URUBYIRUKO RURABWIRA FPR KO RURAMBIWE NAYO IGASUBIZA “GEREZA”

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Amahano yagiye agwira u Rwanda mu bihe bitandukanye yagiye ashorwamo urubyiruko ariko na none rwa rubyiruko rwamara gusobanukirwa no kwisobanukirwa rukagira uruhare mu kunamura igihugu cyarubyaye. Niko byagenze Ndahiro II Cyamatare amaze kwitangira u Rwanda n’Abanyarwanda, agatangira i Rubi rw’i Nyundo, Abaryankuna, biganjemo urubyiruko barahagarutse bashakisha ingamba zose zo kunamura u Rwanda bifashishije Ndoli wari waragiye kubundira i Karagwe k’Abahinda kwa Nyirasenge Nyabunyana, bwaracyeye biraba. Ni nako byagenze ubwo urubyiruko rw’Abaryankuna bakurikiye batazuyaje ibitekerezo by’Abaryankuna b’Umushumi aribo Gérald Niyomugabo Nyamihirwa, Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga, maze binjira mu ngamba zo kunamura igihugu. N’ubwo hari abatakiri muri iyi si y’ibibazo, twizera ko batapfuye buheri buheri kuko ibitekerezo byabo bizahoraho iteka kandi tuzabyubakiraho.

Ku rundi ruhande urubyiruko ruri imbere mu gihugu, rurangajwe imbere na Jean Luc Musana, rumaze gusesengura akarengane n’amafuti bikorwa n’ubutegetsi bwa FPR, bafashe iya mbere bashaka uburyo aka karengane kacika binyuze mu gushaka umuyoboro w’ibitekerezo binyuze mu ishyaka bise “Ishyaka ry’Abaturage” (People’s Party), ariko na n’uyu munsi baracyakomwa imbere n’abategetsi ba FPR kuko bazi neza icyo urubyiruko rwarambiwe igitugu rushobora gukora. Uturere twose twaburiwe kutemera inama ya mbere y’uru rubyiruko ariko ni ha handi, babyange cyangwa babyemere, igihe kizagera rufate imyanzuro.

Jean Luc Musana asobanura ko begereye Uturere dutandukanye ariko bagasanga ba Meya bashyizweho na FPR, batishimiye kwakira na yombi urwandiko rusaba gukorera inama mu Karere. Ati “biracyari ikibazo ariko igihe kizagera babone ko nta yandi maherezo uretse kurekera urubyiruko uburenganzira bwarwo”. Mbere bumvaga ko ari igitekerezo cy’umuntu umwe ariko ba Meya bose batunguwe no gusanga urwandiko rusaba gukora inama rwabaga rwasinyweho n’abantu batatu, birabahungabanya bikomeye.

Musana avuga ko Abanyarwanda bose bagowe n’ingoma y’agahotoro ya FPR bahise bakira neza igitekerezo cy’urubyiruko rugamije guca ubusumbane n’akarengane ndetse n’amafuti bikorwa na FPR. Akabona ko rero igisigaye ari uko abategetsi bemera byibuze ikiganiro n’abanyamakuru (conférence de presse), maze bagasobanurira Abanyarwanda bose ikigamijwe. Yongeraho ko ishyaka rifunguye ku Banyarwanda bose baba ababa mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Nta wuhejwe, kubaka igihugu bisaba guhuza imbaraga na bose!

Musana avuga ko mu bihe bitandukanye yegerewe n’abategetsi ba FPR bamusaba kuva mu byo arimo ndetse bamusezeranya akazi keza, ariko abitera utwatsi kuko azi ko icyo Abanyarwanda bakeneye kirenze akazi k’umuntu umwe. Asanga ntaho yaba atandukaniye na ba bategetsi baza mu Rwanda kuko bahafite akazi, imiryango yabo igasigara mu mahanga, banamara no kuvanwa mu myanya ntumenye aho barengeye. Ibyo Niyomugabo yise kuba mu Rwanda umuntu arara i mahanga.

Musana avuga ko nta kibazo na kimwe kigaragara ku bantu batishimiye ubutegetsi buriho. Kuri we asanga hakwiye kongera kwiga gutandukanya ubutegetsi n’igihugu. Akemeza ko buri Munyarwanda wese uzashaka kuza mu ishyaka ryatangijwe n’urubyiruko, azakirwa mu gihe yaba nta miziro afite. Ati “uzaza yujuje ibisabwa, adafite imiziro, akemera gukurikiza amategeko, tuzamwakira”.Yongeyeho ko n’uwaba afite icyasha cyo kwijandika mu mahano yagwiririye u Rwanda mu bihe bitandukanye yakubitwa icyuhagiro, akagororwa yagororoka agafatanya n’abandi kubumba amatafari azubaka iki gihugu, kikaba ikibereye bose.

Musana asanga umuntu wa mbere wangisha rubanda ubutegetsi ari abategetsi ubwabo kuko abandi nta nyungu bakuramo. Akemeza ko ubukene bushyigikiwe na FPR bukomeje kumunga imitungo ya rubanda, abantu bakabaho batishimye. Ikikwereka ko ubukungu bwifashe nabi ni uko iyo ugeze Nyabugogo ubona mu bantu 1000, harimo 10 bonyine bafite enveloppes. Ubushobozi bwo guhaha ntiburenga 1/100. Ni akaga!

Niyonambaza Assoumani, umusesenguzi n’umunyamakuru ubimazemo imyaka 21, akaba ari nawe washinze ikinyamakuru Rugari.rw, agira inama urubyiruko ko rugomba gukora ibikorwa by’impinduramatwara ariko bakabikora mu bwenge ku buryo hatazamo kwiyahura. Agira ati “ku bwanjye nta nduru irwana n’ingoma, biragaragara ko akarengane kamaze gukabya, ndetse nanjye naragakorewe mfungwa amezi 9 nzira amaherere, ariko igihe cyarageze Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwangize umwere ndataha”. Akabona rero ibyo bikwiye guhagarara kuko ntaho bikura igihugu nta n’aho bikigeza.

Assoumani avuga ko yafunzwe azira kuba yamenye amakuru y’uko Dr Diane Gashumba, wigeze kuyobora ibitaro bya Muhima, nyuma akaza kuba Minisitiri w’Ubuzima, ubu akaba yarabaye Ambassadeur, yasambanaga ku mugaragaro n’uwo batasezeranye, Me Mutangana Jean Bosco, wari Procureur Général, ariko ubu akaba afunze!. N’ubwo iyo nkuru yasohowe n’ikindi kinyamakuru kitwa Umuvugizi, Assoumani yarafashwe arafungwa ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhamya icyaha cy’ubwambuzi bushukana (extorsion), rumukatira imyaka 2 ariko ahita ajurira, aba umwere, kuko hatagaragajwe uwo yakoreye icyaha.

Mu myaka 15 ishize Niyonambaza yashinze ikinyamakuru kitwa “Rugari” agamije kurwanya akarengane, amafuti n’agasuzuguro bikorwa n’ubutegetsi buriho, agasanga rero intego ze zidatandukanye n’iz’urubyiruko rurangajwe imbere na Musana Jean Luc, agaheraho abaha impanuro nk’inararibonye. Agira ati “ kubona umuntu ngo ni Général cyangwa Ministre akishyira hejuru y’amategeko ni amafuti”. Aha rero niho aboneraho akibutsa Général Patrick Nyamvumba, Dr Isaac Munyakazi, Dr Diane Gashumba, n’abandi benshi bagiye bishyira hejuru bakigabiza ibya rubanda, muri ruswa, ariko Leta igakomeza kubakingira ikibaba.

Assoumani yongera kwibutsa urubyiruko rushaka kurwanya akarengane, agasuzuguro n’amafuti ko bagomba kuzirikana ko iki gihugu kiyobowe kinyamaswa nta n’umwe kirebera izuba. Kiteguye kwica no gufunga buri wese wagerageza kuzamura umutwe, akavuga ibitagenda. Bityo rero bagomba kwitonda cyane. Yongeraho ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo budakwiye guhuzwa no kwiyahura, kuko kuri we “nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi”. Ati “kirazira gutema ishami ry’igiti wicayeho”. Hagomba kubanza kurebwa amategeko, hagasuzumwa niba abagutega imitego ntaho bazagufatira. Bitari ibyo ufatwa nk’uwizize. Assoumani asoza impanuro ze agira urubyiruko avuga ko agaya abategetsi banengwa bagatangira guhimbira ababanenze ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya no kuyihakana.

Umunyamategeko, Me Ndikumana Elysée, ashingira ku mategeko akagira inama urubyiruko rwo kujya babanza bagasoma amategeko kugira ngo kurwanya akarengane bititiranwa no kwangisha rubanda ubutegetsi buriho. Yongeraho ko abaraswa n’abapolisi n’abasirikare bidakwiye, ko hakwifashishwa principe ya “neutraliser mais pas tuer”. Akabona ko ingingo ya 204 ya Code pénal bashingiraho bica inzirakarengane ivuga ku “guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda”, igifite icyuho kuko iyo Polisi ikurashe isubira inyuma ikaba ariyo ikora iperereza, igatangaza ibyo ishaka. Agasanga rero hakwiye kujyaho urwego rw’iperereza rwigenga, kandi ibibazo byose byatewe n’inzego z’umutekano bikagezwa mu nkiko, umucamanza akaba ari we uvuga ijambo rya nyuma. Naho uko bimeze ubu ni akarengane gusa gusa. Birenze ibigaragara!

Me Ndikumana atangazwa n’uko abantu bashinjwa “kugumura abaturage”, nyamara nta muturage turabona wigumuye. Akagira inama urubyiruko rushaka impinduka kutagwa muri uyu mutego. Ingingo ya 86 ya Code pénal , agace ka 1º, igika cya (a) kivuga ko nta buryozwacyaha igihe habayeho kwirwanaho!

Remezo Rodriguez

Kigali