Yanditswe na Remezo Rodriguez
Tariki ya 09 Nzeri 2021-tariki ya 02 Kanama 2022, iminsi yari ibaye 334 tubaze umunsi ku wundi, Dr Kayumba Christopher ari mu gihome, byitwa ko afunze iminsi 30 y’agateganyo, mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu mizi. Ni umwarimu muri kaminuza, inararibonye ikaba n’umushakashatsi muri politique.
Dr. Kayumba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, nyuma yo gutabwa muri yombi mu gihe yari amaze amezi 6 ashinze umutwe wa politique ugamije kuzamura demokarasi mu Rwanda witwa Rwanda Platform for Democracy (RPD). Iminsi ibiri nyuma yo gutangiza iri huriro rya politique nibwo hatangiye guhwihwiswa ibirego ku byaha we yita ibicurano, byari bigamije kumucecekesha. Ibi byaha bihimbano byagiye bikuririzwa kugeza bivuyemo dossier imufunze, akaba abura iminsi micye ngo yuzuze umwaka atazi n’igihe azaburanira mu mizi ngo abe umwere cyangwa ahamywe icyaha ahabwe igihano.
Bwari ubwa kabiri Dr Kayumba asubiye muri Gereza ya Mageragere kuko yari yarigeze gufungwa mbere y’uko yongera gutabwa muri yombi, aho yamaze umwaka wose mu gihome azira icyaha cyo guhungabanya umutekano ku kibuga cy’indege, icyaha we atemeraga dore ko yari yaratanze n’ikirego cyo kugitesha agaciro.
Uru rubanza ntirwahawe itariki kugeza uyu munsi wa none. Mu bushakashakatsi yakoreye muri Gereza ubwo yari afunzwe, mu mwaka wa 2020, iki ni kimwe mu byo yanzuye: «Iyo urebye abantu bagezwa imbere y’inkiko, usanga 90% batajya bemererwa kuburana bava iwabo. Babima gufungurwa by’agateganyo. Ibyo bikababuza uburenganzira ku bimenyetso bibashinjura. Ubundi inkingi ya mwamba ubutabera bushingiraho ni uko ukomeza kuba umwere kugeza ukatiwe n’urukiko. Iyo rero bagufunze ukiri umwere, ukamara umwaka umwe cyangwa ibiri cyangwa itatu, ntugire icyaha kiguhama, hakagombye kugaragara uzishyura indishyi za ya myaka yose». Yongeyeho ko «Umuntu umwe muri 5 cyangwa 20% barenga, baba afunze by’agateganyo muri ya minsi 30».
Dr Kayumba Christopher mbere y’uko afungwa yibazaga impamvu abanyamakuru ba IWACU TV bafunzwe kuva mu 2018, nyamara bikitwa ko bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo, imyaka igahita indi igataha.
Iyi minsi 30 y’agateganyo ikatirwa benshi mu bafungwa ndetse bamwe ikababaho karande. No kuri Dr Kayumba ayimazemo hafi umwaka wose, ndetse urubanza rwe rwari rutegerejwe tariki ya 19 Nyakanga 2022 rukaba rwarimuriwe tariki ya 19 Nzeri uyu mwaka, bivuze ko icyo gihe azaba amaze umwaka urengaho iminsi 10 afungiye iminsi 30 y’agateganyo, hakaba nta tegeko na rimwe rimugenera indishyi z’akababaro.
Ku bw’iyi minsi 375 y’igifungo, niba itazongerwa, Dr Kayumba azamaramo mbere y’uko aburanishwa mu mizi, Ijisho ry’Abaryankuna ryakoze ibishoboka byose ngo rivugane n’umwunganira mu mategeko, Me Seif Ntirenganya Jean Bosco, ariko yanze kugira icyo atangaza, avuga ko atavuga ku rubanza rutaracibwa.
Twifuzaga kubariza Abanyarwanda uyu munyamategeko ibibazo bitandatu (6) bikurikira:
(1) Urubanza rwa Dr Kayumba rwari ruteganyijwe kuburanishwa ku itariki ya 19/07/2022 ntirwabaye. Ese byatewe n’iki? Rwimuriwe ryari?
(2) Hashize iminsi irenga 300 afungiye mu gihome mu gihe yakatiwe gufungwa iminsi 30 gusa. Ese ko muri RIB na parquet haburanwa procédure, iyo habayeho kurenza iminsi mu nkiko itegeko ntirirebwaho?
(3) Mwakwibutsa mu mirongo migari ikintu umukiriya wanyu aregwa?
(4) Ese urubanza yari yararezemo mbere yo gutabwa muri yombi asaba gukurirwaho igihano cy’igifungo cy’umwaka yahawe, akaba yarasabaga n’ihanagurabusembwa, rwo rugeze he?
(5) Hanze y’uru rubanza ubuzima bw’umukiliya wanyu buhagaze bute nk’umwe mu bagororwa bafungiye mu kato? Ese ni mutaraga ntarwaye?
(6) Ni inshuro zingahe urubanza rutagomba kwimurwa cyangwa ni igihe kireshya gite urubanza rugomba kuba rwaburanishijwe?
Ibi bibazo byose ntitwashoboye kubona ibisubizo byabyo ariko twamenye ko uru rubanza rwimuriwe ku wa 19/09/2022. Mu minsi ishize twatunguwe no kumva zimwe mu mfungwa za politique ziterwa ubwoba zibwirwa ko zizicwa nyuma ya CHOGM. Abanyarwanda bamwe babifashe nk’urwenya cyangwa se gutebya, biti ihi se gukabya. Gusa Dr Kayumba Christopher yari yarabyanditse umwaka ushize ndetse abishyiraho umukono. Yasobanuraga ko yategujwe kuzarimburwa nk’umugome natava mu bya politique yari arimo ngo ayoboke, ariko iminsi yari iciyemo ishobora kuba itanga icyizere ko we na bagenzi be ntacyo bakibaye.
Mbere yo gusoza reka dusubire inyuma gato, turebere hamwe ahashoye imizi y’urubanza rwa Dr Kayumba Christopher. Uyu munyapolitiki yabwiye PAX TV &IREME NEWS ati: «Ushobora kugira amahoro ari negative, nta ntambara ihari ariko hariho conditions zatuma habaho intambara. Izo conditions ni
(1) akarengane;
(2) ubukene bukabije;
(3) urubyiruko rudafite akazi, rudafite n’ibirutunga».
Dr Kayumba yongeyeho ko amahoro arambye asobanuye ibintu bibiri (2): Ni byo koko nta ntambara y’amasasu ihari ariko nta n’ibintu bituma umuntu aguma mu bukene, abaho atinya, abaho akebaguza.
Dr Kayumba yavuze kandi ko 90% z’intambara ziba ku isi cyane cyane muri Afurika, atari intambara ziterwa n’umwanzi uvuye hanze, ahubwo ni intambara ziturutse imbere mu gihugu kubera ko bya bindi birimo akarengane, ubukene bukabije n’urubyiruko rudafite akazi biba byarenze urugero, bigatuma havuka intambara hagati y’abanyagihugu, bamwe bashaka kubona ubutabera, abandi badashaka kubutanga.
Dr Kayumba ashimangira ko nta mahoro arambye ashoboka mu gihe mu gihugu hatari umutekano uhamye. Iyo igihugu cyabuze demokarasi nta handi kiba kerekeza uretse mu ntambara. Mu gihe umuturage atisanzuye ngo avuge icyo atekereza, adatinya, nta terambere na rimwe rishoboka, nta n’umwanya wo kuvumbura babona. Kuri we rero yifurizaga Abanyarwanda gukuza impano karemano bavukanye, FPR ibyakira nabi, yumva ko agiye kuyambika ubusa, itangira kuremangatanya ibyaha byamuviriyemo kujugunywa mu gihome.
Dr Kayumba Christopher akigaragaza impamvu enye yinjiye mu ruhando rwa politique, yahise afatwa arafungwa, maze mu minsi 10 atagombaga kurenza mu maboko ya RIB, dossier ye yashyikirijwe ubushinjacyaha ku itariki ya 14 Nzeri 2021, bumubaza tariki ya 16 Nzeri, nyuma y’iminsi 2 gusa.
Ku wa 18 Nzeri 2021, iminsi ye mu bushinjacyaha yari irangiye, hagomba gutangazwa niba dossier ishyikirizwa urukiko cyangwa niba ataha iwe mu rugo, agakurikiranwa ari hanze cyangwa ntanakurikiranwe. Iyo tariki yarageze parquet ihitamo kuruca irarumira kuko mu byo yamushinjaga byo gusambanya abagore ku gahato, harimo kwivuguruza gukabije ku ruhande rw’abatangabuhamya, ndetse umwe mu bamuregaga yikura mu rubanza kuko yari yananiwe gutanga ikimenyetso na kimwe.
Uwivanye mu rubanza ni umunyeshuri we, akaba n’umunyamakuru, undi wavugaga ko yigeze kuba umukozi we yakomeje kuba igikoresho na n’ubu.
Dr Kayumba, aho yari afungiye mu gihome, yabuze ikindi yakora yandikira Abanyarwanda muri rusange, abarwanashyaka be n’abamuzi bose ibaruwa iteye agahinda. Muri iyi baruwa y’impapuro ebyiri yo ku wa 13 Nzeri 2021 yagiraga ati: « Urugamba rw’ubutabera rurakomeje no muri Gereza». Yagaragazaga ubuzima bubi abayeho muri cachot ya Police ya Kicukiro, ariko yifuriza abamumenye bose ubuntu bw’Imana n’Iterambere. Yabwiye Abanyarwanda ko nta kindi afungiye uretse kuba ngo yaragerageje gusambanya abagore ku gahato mu myaka ya 2017 na 2012. Yamenyesheje Abanyarwanda ko yategujwe
ko natitandukanya n’ishyaka yashinze, ngo ahamagaze itangazamakuru, arisese ku mugaragaro, azarimburwa nk’umugome. Mu magambo ye ati: «I would be criminally destroyed!»
Yakomeje avuga ko ishyaka rye riharanira ubutabera kuri bose, akaba adateze na rimwe kurivamo ahubwo yiteguye gukomeza kurwanya akarengane n’umuco wo kudahana, atunga agatoki aho bitagenda hose.
Yagarutse kandi ku cyo bita icyaha cy’ubugambanyi, avuga ko ubwabyo gushinga ishyaka rya politiki atari icyaha, ko ahubwo abari muri Leta ari bo babifata uko bitari, bagafata gushinga ishyaka rya politiki nk’icyaha gikomeye, ariko kuko batabona icyo bakurikirana uwashinze ishyaka, bakamuhimbira ibyaha by’amoko yose.
Yashoje avuga kuko yiyemeje kurwanya akarengane, yahisemo gukora imyigaragambyo yo mu ituze, aho yahisemo kutagira icyo arya icyo ari cyo cyose, dore ko iyi baruwa yayanditse amaze iminsi 6 ataragira icyo ashyira mu kanwa. Yibutsa Abanyarwanda ko yari mu gihome yari abafite ku mutima kandi abasengera, anabasaba gukomeza gushikama ku ndangagaciro z’ubutabera n’amahoro, gushyira hamwe, ubumuntu, gukunda igihugu no gukundana nk’abenegihugu, kuko izi ari zo ndangagaciro zizadufasha gushyira iherezo ku bugome n’ihohoterwa, akarengane, intambara, ubukene, umubabaro n’ivangura ryabereye umuvumo w’agahinda gasaze ku Banyarwanda.
Dr Kayumba, mu ibaruwa ye, yizerega ko Abanyarwanda twese dufatanyije dushobora gukuraho akarengane, kandi tukagera ku mahoro arambye, mu mutekano n’iterambere kuri buri wese no ku gihugu cyacu. Yongera kwifuriza Abanyarwanda bose imigisha yose y’Imana, umunezero n’amahoro.
Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko Dr Kayumba Christopher aramutse atabonye agahenge kamusubiza ibumuntu, aya yaba ari yo magambo ye ya nyuma, kuko aho afungiye ari mu kato, akaba atemerewe gusurwa cyangwa kugira undi wese uva hanze ngo bavugane. Icyo twakwitega gusa ni uko itariki yatanzwe ya 19/09/2022, isi yose izaba itegerezanyije igishyika ibizava muri kwa gupfundikapfundikanya no guhimba ibyaha ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwa Kagame, maze tukazongera kumubona yahawe ubutabera n’ubwo mu Rwanda nta buhari, aho badakurikiza amategeko, hagakurikizwa amabwiriza aba yatanzwe n’ibikomerezwa bya FPR.
Biteye agahinda n’umubabaro kuba u Rwanda rugira Imana iruha abahanuzi n’abashaka ineza n’ituze bya rubanda, ariko FPR ikarengaho ikabica, nyamara Abanyarwanda bagira bati : «Imburagihana yabuze gihamba», kandi ngo «Umugezi w’isuri urisiba», nta kindi FPR itegereje uretse kwibona yisenye ubwayo.