UMWANDA: INDI NTWARO YA FPR MU KWICA ABANYARWANDA MU GIHE YIRATA ISUKU

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Mu buryo bwo gutangatanga ahantu hose hakomoka amafaranga, FPR yashyizeho kompanyi zikorera mu kwaha kwayo, ndetse n’abantu ku giti cyabo buri gihe basahura abaturage bakabacucura, nyamara umugabane munini ukaruhukira ku makonti yayo, mu Rwanda no mu mahanga.

Mu buryo buteye agahinda FPR yashyizeho imisoro n’amahooro, ashoboka n’adashoboka, kugeza aho buri muturage utuye mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi itandukanye hirya no hino mu gihugu, ahatirwa gutanga amafaranga atagira ingano buri kwezi, akishyura amahooro y’isuku rusange, ajya muri Leta ndetse n’ay’ibishingwe ahabwa abambari ba FPR bazenguruka babikura mu ngo bakabikoramo ifumbire ihindukira ikagurishwa abaturage b’abahinzi. Hari abaturage bamwe bananirwa kwishyura aya mafaranga yose maze ibishingwe biva mu ngo zabo bakitwikira ijoro bakabijugunya muri ruhurura z’amazi, ugasanga byateje imyuzure itwara ubuzima bwa benshi, ariko ababikusanya ntibahweme kunyunyuza umuturage, bamwaka amafaranga y’agatsi.

Nyuma rero yo gukenesha abaturage babaka amafaranga ya hato na hato, ubu noneho hadutse ubundi buryo bwo kubakoresha akazi kadahemberwa, aho basaba umuturage warunze ibishingwe mu mifuka ategekwa gusubira inyuma akabivangura (sorting), agatandukanya ibibora n’ibitabora, akazi ubundi kagombaga gukorwa na za kompanyi zishyuza amafaranga yo gutwara ibyo bishingwe. Inkuru dukesha The Source Post, yo kuri uyu wa 16/12/2022, yahawe umutwe ugira uti: «Ba rwiyemezamirimo bacibwa intege n’imyumvire y’abaturage mu kuvangura imyanda», yavugaga ko bamwe mu Banyarwanda banengwa kutagira ubushake bwo kuvangura imyanda baba bateje bityo bigateza igihombo ba rwiyemezamirimo bashora mu kuyivangura no kuyitunganya. Aha rero niho aba ba rwiyemezamirimo baba bashyizweho na FPR batumvikanira n’abaturage kuko baba bumva barishyuye amafaranga yo kubitwara, kandi ubitwara abikuramo imari agurisha, bakumva ko ari we wa mbere ufite inshingano zo kubivangura kuko batatanga matières premières bageretseho kwishyura amafaranga atagira ingano, barangiza bagategekwa akazi kadahemberwa. Nirere Claudette, utuye i Gihara mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi yagize ati: «Ibishingwe byose turabivanga. Dushyira mu mifuka ntacyo twitayeho. Ibyo kuvangura twumva babivuga ariko ntakubeshye ntabyo dukora, imyanda yose turunda mu mufuka, tukabona bayitwara». Kandi birumvikana ntabwo bakwishyura ngo bakore n’akazi badahemberwa.

Abihuza kandi na Habimana ucuruza butiki ku Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, uvuga ko ibimene by’amacupa ajya abivanga n’ibindi bisigazwa bibora, kuko ngo atiyumvisha akamaro ko kubivangura kandi yishyura ababitwara. Uyu nawe aravugisha ukuri kuko hari abandi baturage batunze imiryango yabo babikesha kuzindukira ku ma kompanyi akora ifumbire, bagahabwa akazi ko kuvangura ibishingwe. Birumvikana ko basubiye inyuma bakabivangura banabyishyuriye za kompanyi zabyungukiramo, kandi mu by’ukuri ntacyo ziba zashoye, ahubwo zishyuza amafaranga ya buri kwezi. Ibyo aba baturage n’abandi bameze nkabo ntibumva ko ngo bitera igihombo gikomeye ba rwiyemezamirimo bashoyemo imbaraga z’amafaranga n’ibitekerezo bagamije iterambere ryabo ariko bakirengagiza ko aba baturage baba bishyuriye gutwara ibyo bishingwe ubundi byakabaye bigurwa. Buregeya Paulin yashinze sosiyete COPED (Company for Protection of Environment and Development), ikusanya imyanda ikayikoramo ibishingwe, akishyurwa n’abaturage, ariko akagira icyo agenera FPR, akorera muri Bishenyi, mu Karere ka Kamonyi, ashaka ko atwara ibishingwe byavanguwe, nyamara akirengagiza ko atagura ibyo bishingwe ahubwo yishyurwa ngo abitware. Yagize ati : «Ingorane tugifite ni uko ari urugamba dusa nk’aho turimo twenyine. Dukeneye ko abantu benshi babyumva kimwe natwe, abashaka gushoramo imari bakiyongera. Ndetse ntiturabona uruganda rw’imyanda mu Rwanda rufatika».

Iki rero ni ikinyoma kuko ibishingwe akusanya atabikorera ubuntu; arishyurwa kandi abona ibyo akoramo ifumbire atabiguze. Yigereranya n’abashinze inganda zikora inzoga cyangwa kawunga, akibagirwa ko ba nyir’izo nganda baba baguze ibikoresho bakishyura n’abakozi, ariko uyu we abonera ibishingwe ubusa, akishyurwa ayo kubitwara, yarangiza agashaka ko bamukorera akazi! Hejuru rero y’akayabo abaturage batanga muri kompanyi zitwara ibishingwe, ubu noneho umwanda wabaye intwaro ikomeye wo gukenesha abo FPR idashaka, baba barashoboye mu gukora ibyananiye FPR, nk’aho yakabateye ingabo mu bitugu ahubwo ikabahimbira ibyaha kugira ngo bafungwe. Birababaje kuba ubuvuzi bwarananiye FPR, kugeza aho umurwayi ukeneye kubagwa ahabwa rendez- vous mu myaka ibiri iri mbere, bene we bakazahamagarwa ngo bazane umurwayi avurwe nyamara yarapfuye kera. Ukibaza rero icyo FPR yungukira mu gukenesha amavuriro yigenga ukakibura. Urugero ni inkuru na none dukesha The Source Post yo ku wa 16/12/2022 yavugaga ko ivuriro ryo mu Mujyi wa Kigali rikurikiranyweho kuba imyanda yarivuyemo, ishobora kuba yateza akaga, yaramenwe mu cyanya cy’ubukerarugendo cya Nyandungu (Nyandungu Eco-Tourism Park). Ibi ubwabyo ni ikinyoma kuko icyanya cy’ubukerarugendo cya Nyandungu kirinzwe n’abasirikare, hakaba n’abapolisi baba bari mu muhanda NR3 wa Kigali-Rwamagana-Kayonza-Nyagatare, ku buryo ikamyo itashobora kuva mu muhanda ngo ijye kumena imyanda mu cyanya, batayibonye. Iyi nkuru ivuga ko mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 16/12/2022, imyanda yagaragaye muri iki cyanya, igizwe n’ibikoresho byo kwa muganga birimo inshinge, ibikoreshwa bapimisha indwara zinyuranye, amacupa atandukanye arimo aya serumu, ndetse n’uturindantoki yiganjemo iba igomba guhita itwikwa mu buryo bwifashisha imashini zabugenewe (incinerators), kuko yuzuyemo iyateza akaga ndetse n’ibyinshi mu biyigize bikozwe muri pulasitiki kandi ntibibora.

Amakuru agera ku Baryankuna akomoka ku baturage baturiye ahirengeye iki kinya bavuga ko imodoka y’ikamyo yazanye iyo myanda yari ifite plaque ya gisirikare RDF…, kandi yaje igaragizwe n’izindi ebyiri zo mu bwoko bw’ama jeeps azwi nka Panda gari, yuzuyeho abasirikare, bakemeza ko byanze bikunze iyi myanda yavanywe mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe (KMH) muri iryo joro. Nyamara nyir’ibyago imbwa ziramwonera. Muri iki gitondo abakozi b’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije (Rwanda Environment Management Authority-REMA) ndetse n’ab’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau-RIB), bazindukiye mu iperereza kuri iryo vuriro rikekwa nk’uko RBA yabitangaje. Amakuru yatugezeho n’uko ari ivuriro ry’uwikorera (hospital privé), riherereye ku Muhima mu ntera irenga 25 Km, ukibaza aho banyuze hakakuyobera. Abahagarariye iri vuriro bavuze ko batazi uburyo imyanda yabo yaba yarajugunywe kure kungana gutyo, kuko ubundi ibishingwe byabo babitwika, ibindi bikajyanwa mu kimpoteri rusange cya Nduba. Bemeza rero ko iyo myanda itari iyabo. Gusa RIB ikemeza ko hari impapuro ziriho ibirango by’iri vuriro, nyirabyo akabihakana yivuye inyuma, bigaragaza ko ari icyaha yahimbiwe ngo afugirwe ivuriro dore ko yatangaga services zidatangwa kuri buri wese mu bitaro bya Leta nka RMI na Scanneur. Ubu rero byarangiye iri vuriro akaryo kashobotse kuko rigiye gufungwa, ba nyiraryo nabo ntiborehewe kuko abo REMA yahagurukiye bacibwa amamiliyari, abo RIB yashumurijwe bagafungwa. Mu gukomeza gukusanya aya makuru Imboni y’Abaryankuna yamenye ko iri vuriro ryibasiwe ryashinzwe n’umuganga w’umuhanga cyane, akaba n’inzobere mu bukungu, ndetse akaba akunda kumvikana ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru bya RBA, anenga ibitagenda bikorwa na FPR, dore ko yakoze mu nzego zinyuranye za Leta zirimo MINECOFIN na BNR, akaba yaranigishije muri za kaminuza zitandukanye mu gihugu. Hari hamaze iminsi hacicikana inkuru z’uko yahatiwe guceceka, ndetse amara igihe kinini atagaragara mu ruhame. Icyatubereye urujijo ni uko yatangarije abo babana ku rubuga rwa WhatsApp ko adafunze, ariko kumuvugisha téléphone ye yahitaga yikuraho, ku buryo ntaho wahera wemeza ko mu by’ukuri ari we wanditse ko adafunze. Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko tubabajwe n’abatuye mu mijyi itandukanye bagira gutanga ibishingwe byabo, bakabigerekaho amafaranga atangira ingano, nyamara ibi bishingwe bikabyazwamo ifumbire ihenze, none abashoramari boherejwe na FPR batangiye gukoresha abaturage akazi ko kubivangurira mu ngo, kandi ababivanguraga bahemberwaga. Aka karengane k’ibihekane kadakwiye gukomezwa kwihanganirwa n’umuntu n’umwe.

Twavuga kandi ko tubabajwe bikomeye no kuba nyuma y’uko FPR iboneye ko guhimbira ibyaha byo gupfobya jenoside n’iby’ingengabitekerezo yayo bitakizweho, noneho yatangiye gukubitisha abo idashaka ibyaha byo kwangiza ibidukikije. Ibi rero dusanga ari byo bibi cyane kuko ubundi ababikoraga bitajyaga binavugwa, ariko ubu byamaze kugaragara ko byaba indi ntwaro y’agacinyizo n’agahotoro FPR igiye kujya ikoresha ngo ipfuke umunwa abavuga ibyo idashaka kumva. Birababaje kandi biteye agahinda kuba abavurwaga n’iri vuriro barivugaga imyato dore ko hari n’abavurwaga babura ubwishyu bagahabwa imirimo cyangwa bakarekurwa bakitahira bagahabwa igihe cyo kujya kuyashaka bakazishyura nyuma, mu gihe muri Leta usanga hari abana bagera igihe cyo gutangira ishuri bibera kwa muganga, kuko ba nyina baba babyariye mu bitaro bya Leta bakabura ubwishyu. Birumvikana ko abivurizaga muri iri vuriro bagiye kuhahombera, FPR yo yunguke. Aka gahinda rero karakabije kuko umwanda ugiye guhinduka intwaro yo gukubitisha abaturage, mu gihe ubundi FPR itahwemaga guhira yirata ko yarenzwe n’isuku igahora ibirisha.

Manzi Uwayo Fabrice