yavuga na none ibyo Faouzi yabayemo, umwe mu bahoze bafatanyabikorwa kuva ku ntangiriro. Kuva ku matora y’uyu mudepite mu 2017. Hano, ni igikorwa cyo «gukoresha undi mu nyungu zawe/ manimupateur » cyarigaragaje. Mu nyandiko ye, Faouzi yagize ati «Sira Sylla yanshinze kumugurira telefoni igendanwa nkoresheje amafaranga agenda ku bikorwa by’inteko. Anshishikariza nanjye gufata imwe, ariko simbibwire bagenzi banjye. Bagenzi banjye baje kumbwira ko yababwiye ko nabikoze ntabanje kubimubwira, nkabimubwira byarangiye. Gusa ntibyarangiriye aho. Nagombaga gusubiramo akazi kakozwe na bagenzi banjye kuko batari ‘bashoboye’. Uyu mudepite ntiyaburaga kuvuga ko abafatanyabikorwa be bamunukira, abandi bagorwa n’akazi…»

Igice cya nyuma cy’ubuhamya bwa Faouzi gifite icyo kivuze kurusha ibindi. Yagize ati «Ku iherezo ry’igihe cyanjye, mbere y’uko nirukanwa, Sogokuru yandikiwe ibitaro. Kuko ntabashaga guhura na depite, namumenyesheje ko ngiye ku bitaro. […] Umudepite yarampamagaye uwo mugoroba ambwira ko nirukanywe, ankurikiza umuvu w’ibitutsi bitagira ingano , yifuriza Sogokuru gupfa neza, mbere yo kuva kuri telefoni. Kubera iyo mpamvu, abandi twakoranaga babujijwe kongera kunyegera, mpabwa akato».

N’ubwo ubu buhamya butagira ingano, dushobora no kuvuga amateka Chloé yabayemo. Chloé nawe yabaye umufasha mu mirimo y’abadepite ya Sira Sylla, hashize imyaka itatu. Yakoranye amezi make gusa n’uwatowe mu gace ka Seine-Maritime nyamara, yahuye n’urwo Maritini na Mariya bahuriye narwo muri aka kazi. Uyu mutegarugori yagize ati «Bikimara kuba nabaswe n’agahinda. Ibyabaye ku bandi nanjye byambayeho. Nakiriye ubutumwa bugufi kuri telefoni mu masaha ya saa munani na saa cyenda za mu gitondo. Umunsi umwe, yari yishimye birenze urugero, atubwira ko nta n’umwe twari duhwanye, atwita ‘abakundwa’ be. Hanyuma, twabaye nk’ ‘ababyemeye batabyemeye’, ahita ‘atuzinukwa’. Atangira kuduhandagazaho ibitutsi. Nagiye nakira bagenzi banjye baturitse bakararira…»

Ihahamuka no kubihirwa

Chloé avuga ku «ihahamuka», ariko akanavuga no ku «kubihirwa» mu kwiyemeza imirimo ya politiki. Yagize ati «Nagize ukwemera muri jye ko nta bushobozi na buke nsigaranye. Sinashakaga kongera gukora». Amaherezo, hatitawe ku bitero yagabwagaho, yahisemo kuva iruhande rwa Sira Sylla, areka akazi. Tubamenyesheje ko yaje kongera kubona akazi ku wundi mudepite.

Sira Sylla nuwo mu ishyaka rya Macron

Ariko ntibirangirira aha. Undi watowe mu gice gifite ubwiganze muri guverinoma no mu gace yatorewemo yatubikije ibanga ko «yakubiswe n’umurabyo». Uwo munyepolitiki akomeza agira ati «Nahise ntangira kumwirinda. Nahise mumenyesha ko mfite ubuzima bwihariye butandukanye n’ubw’akazi». Ariko uyu mudepite nkuko abivuga, we yari afite amahirwe yo kutaba umukozi wa Sira Sylla. Akomeza avuga ko bamwe mubakoreraga Sira Sylla bamumeneraga ibanga, bakamubwira ko gukorera uyu mugore bikomeye. Nyamara, amushyiriramo imiyaga avuga ko «Sira Sylla yatangiriye politiki mu gihe gikomeye. Ko abanyepolitiki bo mu gace ke batamwakiriye neza. Byahinduhe byanze binkunze imibanire ye n’abandi».

Iki kinyamakuru cyagerageje kuvugisha uyu mudepite Sira Sylla, mbere na mbere, yahise avuga ko byose ari “ibihuha”, yanga gusubiza ibibazo kuri telefoni ,yagize ati «Ntacyo nshaka gusubiza kuri ibyo». Abanyamakuru ba “Le Journal d’Elbeuf ” bahise bamwoherereza ibibazo binyuze mu butumwa bwa e-mail kuri murandasi, igihe basohoreye inkuru bari bagitegereje ibisubizo.

Abahoze bakorana na Sira Sylla bongeye guterana bategura dosiye nshya. Kuri iyi nshuro, ntibakeneye guhura n’akanama nkemurampaka kagizwe n’aba “Prud’hommes”, ahubwo bazarashaka kujya mu manza nshinjabyaha.

Constance Mutimukeye