UMWANA UFITE HEJURU Y’IMYAKA IBIRI NTA GAPFUKAMUNWA YAMBAYE UMUBYEYI WE AZAJYA YISHYURA Frw 10 000.





Yanditswe na Byamukama Christian

Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bukomeje iterabwoba no kwiba abanyarwanda witwikiriye amabwiriza ya covid19. Abanyarwanda bingeri zose bakomeje gucika ururondogoro kubera itangazo rya shyinzwe hanze kuri uyu wa kane taliki ya 03 Nzeli 2020 n’Umujyi wa Kigali bikuyemo ibyemezo by’inama njyanama yuwo mujyi  birebana no kwirinda COVID 19 nk’uko bigarara mu mutwe  ugira uti’’ Amabwiriza N0 90 yo kuwa 31 Kanama 2020 y’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana Abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID 19 mu mujyi wa Kigali’’.

Nk’uko bigaragara muri ir’iri tangazo ry’uzuye ibihano biremereye mu buryo bw’amafaranga uhereye ku bihumbi bibiri ukagera kuri Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ,Uruhare rwa Leta ruzaba kongera ingufu mu guhiga abaturage hashakwa amakosa kuva mu miryango kugera mu marimbi bigizwe mo n’inzego zose z’umugi wa Kigali kuva k’umudugudu kugeza k’ubuyobozi bukuru bw’uwo mujyi.

Igitangaje muri ibyo bihano byose ni amafaranga 10 000 umubyeyi urera igitambambuga cy’imyaka irenga ibiri y’amavuko azajya aha abayobozi igihe uwo mwana azajya aba nta gapfukamunwa yambaye. Abashakashatsi berekanye mu bindi bihugu ko abana batandura cyangwa ngo bakwirakwize Covid-19. Uretse nibyo agapfukamunwa k’umwana si ngombwa kubera umwana ashobora kubura umwuka ku bana bato cyangwa akagakoresha nabi ku bana bakuze bafite munsi y’imyaka 11. Ntakatarakorwa FPR izagakora!

Njyanama yakavugiye abaturage kugirango hakazwe ubukangurambaga yemeje ko ifaranga rigomba kuza mbere y’inama zigirwa uri mumakosa binyuze mu kiswe kuzamura imyumvire ku nyigisho zo kwirinda COVID 19 mur’aya mabwiriza.

Umwana muri ntakurwa urutozi koko  nk’indi myanzuro yose imyanzuro ifatwa mukuyobora  umujyi wa Kigali aho usanga Leta yivana inshingano igapyinagaza abaturage, ishyirwa mu bikorwa ririrengagiza ibintu by’ingenzi bikurikira:

>> Gupima uwakoze ikosa mbere yuko arekurwa.

>> Iminsi yagenwe n’akato hakurikije ubushakashatsi kur’iki cyorezo

>> Imibereho y’abanyonzi

>> Ubushobozi bw’abaturage.

Abanyarwanda ntitwiga! ariko ndizera kutarenza saa moya utaragera mu rugo n’iriterabwoba rishingiye ku bucuruzi  bikwiye gusiga bitweretse ko icyorezo gikuru dufite  ari FPR atari COVID 19.

Byamukama Christian