URUGENDO RWA GASANA KUVA I TINGI TINGI KUGERA MU RUGWIRO

Umuhanga yaravuze ati “ingoma y’ubwibone, igonganisha abaturage bayo, ntizongera kubaho ukundi”. Muri Bibiliya Ntagatifu, igitabo cy’Imigani 16:18, handitse hati “ujya kurimbuka abanza kwirata n’ugiye guhanuka abanza kwikuza”. Tumaze imyaka irenga 27, FPR, Kagame n’abambari be batuyoboresheje inkoni y’icyuma nta kabuza ko buri wese yibaza amaherezo y’aya mage. Uku kwibaza ku hazaza kugenda gukura uko bucya bukira, mu gihe umwicanyi Kagame n’agatsiko ke, bo, baba barwana n’icyaha, bahangayikiye ko amabi bakoreye Abanyarwanda mu Rwanda no mu mahanga, atazashyira akajya ahagaragara isi ikabota ku manywa.

Iki rero nicyo gituma Leta y’abicanyi ihora ishaka uko yasibanganya ibimenyetso nk’uko yabigenje iyi myaka yose. Kuri iyi nshuro rero, mu gihe aka gatsiko katarakiranuka n’ibirego karegwa n’umuryango mpuzamahanga byo guhutuza uburenganzira bwa muntu, gushimuta, kunyereza no kwica, karashaka byanze bikunze gusibanganya ibimenyetso ku mabi bakoze, harimo n’ayo bakoreye muri RDC, nk’uko Mapping Report yabigaragaje, akaba ariyo mpamvu agatsiko kiyegereje uwarokotse ubwicanyi bwakorewe impunzi z’Abanyarwanda n’Abanyekongo, ari we Alfred Gasana, kugira ngo agafashe gukomeza guhisha amahano yamugize imfubyi, akamutwara abavandimwe, akaba asigaye ari nyakamwe kandi yaravutse mu muryango.

Kuwa gatanu tariki ya 10/12/2021  Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, wahawe izo nshingano nyuma yo koyobora NISShafi imyaka 10 yendaga kuzura. Byatunguranye Kagame avuze ko nta gishya yiteze kuri Gasana kuko asanzwe muri ako kazi, kandi nibyo!

Iyi Minisiteri ntijya na rimwe ivugwaho rumwe kuko, mu by’ukuri, nta wuzi icyo ikora. Yitwa Ministeri y’Umutekano mu Gihugu, MININTER, nyamara umutekano w’igihugu ushinzwe abasirikare babarizwa muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF, n’abapolisi batagira aho babarizwa hafatika, rimwe baba bari muri Minisiteri y’Ubutabera, MINIJUST, ubundi bakaba Urwego rwigenga, bigahora muri ako gateraranzamba katarangira.

Iyi Minisiteri yashyizweho mu 2001 ikurwaho muri 2016 bavuga ko idakenewe, iza gusubizwaho mu kwezi kwa 11/2019 ihabwa Gen Patrick Nyamvumba, wayimazemo amezi 5 ahita yirukanwa, akorwaho amaperereza mu kurya ruswa no guhuguza abaturage amavuriro yigenga, abifashijwemo na Dr Diane Gashumba waje guhembwa kuba Ambassadeur muri Suède.

Uyu Gasana Alfred wagizwe Minisitiri ntabwo yakunze kumenyekana cyane nk’abandi tujya tubona. Itangazamakuru rivuga ko bitoroshye kumenya byinshi byerekeye uyu mugabo, ndetse ngo ntibyoroshye kubona amafoto ye, bigatuma abantu bibeshya ko ari mushya muri politiki y’u Rwanda, bigahinduka ikinyoma cya FPR ngo abantu bakomeze babe mu rujijo, bakeka ko ari ukuri. Gasana Alfred ni umuntu ki?

Mbere ya Jenoside yo mu 1994, Gasana wavukaga ahahoze ari Komini Nyakabanda, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, yigaga mu mashuri yisumbuye, mu mwaka wa 6. FPR ifashe igihugu yahunganye n’ababyeyi n’abavandimwe be, ariko Inkotanyi zifashe mu gace k’iwabo, mu kwezi kwa 6/1994 zica abaturage benshi bitabiriye inama yabereye muri COFORWA, ikigo gishinzwe gutanga amazi cyashinzwe na Padiri Bourguet. Muri ubu bwicanyi haguyemo ba Se wabo batatu ba Gasana n’abandi bo mo miryango ye ya kure. Bitabye inama, bitaba Imana, nta cyaha.

Ku itariki ya 17/7/1994 nibwo, ababyeyi ba Gasana n’abavandimwe be nawe ubwe, baciye ku mupaka wa Rusizi ya I, uhuza RDC n’u Rwanda i Cyangugu, bahungira i Bukavu, ahitwaga muri Zaïre icyo gihe. Babanje gucumbikirwa kuri Collège Alfajili, nyuma bajyanwa mu Nkambi ya Kashusha, yabagamo icyicaro gikuru cya Guverinoma yari imaze gutsindwa mu Rwanda, ndetse agira amahirwe yo gukomeza kwiga na Kaminuza. Alfred Gasana yumvikanye bwa mbere ku maradiyo avugira kuri Radio Agatashya yakoreraga mu mujyi wa Bukavu, asobanura ubwicanyi bwakozwe na FPR i Nyakabanda. Icyo gihe yigaga muri ISP (Institut Supérieur Pédagogique)-Bukavu, ariko ntiyabashije kurenga Graduat ya 2, kuko FPR, mu 1996, yahise itera inkambi z’impunzi bamwe barapfa, abandi bomonganira mu mashyamba, abandi biganjemo abana, abagore, abasaza n’abakecuru bakorerwa ibirago bagarurwa mu Rwanda, aho babanzaga kunyuzwa mu nkambi ya Nyarushishi.

Ubwinshi mu bwicanyi buvugwa muri Mapping Report, Alfred Gasana yarabwiboneye n’amaso ye, kuko abo mu muryango we bambukanye Rusizi, ku wa 17/7/1994, nta n’umwe bagarukanye. Bose FPR yarabishe. Bitunguranye cyane, nyuma y’ubwicanyi bwabereye i Tingi Tingi, Gasana yahawe akazi mu miryango y’abagiraneza bafashaga impunzi z’Abanyarwanda zari zimaze kurokoka ubwicanyi bw’indengakamere. Bitunguranye na none mu kwezi kwa 6/1997, Gasana yagaragaye avuga ijambo, nk’uhagarariye abanyeshuri bari barangije ingando yabereye i Mbare, ahitwa mu Kinini, uyu munsi ni mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga. Iyo ngando yashojwe na Perezida Bizimungu, yari ingando y’iyozabwonko (brain washing), yahuzaga abari baherutse gucyurwa ku ngufu bavuye mu bihugu bitandukanye, biganjemo abavuye muri RDC.

Perezida Bizimungu, wari wambaye igikoti kinini n’ingofero y’urugara, nawe yakoresheje iri jambo, brain washing, asubiza ibyo Alfred Gasana yari yasabye, nk’uhagarariye abanyeshuri barangije ingando, byari bikubiyemo gusubizwa mu mashuri no guhabwa imitungo y’ababyeyi babo baguye mu mahanga. Ijambo Alfred Gasana yabwiye Pasteur Bizimungu ryari rigizwe n’amapaji 6, abari aho bose barahungabana. Abanyeshuri bari bahawe imirimo mu kwakira Perezida Bizimungu bagiye kubakirira i Gitarama, mu bilometero 6 uvuye aho ingando yaberaga, abandi baragaruka ariko Gasana ntiyagaruka, bivugwa ko yishwe.

Byongeye gutungurana nyuma y’amezi 6, bizwi ko yapfuye, ku itariki 10/12/1997, Radio Rwanda yatangaje ko Gasana yagizwe Bourgmestre wa Komini Nyakabanda, yari ihanganye bikomeye n’intambara y’abacengezi. Yabyitwayemo uko FPR yashakaga, maze akoresha inama y’abaturage bose abambura indangamuntu, ababwira ko ushaka gusubirana indangamuntu ye azajya azana umucengezi. Iki gihe habayeho kubeshyerana gukaze, kuko uwo mupfa isambu wavugaga ko ari umucengezi, ukaba umukatiye urwo gupfa.

Muri 2001, Komini zavuyeho zihurizwa mu Turere 105, maze Gasana ahabwa kuyobora Akarere ka Ndiza kahuzaga izari Komini Nyakabanda, Buringa na Nyabikenke kugeza muri 2003. Mu myaka 6 Gasana Alfred yamaze i Nyakabanda, nta wigeze abona umugore we cyangwa umwana we, baramutinyaga cyane, kuko areba imirari, iyo yabaga yambaye amadarubindi, ntiwashoboraga kumenya aho arimo kureba.

Muri 2003, Gasana Alfred yinjiye mu Nteko nk’umudepite w’ishyaka rya FPR-Inkotanyi, ndetse ayobora na Komisiyo Politike, anabifatanya no kuba Komiseri muri FPR. Iyi mandat yarangiye muri 2008, atorerwa indi, ariko atarayirangiza, muri 2011, mu nama nkuru isanzwe ya 11 ya FPR-Inkotanyi yabereye kuri Petit Stade i Remera ya Kigali, ku wa 17/12/2011, Gasana Alfred yasimbuwe ku bu komiseri na Musoni Protais, Mukasine Marie Claire asimbura Kayitesi Zainabo Sylvie, bivugwa ko abasimbuwe bahawe imirimo itabangikanywa na politiki, ariko ntihavugwa iyo ari yo. Nyuma gato byahise bivugwa ko yahawe kuyobora Ikigo gishinzwe ubutasi n’iperereza imbere mu gihugu cyitwa NISS (National Intelligence and Security Services), ariwe musivili wa mbere ukiyoboye, abantu barakangarana, bibaza uko agiye kuyobora abasirikare.

Hari abasesenguzi bavuga ko bwari uburyo bwo kugira ngo Kagame amwiyegereze azamufashe guhakana ubwicanyi bwakorewe impunzi muri RDC, bukamugira imfubyi. Gasana rero yisanze nta yandi mahitamo afite, kuko iyo abyanga yari kwicwa azira ibyo yamenye muri RDC ndetse akabibwira Pasteur Bizimungu, muri rya jambo yavugiye i Mbare!

None ku wa 10/12/2021 nyuma y’imyaka 10 yakira amaraporo y’abaneka ibinekwa n’ibitanekwa, agizwe Minisitiri w’Umutekano. Mu magambo make twavuga ko uyu mugabo ukwezi kwa 12 kwamwereye kuko muri uku kwezi mu 1996 yabonye akazi mu Nkambi ya Tingi Tingi, muri uku kwezi na none mu 1997 agirwa Bourgmestre wa Komini Nyakabanda, muri uku kwezi mu 2011 agirwa ukuriye NISS, none muri uku kwezi 2021, agizwe Minisitiri w’Umutekano, MININTER, abandi bita Minisiteri y’ubutasi bwa gisivili. Ngayo nguko.

Isomo tuvana mu rugendo rwa politiki rwa Alfred Gasana.

Uru rugendo rwa Alfred Gasana kuva mu nkambi ya Tingi Tingi kugera mu Rugwiro, ruratuma turebera hamwe icyo bihatse ndetse n’icyo ibyanditswe bivuga kuri mwene aba banyagitugu, bica, bakiba, bakamara ubuzima bwabo barwana no kwikuraho icyasha, kandi babizi neza ko bidashoboka. Mu Kinyarwanda, ikintu cyonyine gishobora gukuraho icyasha ni uguca bugufi, ukatura ibyaha byawe, ugakubitwa icyuhagiro, ukababarirwa, byaba ngombwa ugacibwa icyiru, gishobora no gukurikirwa n’igihano, ugasubira mu muryango.

Tumaze iminsi itagira ingano tubeshywa ko FPR yaje kutubera umucunguzi, nyamara niyo mpyisi Bihehe itumariye ku icumu. Uwiteka ni mwiza kuko nta kintu na kimwe gikorwa ku isi kijya kibasha kumwisobwa. Murabyibuka ejo bundi ubwo umucurabwenge mukuru wa FPR, Tito Rutaremara, yasobanuriraga Abanyarwanda uruhare rwa FPR muri Jenoside yabaye mu Rwanda, aho yasobanuraga ko muri Kigali gusa bari bafite Cellules zigera ku 149, zafatanyaga gukora Jenoside n’Interahamwe, n’impuzamugambi n’abandi bose bayikoraga, ndetse akanavuga ko bari mu gihugu hose, yaracitswe asobanura n’umugambi wo kuyitegura.

Aya magambo rero aturuka mu bucurabwenge bwa FPR, ntabwo ari ku bwayo, ahubwo ni uko Uwiteka yifuriza Abanyarwanda bose kumenya ibyabaye mu Rwanda, mbere y’uko abaremera igihugu gishya, aho tuzagira igihugu gitekanye kandi cy’ibihe byose. Nk’uko Uwiteka yategetse Balamu gutanga umugisha agiye gutanga umuvumo (Gutegeka kwa Kabiri 23:5; Yesaya 24:10), niko yategetse Rutaremara kuvuga ukuri ku byabaye.

Tugarutse ku ijambo twatangiriyeho riboneka mu Migani 16:18, tubona neza ko FPR yamaze kwirata bihagije, aho isigaye yigereranya n’itanga ubuzima, bityo ikaba igeze igihe cyo kurimbuka. Yamaze kwikuza kandi birenze urugero ku buryo nta kindi isigaje uretse kurimbuka. Ibimenyetso birigaragaza, twabonye imipira yanditseho ngo “Inkotanyi ni ubuzima”, nyamara imaze kubwambura benshi, amahanga arebera.

Mu kwanzura rero twavuga ko ibyanditswe byose byamaze gusohora, ubwibone bwa FPR bwarenze inkombe, igeze aho yiyita nyir’ububasha bwose, ikaba nta kindi ishigaje uretse guhanuka no kurimbuka. Gushaka kujijisha no gusibanganya ibimenyetso bikubiye muri Mapping Report, ntibishoboka. N’iyo Alfred Gasana yahakana ka jana icyishe ababyeyi be na bene nyina, ukuri kuzigaragaza, ajyane na FPR yahisemo kuyoboka, aka ya ncyuro yashubije Nkundiye ku Ijwi, ubwo yabwirwaga ko ahakanywe n’ibishahu bya Se, agacika!

Ndabaga TV