URUBYIRUKO RWO MU KISWE UBWOKO BW’ABATUTSI RURAJYANWA MU GISIRIKARE KU GAHATO.

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Ejo kuri Facebook hatambutseho inkuru ivuga iti : « Amakuru atariho umukungugu ni uko abasore bato bo mu cyiswe ubwoko bw’abatutsi, n’abademobe bafite munsi y’imyaka 47 bari gutwarwa mu gisirikare buri joro. Ahamaze gutwarwa benshi ni i Kigali mu karere ka Rulindo. Ni nyuma yuko abagogwe (abanyamasisi) bene wabo bari i Burayi batangiye kubabuza kukijyamo ».

Nyuma yo gusoma iyo nkuru, Ijisho ry’Abaryankuna rituye mu mugi wa Kigali ryavuganye m’uburyo bwo koherezana ubutumwa bugufi na bamwe mu baturage babyiboneye. Abatuye mu karere ka Rulindo bamaze iminsi batungurwa no kubona igisirikare cya Kagame kinjira iwabo ninjoro kikavuga ko kije gutwara abana mu gisirikare. Hari n’igihe kibeshya ko abo bana babyemeye, uretse ko umwe mu bana bajyanye yashoboye gutanga isiri ko ari ukumubeshyera.

Uretse n’abo basore, abademobe bafite munsi y’imyaka 47 nabo barasubizwa mu gisirikare ku ngufu. Igisirikare cya Kagame kiritwaza ko Uganda n’U Burundi byaba bifite umugambi wo gutera u Rwanda noneho kikabwira abasore kiri kgutwara ku ngufu ko bagiye kwitegura.

Umuturage umwe yabwiye Ijisho ry’Abaryankuna ko :  «M’urubyiruko abatwara abantu baribanda cyane cyane kubo mu bwoko bw’Abatutsi».

Ibyi bikaba biri kuba nyuma yuko Abagogwe (abanyamasisi), bivugwa ko ari bo bakoreshwa n’inzego za Kagame mu kurasa abaturage cyangwa gukora andi mahano batangiye kwitandukanya n’ibyo bikorwa byo guhekura u Rwanda ndetse no kwinjira mu gisirikare cya Kagame bitewe nuko bene wabo baba mu mahanga babohereza amafaranga bakanabasaba kwitandukanya n’abicanyi ba Kagame.

Andi makuru Ijisho ry’Abaryankuna rikiri gutohoza ni ukumenya icyaba kihishe inyuma ry’iraswa ry’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba ryabayeku i tariki ya 22 Werurwe mu wa 2018, aho igisirikare cya Kagame cyaba cyaritwaje imyigaragambyo kikarasa impunzi, mu gihe cyazizaga izo mpunzi kwanga kujya mu gisirikare. Nyuma yo gushwana n’Abanyamulenge, Kagame yaba agiye gushwana n’abagogwe (abanyamasisi)?

Munyarwanda itandukanye na FPR kugirango ejo utazisanga ukoreshwa nk’umwicanyi uhohotera undi munyarwanda mwene wanyu.

Ahirwe Karoli

One Reply to “URUBYIRUKO RWO MU KISWE UBWOKO BW’ABATUTSI RURAJYANWA MU GISIRIKARE KU GAHATO.”

  1. benga injiji
    ubuza uruvyiruko rw ‘u Rwanda kukigwanira
    “ureka gutangira amaraso i gihugu akanyobwa n’ imbwa”
    nkubaze abatutsi binjiye igisirikare n ‘ikibazo kuri wewe wiyita Ahirwe Karoli? kandi ubundi ufite irindi zina wa kigarashi we!

Comments are closed.