UMWERA UTURUTSE I BUKURU BUCYA WAKWIRIYE HOSE: ABAMINISITIRI BA KAGAME BIRIRWA BARUSHANWA MU KUBESHYA

Yanditswe na BUREGEYA Benjamin

Kuva FPR yafata ubutegetsi mu 1994, politiki yayo yaranzwe no kubeshya abanyarwanda, igamije kwigwizaho imitungo, ugize ngo aravuze agahembwa kurigiswa, gufungwa cyangwa kwicwa. Ku ikubitiro ubwo FPR yari ikimara kujya ku butegetsi, yahuye n’ikibazo cy’ingutu cy’intambara za hato hato, akenshi yabaga yiteye, nyamara zigatwara ubuzima bw’Abanyarwanda, Kagame na FPR ye nta kindi bitayeho, uretse kwigwizaho ubutunzi. Ibi byaje kwivangwamo n’inama zo mu Rugwiro zabaye mu myaka y’1998-1999, ziyobowe na Pasteur Bizimungu, wari Perezida w’inzibacyuho, akungirizwa na Paul Kagame, wanamurushaga ijambo, bigatuma afatwa nk’agakingirizo. Icyo gihe hegeranyijwe abantu bo mu ngeri zinyuranye, maze igihugu bagiha umurongo, ariko bidateye kabiri, Pasteur Bizimungu yakuwe ku butegetsi, arafungwa aza gufungurwa ahawe imbabazi, ariko yarabaye igisenzegeri, ku buryo kugira ikindi yimarira byari bigoranye cyane.

Birababaje rero kuba, nyuma y’imyaka 27, abambari ba FPR bakomeje kuyoboresha ikinyoma, akaba ari cyo Abaryankuna biyemeje gukubitira ahakubuye. Muri iyi Nyandiko turarebera hamwe ibinyoma bimaze iminsi bicicikana mu itangazamakuru birimo iby’abaminisitiri Gatabazi JMV, uyobora MINALOC, Dr Ngagijimana Uzziel, uyobora MINECOFIN, dusoreze kuri Dr Nsanzimana Sabin, wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri RBC (Rwanda Biomedical Center) uherutse kwirukanwa, nta nteguza nta n’imperekeza bikavugwa ko nawe yazize guhimba ibinyoma akanabikwirakwiza. Kandi si n’aba bonyine, ingero ntiwazivuga ngo uzirangize.

Ku itariki ya 19/11/2021, Abayobozi b’Uturere bari bamaze gutorerwa mandat y’imyaka 5 berekejwe mu ngando y’iyozabwonko yabereye i Gishali muri Rwamagana, ahasanzwe ishuri rya gipolisi. Muri iri yozabwonko abaryitabiriye bose bategetswe kwambara impuzankano (uniforme) ya gipolisi, maze hejuru bambara imipira yanditseho ngo “umuturage ku isonga”, bisa nk’aho ari wo muvuno wo kubeshya umuturage bungutse muri iyi minsi. Mu by’ukuri se umuturage yaba ku isonga ate asenyerwa? Yicishwa inzara? Nta burenganzira afite mu gihugu? Abuzwa amahwemo uko bwije n’uko bukeye? Adahinga ibyo ashaka mu kwe?

Mu ijambo risoza iri yozabwonko, Perezida Kagame yifatiye ku gahanga Uturere tubiri: Karongi na Musanze, abashinja kugira igipimo kinini cy’abana bangwingiye kubera imirire mibi. Ababajijwe bose bariye indimi, ariko igisubizo yari kugishakira mu bambari ba FPR bafashe amafi y’i Karongi bayashyira mu makoperative, ku buryo umwana waho yumva ifi mu migani, kuyirya ntabyo yigeze, barangiza bagashakira imirire mibi ahandi. Na none igisubizo cya Musanze wagishakira mu bambari ba FPR babujije ababyeyi guhinga ibihingwa ngandurarugo, ahubwo bategekwa guhinga ibirayi n’ibireti none abana bagwingiye barenga 41%.

Perezida Kagame na none yumvikanye yifatira ku gahanga abari barangije iyozabwonko, ababaza ikiva mu nama z’urudaca zihora hirya no hino, zigatuma abaturage batakirwa ngo bahabwe services. Ufashe nk’urugero ku Karere, buri gitondo, haba inama ihuje inzego z’ibanze n’iz’umutekano (Joint Operation Committee), buri wa mbere hakaba inama y’abakozi bose (Management meeting) ishobora kumara umunsi wose iyo hajemo kureba aho imihigo igeze, buri wa kabiri haba inteko z’abaturage mu Tugari twose, hakiyongeraho izitunguranye za task forces ziba zashyizweho ku bintu runaka, iza steering committees, iza mutuelle de santé, iz’amakoperative, iza JADF (Joint Action for Development Forum), iz’umutekano zaguye n’izitaguye n’izindi. Kuri izi nama zose hiyongeraho abashyitsi batungurana baba barimo Abadepite, Abasenateri, Abaminisitiri, n’abandi bava muri Central Government barushanwa kugira ngo bibonere za frais de mission. Aha rero birumvikana ko akazi kose gasimburwa n’inama, umuturage ushaka gukemurirwa ibibazo akazaho asiragizwa mu nzira, byamurambira akabivamo, kuko ama tickets amugeza ku Karere, aba ari menshi cyane, atayabona. Byatunguranye rero Kagame abajije iby’izi nama z’urudaca, Minisitiri Gatabazi JMV arihanukira ati “izi nama tugiye kuziha umurongo, izidafite icyo zimaze, ziveho”. Iki rero ni ikinyoma gikomeye kuko nta rwego rwabaho zudakora inama, zaba izibera ku biro cyangwa ku rwego rwisumbuye, ku Ntara no muri Minisiteri.

Na none umuturage ntiyategereza inteko z’abaturage ngo bazamukemurire ikibazo, cyane ko Akarere kaba gafite Utugari turi hagati ya 60 na 70, kandi izo nama ziba ku wa kabiri gusa, bivuze ko azategereza igihe kirenga umwaka kugira ngo Akagari ke kagerweho. Ni cyo gituma rero umuturage abyuka agakora urugendo rurerure n’amaguru kugira ngo agree ku Karere, yanahagera agasanga hari za nama zitarangira akikubura agataha. Iki kinyoma cya Gatabazi twashatse kugikubitira ahakubuye kuko kuri uyu wa kane twageze ku biro by’Uturere 5: Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyarugenge na Gasabo, kandi bose bari mu nama abaturage bategerereje hasi, kandi abaturage bavuganye n’imboni y’Abaryankuna bemeje ko izo nama zatangiye kare.

Kuba rero abaturage barangaranwa, ahanini nicyo gituma bamwe bahinduka impiringi, abandi bakaba ibihazi, abandi bakaba abarembetsi. Ibi kandi nta kindi kibyihishe uretse ba Mayors baba badafite ubushobozi (autorité), ahubwo usanga bavugirwamo cyane, ndetse ibyo bagiye gukora byose bakabanza kubaza abasirikare n’abapolisi. Rimwe na rimwe bakabatumiza mu tubari PSF ikabyungukiramo ititaye ku muturage.

Hari basesenguzi babona ko tuyobowe gisirikare kuko buri nama iba igomba kuba irimo abahagarariye Ingabo, Polisi, NISS, Immigration, DASSO…ku buryo inzego za gisivili nta jambo ziba zifite, abaturage bakahagwa. Bityo rero Gatabazi JMV yabeshye Boss we: inama ntizacika, ahubwo bakwiye kuvanaho izitagize icyo zungura umuturage. Na none ba Gitifu baba bitabiriye inama ku Karere bakwiye kurekurwa kare, bagasanga Imirenge yabo. Ikindi bagomba kureka ni ukurema inama zigamije kubaha amafaranga ya mission gusa. Gatabazi JMV namanuke ave mu biro, arebe ukuntu izo nama yabeshye ko azazikuraho, zikiba, kandi zikamara amasaha menshi. Mayor utinyutse kujyana umwiherero mu kandi Karere cyangwa indi Ntara aba ashobora no kubizira, nk’uko byagendekeye Aimable Udahemuka, wayoboraga Kamonyi, ubwo yatinyukaga kujyana inama muri Hill Top Hotel i Kigali. Inama zose zo mu Majyepfo ngo ziba zigomba kubera muri Boni Concilii y’Ababikira i Huye, bivuze ko izi nama zivuyeho, iyi hôtel yahita ifunga. Uko izi hôtels zarushanwa gufunga ni ko hahita hatangira Tour du Rwanda, kwa gusimburana mu kwegura kw’abayobozi, kuko byitwa ko kaba kabananiye, bagahembwa kwirukanwa, bakabeshya ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Ikindi kinyoma giherutse gucicikana ni ukuntu Dr Uzziel Ndagijimana yagiye mu Nteko ishinga Amategeko akerekana ko umwenda u Rwanda rubereyemo amahanga urenga hafi Miliyari icumi z’amadorali ari akantu gato ruzishyura bitagoranye, nyamara akirengagiza ko muri iyi myaka 27 u Rwanda rutigeze rwishyura imyenda hatabayeho gusonerwa. Mu kuremangatanya imibare ati “ubukungu buziyongera ariko imyenda nayo iziyongera”. Ibyo akabibeshya abadepite bakamuha amashyi kuko bose nta n’umwe ukorera abaturage, ahubwo bakorera amashayaka yabashyize ku rutonde. Abazize ibibazo babajije ni benshi cyane. Bwana Ndagijimana warakabije kubeshya Shobuja, ubeshya n’Abanyarwanda bose, uzadusabe imbabazi, kuko bigaragara ko u Rwanda rudateze kuzishyura imyenda y’amahanga kereka nirutanga abaturage cyangwa imisozi, kuko ayo madeni mwaka mukishyura aya mbere ntaho ateze kutugeza, uretse mu Rwabayanga.

Ibi binyoma byombi bikiyongera ku cya Dr Sabin Nsanzimana wayoboraga RBC wirukanwe azira ko impapuro zahawe abikingije COVID-19, izasohotse zikubye inshuro ebyiri abakingiwe. Ubu se iki kinyoma bumvaga cyamara kabiri koko? Cyangwa baba babona umunyarwanda nk’umuntu udatekereza? Mu kwanzura rero iyi nkuru, twabwira Abanyarwanda ko bagomba guhaguruka, bagafungura amaso, tugakubitira ikinyoma ahakubuye, maze uyu muco wo kubeshya na wa mwera uturuka i Bukuru bugacya wakwiriye hose, tuwamagane, twiyubakire igihugu cyiza, kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi.

Niba abayobozi bo mu bushorishori bw’igihugu babeshya batya ubu abo nzego zo hasi bizagenda bite? Uyu mwera uturuka i Bukuru ugomba kujyana na bene wo, u Rwanda rukaba igihu kizira ikinyoma!

BUREGEYA Benjamin

Intara y’Uburasirazuba.