UMWAMI KAGAME NGO MU RUBANZA RW’IMPERUKA AZABONA AMANOTA MEZA KURUSHA ABO YISHE, NGO NTACYO ATAKOREYE KIZITO MIHIGO.





Yateguwe n’Ubwanditsi

Abanyamakuru ba Jeune Afrique, François Soudan na Nicholas Norbrook  bagiranye ikiganiro na Paul Kagame mu cyumweru gishize, aho bagarutse ku bintu byinshi birebana n’u Rwanda. Muri iyi nkuru turagaruka ku bitureba twe nk’Abanyarwanda cyane cyane ku binyoma byambaye ubusa uwo mugabo utagira isoni yatangaje. Muri icyo kiganiro nta n’isoni Kagame yarihandagaje ati: « Mu rubanza rw’imperuka, nzabona amanota meza kurusha abatubwira ko tutubahiziza uburenganzira bwo kwisanzura bw’Abanyarwanda ».  Bamwe mu bagerageje kumubwira ko agatsiko ke n’ishyaka rye FPR bitubahiriza uburenganzira bwa muntu harimo Seth Sendashonga, Kizito Mihigo, Gerard Niyomugabo, Anselme Mutuyimana, Syldio Dusabumuremyi ndetse n’abandi benshi k’uburyo  umuntu atabura kwibaza uko azabona amanota menshi kubarusha ? Igitangaje ni uko ijambo ryagarutse cyane muri icyo kiganiro ari “urubanza, umucamanza” nkaho Kagame atangiye kugira icyo yikanga!

Bamubajije uko Leta ye yitwaye mu cyorezo cya Covid-19, nkuko bisanzwe Kagame yihaye amanota meza avuga ko gahunda ya guma mu rugo niyo gupima abanduye Covid-19 byagenze neza, bityo bagatangira kugabanya ingamba zo kurinda ikwirakwiza rya Covid-19 buhoro buhoro. Mu gihe ntacyo yavuze ku baturage be bishwe n’inzara n’ubukene n’abishwe n’igipolisi cye. Muri bwa bwishongozi bwe n’ubushotoranyi, Kagame yavuze ko ikibazo cyonyine gihari gituruka ku bihugu by’Abaturanyi, ko ababiturukamo nk’abashoferi, bazana Covid-19 mu Rwanda bikaba ari byo bisobanura uko imibare yongeye kuzamuka.  Ariko mu gutunga intoki Tanzaniya na Uganda yihutiye kwisobanura ko atarimo arabacira urubanza ko buri wese yakoze uko abishoboye nuko yabyumvaga ngo ko icy’igenzi ari ugufatanya nk’abaturanyi! Ese kagame yaba yarafashe isomo abaturanyi bamuhaye igihe yabishongoragaho bagafunga ingendo zo kugeza ibiribwa mu Rwanda?

Bamubajije uko yashyize amagi y’u Rwanda mu gatebo kamwe ariko ubukerarugendo bw’abakire cyane cyangwa ubwo kwakira inama mpuzamahanga, ibyo byombi bikaba biri mu bintu Covid-19 yagizeho ingaruka zikomeye, uko azabyitwaramo mu kugabanya ingaruka k’ubukungu bw’u Rwanda? Kagame yasubije ko bazashishikariza Abanyarwanda kuza gusura igihugu cyabo. Yagize ati “Benshi muribo ntibafite amafaranga angana n’ay’abanyamahanga, ariko ibyo biruta ubusa”. Ese ko ku rundi ruhande FPR ye yirirwa ikwiza urwango mu Banyarwanda baba hanze, bamwe bakabita abanzi b’u Rwanda, abambari ba FPR bagahemberwa kurwanya cyangwa kuneka Abanyarwanda bene babo, mu Rwanda FPR ikica igakiza, ntibyaba ari igihe cyiza kuri Kagame n’agatsiko ke ko bakumva ko politiki yabo icuritse, bakunamura icumu Abanyarwanda bakajya kubaka igihugu cyabo?

Ikindi yavuze mu ngamba zo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ngo n’uko u Rwanda ruzifashisha ikoranabuhanga, bimwe mu byo abona yarazamuye kandi bikaba byarafashije u Rwanda mu kurwanya Covid-19.

Bamubajije kucyo atekereza kubasabira ibihugu by’Afurica guhanagurirwa imyenda. Kagame yabagariye yose aho yagize ati: “Gusaba abatugurije kuduha igihe cyo kwishyura bifite ishingiro kubera dukennye kandi bikaba byaba byiza ko tubanza gushora amafaranga mu mishinga aho kuyaharira mu kwishyura imyenda” ariko nanone “ibihugu bikize bivuga ko bahanaguye imyenda nta kizere bazongera kutugirira ko tuzashobora kwishyura indi myenda ndabyumva”! Yakomeje yikina yiha amanota aho yavuze ko umwenda w’u Rwanda uhagaze neza umuntu agereranyije n’ubukungu bw’u Rwanda kandi ko bo ari abaguzi beza bishyura neza. Uko niko Kagame yitwara kuri ba mpatsebihugu yibonekesha neza nkaho u Rwanda ari igihugu cye n’agatsiko ke gusa. Kuko kuvuga ko umwenda w’u Rwanda uhagaze neza, ni ukwirengagiza uko ayo mafaranga y’akayabo agatsiko kagujije kandi gakomeje kuguza nta gikorwa gifite akamaro yashowemo.

Kagame ati : yego kandi nzabona amanota meza, ibyo simbisaba!

Bamubajije niba umukuru w’igihugu cy’u Burundi mushya Evaritse Ndayishimiye ari ikizere kuri Kagame ko umubano hagati y’ibihugu bibiri wazasubira kugenda neza, Kagame yasubije ko koko iyo umukuru w’igihugu ahindutse biba ari ikizere ko umubano hagati y’ibihugu wasubira, ko ibyabaye muri Repubulica iharanira Demokarasi ya Congo igihe Félix Tshisekedi yajyaga k’ubutegetsi bimuha ikizere. Yavuze ko ku giti cye atazi neza Evaritse Ndayishimiye ariko ko icyingenzi ari uko bazamenyana mu gukorana. Umuntu yakwizera ko Evaritse Ndayishimiye we azi neza isura nyayo ya Kagame! Ariko nanone ntitwabura kwibaza niba Kagame nawe ari mu bakuru b’ibihugu bumva bahinduka ibintu bikagenda neza dore ko ari we wazengereje akarere.

Ku gihugu cya RDC yongeye gutangaza inkinyoma avuga ko nta musirikare w’u Rwanda ujya kuharwanira, mu gihe abasirikare be bane baherutse gupfira mirwano aho muri RDC, ahubwo Kagame yivugira ko RDC n’u Rwanda bafatanyije gusa mu bikorwa by’ubutasi. Yagize ati “Ntibyakumvikana ko abasirikare bacu bajya muri Congo nta masezerano twakoze…Mu masezerano twakoze RDC yatubwiye ko ishoboye guhangana n’ikibazo cy’umutekano kiri mu karere muri iyi myaka 20 ishize, byaratunejeje”, Paul kagame yavuze ko ababarega bahangayikishijwe n’igisubizo aho kwita ku kibazo mu nyungu zabo.

Ku kibazo cy’umutekano, abo banyamakuru babajije Paul Kagame niba inyeshyamba za FDLR na RNC ari ikibazo gihangayikishije ku Rwanda ko zahungabanya umutekano w’u Rwanda? Kagame n’ubwirasi bwinshi bumuranga yagize ati: “Izo nyeshyamba zo ubwazo, uko ziteye n’uko zikora, ububasha bwazo bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ni buke”, ikibazo kikaba ari ko zikoreshwa kandi zibereyeho gukorera ibihugu cyangwa imiryango iba i Burayi, muri America y’amajyaruguru cyangwa Afurica. Kagame waboneyeho guharabika abayoboye iyo miryango avuga ko ari abakoze jenoside cyangwa abahoze iri ibyamamare “personnalités” mu Rwanda bahunze kuba barariye Ruswa mu Rwanda. Ngo bose bitwaza gushaka kuzana demokarasi mu Rwanda cyangwa guharanira ko u Rwanda rwakubahiriza uburanganzira bwa Kiremwa muntu, ati “Icyo ni ikinyoma cyuzuye!” yahise yiyambika umwambaro utamukwira wa “panafricain” ati: “Abazungu bemera icyo kinyoma berekana ko badakunda Afurika, ninde wakemera ko umujenosideri cyangwa umujura yayobora igihugu”?

Kuri Kayumba Nyamwasa, Kagame yasubije ko atari we w’ibanze kuri bo. Ko Afashwe akazanwa mu Rwanda byaba ari ibyiza ariko ko icy’ingenzi ari uko u Rwanda rubana neza na Afurika y’Epfo! Aha buri wese yakwibuka uwahoze ari umunyanga muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yita umwe mu bayobozi b’icyo gihugu indaya! Ariko yongeyeho ko yaba Afurika y’Epfo, cyangwa Uganda, bagomba guhitamo gukorana n’u Rwanda cyangwa gushyigikira amatsinda agamije guhemukira u Rwanda. Paul Kagame yahize akomoza kuri Museveni, aho yavuze ko umubano hagati yabo watangiye kusubira mu buryo, ko muri iyi minsi bombi bafite ibindi bintu bahugiyemo, ko ibintu bimeze nk’ibyatuje. Ati: “Turifuza ko uyu mutuzo uramba kandi ukagera k’umubano usanzwe, ariko reka turebe ukuri: Ikibazo kiracyahari, ikibazo umuntu atashobora kumenya aho cyaturitse kandi gikomeza kandi dushyiramo ingufu nyinshi mu kugikemura”.

Ku ifatwa rya Félicien Kabuga mu gihugu cy’ubufaransa, kagame yavuze ko ntakikimutangaza, ko ategereje kureba ikizakurikira, ko aburanishirijwe mu Rwanda byaba byiza ariko ko gahoro gahoro no kugezwa Arusha muri TPIR bizaba ari byiza. Yarangije avuga ko umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa ugenda umera neza kuva aho Macron yagereye k’ubutegetsi.

Abayobozi b’u Rwanda bakunda kwirengagiza ko Bampatsibihugu aribo nyibayazana b’ibibazo by’u Rwanda

Bamubajije k’uwundi mu Jenosideri ugishakishwa witwa Protais Mpiranya wari uhagarariye aba jeppe ba Habyarimana muri 1994, yavuze ko ubutasi bw’u Rwanda buzi ko aba mu gihugu cyo mu majyepfo y’Afurika, ko ajya ajya muri Afurica y’uburengerazuba no mu Burayi, “bitinde bitebuke ubutabera buzamufata.” Yagarutse ku mubano w’ubufaransa n’u Rwanda, aho yatatse Macron, avuga ko ikibazo cy’indege nikigaruka kizagarura ibibazo hagati y’ibyo bihugu byombi.

Jeune Afrique yabajije Kagame kandi icyo atekereza ku bamurega kutubahiriza uburanganzira bwa muntu na Demokarasi atubahiriza, nkuko bisanzwe yahise yitwaza Jenoside ndetse yihutira kwibutsa uko amahanga yavugaga Habyarimana aho yagize ati : “ Habarimana yubahirizaga demokarasi mu maso y’abanyaburayi n’abayobozi b’icyo gihe b’Abafaransa, bamushyigikiye. Mu gihe ubu abantu bose bazi ko we n’abamukikije ari bo nyirabayazana wa jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rundi ruhande abahagaritse ayo mahano bashyize ubuzima bwabo mu kaga nibo bafatwa n’iyo miryango nk’abahohotera uburenganzira bwa muntu. Ibyo nta mutwe n’ikibuno bifite n’ubucucu burenze”! yakomeje agira ati : “Ku munsi w’imperuka mu rubanza rwa nyuma ndatekereza ko nzabona amanota meza kurenza abatinyuka kutubwira ko duhungabanya uburenganzira bwa muntu. Naharaniye cyane umudendezo n’uburenganzira bw’abaturage kurusha abadutunga urutoki bose bateranye. Nukuri ntabwo turi intungane, kuko nta ntungane ibaho. Ariko ninde ushobora guhakana ko u Rwanda rutigeze ruba ahantu heza kuruta uyu munsi?”

Bisa n’ukuri, ishusho ya the Rwandan

Bamubajije ku itotezwa akorera Victoire Ingabire, Paul Kagame yirengagije ko Victoire Ingabire yagizwe umwere n’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu CADHP, rukanamusabira indishyi y’akababaro ku bw’ingangiritse igihe yari afunzwe na FPR imurenganya, niko kwibutsa ko ubutabera bwa Kagame bwo bwamugize umunyacyaha ba mpatsibihigu bose barebera, nyuma bakamubabarira nkuko bagiye babarira abajenosideri benshi. Nibwo yahise akoresha iterabwoba ry’amagambo aho yibukije ko mu Rwanda Paul Kagame ari we Minisiteri y’ubutabera agira ati : “yongeye gukorana n’imitwe y’iterabwoba …Sinzi icyo “ubutabera” buzanzura kuri dossier ye n’ikizakurikiraho. Ariko hari ikintu ntashidikanya : azasubizwa mu mwanya umukwiriye, ibyo abamuvugira hirya no hino ni uko bizaba bingana ntacyo bizabihinduraho”.

K’umuhanzi Kizito Mihigo FPR ya Kagame yishe, abanyamakuru bamubajije icyo atekereza kuri icyo gihombo u Rwanda rwagize, umwicanyi kagame yahise abasubiza agira ati: “Ni ba ari igihombo ni we nyirabayazana”. Uwo waba uri wese umuhanzi cyangwa uwegukanye igihembo cya Nobel, uwishe ubuzima bwe niwe uba wihombeye. Yibukije ko umuntu baziranye yamubwiye ubuhanga Kizito Mihigo yari afite mu kuririmba no guhanga indirimbo, agahitamo kumufasha. Yavuze ko ntacyo batamukoreye : kumurihira amashuri mu mahanga no mu bindi bikorwa. Ariko ko ku mpamvu atazi Kizito yahisemo gukorana n’amatsinda arwanya u Rwanda nkuko Victoire Ingabire yabikoze, ko nyuma yo kurekurwa nawe yakomeje ibyo bikorwa, agashaka kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko, bikarangira yiyahuye, Kagame arangiza agira ati “Ni igihombo cye”!

Kizito Mihigo yasize yiyandikiye Amateka ye!

Mu kurimanganya Paul Kagame yavuze ko ashyigikiye abaharanira ubuzima bw’abirabura, aho yavuze ko by’umwihariko ko mu Rwanda Black Lives Matter ifite inshingano nkiz’urugamba barwanye, ko ikibazo Black Lives Matter ibaza gifite ishingiro kandi kireba buri wese, aho yagize ati : “kuki mu maso ya bamwe, ubuzima bw’abirabura nta gaciro bufite? Umuntu yabisobanura gute?

Mu kiganiro kirekire mwasanga kuri Jeune Afrique, Kagame yavuze ku bibazo inshuti ye Tedros Ghebreyesus, n’ibibazo biri hagati y’Ubushinwa na Leta zunze ubumwe za America, arangiza agira ati Arsenal na PSG ni bikina nta nimwe nzashyigikira, nzakomera amashyi uzakina neza, ngire inama uzakora amakosa ni nk’ibyo by’u Bushinwa n’Amerika nta ruhande nafata!

Waba wibaza impamvu Kagame atagize icyo avuga ku kayabo k’amafaranga u Rwanda rwahaye ayo makipe, n’ibindi bibazo by’ingeznzi umuntu ufite inyungu z’igihugu k’umutima yakwibaza? Natwe turabyibaza ariko tukibuka ko abanyamakuru ba Jeune Afrique bafite inshingano zo gucuruza ishusho nziza ya Kagame n’abandi bategetsi b’abanyabitugu bo muri Afurica, ntibabimubajije, nawe ntiyabisubije.

Ubwanditsi