URUGENDO RWA JOHNSTON BUSINGYE, UMWAMBARI WA KAGAME, RUGEZE MU MAREMBERA

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Liz Truss, umunyabanga wa Leta y’Abongereza ushinzwe ububanyi n’Amahanga yasabwe kutemera ko Jonhston Busingye ahagararira u Rwanda mu Bwongereza, muri iyi nkuru tugiye kugaruka k’urugendo rwiki gisambo cyemeye gukorana ba abaicanyi bo muri FPR.

Tariki ya 10/12/1948- tariki ya 10/12/2021: imyaka 73 irashize i Génève mu Busuwisi hasinyiwe “Amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu” yiswe “Déclaration Universelle des Droits de l’Homme”. Abanyamategeko bafata aya masezerano nk “Itegeko Nshinga ry’Umuryango w’Abibumbye”. Muri buri gihugu bakora Itegeko Nshinga ryacyo, rikaba ari ryo rikuru mu mategeko yose kandi amategeko yose mu gihugu, ndetse n’amabwiriza, biba bigomba kurishingiraho. Ni uko bigenda mu bihugu bigendera ku mategeko (Rule of Law/ Etat de Droit). Ibyo rero siko bigenda mu Rwanda kuko atari igihugu kigendera ku mategeko. Mu Rwanda amategeko ashingiye ku gitugu cya Kagame n’abambari be.

Bijya gupfa bigapfukera, amategeko yose yo mu Rwanda ashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika, wo muri FPR, afatanyije na Minisitiri w’Intebe, ukunze kuvuga ko atari mu ishyaka, ariko mu myaka 21, kuva MDR yaseswa, ba Minisitiri b’Intebe basimburanye bari mu kwaha kwa FPR ku mugaragaro. Amategeko kandi asinywa na Minisitiri bireba nyuma ya Perezida na Minisitiri w’Intebe, agashyirwaho ikirango cya Repubulika (sceau de la République) na Minisitiri w’Ubutabera uba ugomba kuva muri FPR, uko byagenda kose.

Birumvikana rero impamvu tuyita amategeko ya FPR, ni uko usanga abayashyiraho umukono uko ari bane, batatu muri bo ari abo muri FPR cyangwa na Minisitiri uzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko (Law Policy), yaba ari uwa FPR, nk’uko kenshi bigenda, ugasanga amategeko yose 100% ashyiriweho i Rusororo, mu biro bya FPR, akazanirwa Inteko ishinga amategeko, ikayatora yigura, ariko ntihagire umuntu n’umwe wo mu Nteko uyasinyaho. Niyo mpamvu usanga Abadepite bicara bakirira ifaranga, nta kwiteranyiriza ubusa.

Byaje kuzamba rero ubwo kuva batangira guhindura Itegeko Nshinga muri 2014, uwari ushinzwe ibirango by’igihugu, akaba n’intumwa nkuru ya Leta, yabaye Busingye Johnston, umugabo utari uzi kwitekerereza na rimwe, ahubwo ahabwa munyamategeko uhubuka cyane, witwa Me Uwizeyimana Evode, biba isosi ubwo!

Mu marembera ya Busingye, bitazwi neza niba yaranize amategeko by’ukuri, ariko wagiye ahabwa imyanya ikomeye mu mategeko, kugeza abaye Minisitiri, yahuye n’ihurizo rikomeye, mu mpera za 2020, ubwo umunyagitugu Kagame yashimuta impirimbanyi ya Demokarasi, Paul Rusesabagina. Ryari ribaye ijoro ridacya kuri Busingye wagombaga guhora yisobanura, kandi mu by’ukuri agomba kubanza kubaza abajyanama ba Kagame b’abazungu, barimo na bamwe batazi aho u Rwanda ruherereye. Busingye aba atangiye ijoro nta tara.  Ariko ahabwa ijisho ry’umuturanyi rya Ugirashebuja waje no kumusimbura.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2021, nk’uko tubikesha BBC, Busingye yakubitanye n’ikibazo cyo kwisobanura imbere y’inama ya “Universal Periodic Review” (UPR), ibihugu byose bigize UN, bimubaza uko u Rwanda ruhagaze kugira ngo harebwe intabwe rwateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ugereranyije n’ibyo bari basabwe gukosora ubushize. Birumvikana kari akazi Busingye atakwivana imbere.

Mu by’ukuri, u Rwanda rwashinjwaga guhonyora uburenganzira bwa muntu, kunyereza abantu, kubafungira ubusa, kwica abatavuga rumwe na Leta, noneho hiyongera ikibazo cy’ingutu cyo gushimuta Paul Rusesabagina. Ibyo byose Busingye yinjiye muri UPR abizi, ibyo asubije akabanza kujya kuri telefoni.

Johnston Busingye, yinjiye mu nama ari ku wa mbere, avuye mu mwiherero wa weekend, afite amagambo adahinduka yabwiwe kuvuga, maze abwira abari mu nama ya UPR ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, n’itangazamakuru, uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’ubwo guhurira hamwe mu mahoro byubahirijwe kandi biteganywa mu Itegeko Nshinga. Avuze ko uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’uburenganzira bwo guhurira hamwe mu mahoro bidasabirwa uburenganzira mbere yo kubikora, bose basekera rimwe.

Yahise asohoka ajya kwitaba telefoni, agarutse azana imibare. Yagize ati “u Rwanda rwavuguruye inzego z’ubutabera no gukurikirana ibyaha bigatuma urugero rw’ibyaha, n’abantu baburirwaga irengero bigabanuka”. Yongeraho ko hagati y’ukwezi kwa mbere 2019 n’ukwa cyenda 2020 izo nzego zabwiwe abantu 1,301 babuze, avuga ko muri bo 1,124 baje kuboneka, ariko ko 291 n’ubu ntibaraboneka”.

Muri iyi nama yari yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, uhagarariye Ubwongereza yabanje gushimira ibyakozwe, ariko yibutsa ko u Rwanda rugomba kubahiriza ibiranga umuryango wa Commonwealth, birimo demokarasi, ubutegetsi bwubahiriza amategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kugira ngo ruzabashe kwakira inama nkuru y’uwo muryango. Ubwongereza kandi bwasabye ibintu bikomeye birimo kwemera iperereza ryigenga, riciye mu mucyo ku bwicanyi, imfu zidasobanutse, ahafungiwe abantu hatazwi, iyicarubozo no gushimuta abantu, kugeza ababiregwa imbere y’amategeko, kurengera no gufasha abanyamakuru gukora bisanzuye nta bwoba bwo kwihimurwaho, n’abategetsi bakubahiriza itegeko ryo gutanga amakuru. Busingye azunguza umutwe yerekana ko abyemeye, ariko abamurebaga babona ko bitamurimo! Abasesenguzi batangira kuvuga ko uyu mutwaro bamukoreye atazawurengana umutaru.

Uhagarariye Brazil yasabye u Rwanda kubahiriza amategeko mpuzamahanga agendanye no kubuza ishimutwa ry’abantu, arusaba na none kumva kandi rugakorana n’urukiko rwa Africa ruharanira uburenganzira bwa muntu. Uhagarariye Lithuania yasabye u Rwanda kwemeza amasezerano y’i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Uhagarariye Canada yasabye u Rwanda ko ibikorwa byo gufungira abana n’ababyeyi mu bigo binyuranye, Leta y’u Rwanda yita ibyo gucumbikira inzererezi n’abandi babangamiye sosiyete, bikwiye guhagarara. Uhagarariye Norvege, nawe yasabye u Rwanda gufata ingamba zo kubahiriza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, no kurinda abanyamakuru ihohoterwa n’akarengane, anasaba ko u Rwanda rwemera ko hakorwa iperereza ryigenga ku birego by’iyicarubozo, n’ibindi bikorwa bibi bivugwa ahafungirwa abantu. Busingye agorora ikote, ariruhutsa arataha, ariko amarembera ye yari bugufi cyane.

Byaje kuba bibi cyane ubwo mu kwezi kwa 2/2021, Busingye Johnston yemereraga umunyamakuru wa Al Jazeera, witwa Marc Lamont Hill, ko u Rwanda ari rwo rwishyuye indege yashimuse Rusesabagina. Ibi yabyemeye nyuma kwerekwa video imugaragaza ari kumwe n’itsinda ry’abamugira inama mu buryo asubizamo ibitangazamakuru. Gushyira Kagame ahakubuye ntabwo byari ku mugwa amahoro nk’uko byagaragaraga.

Mu gitondo cyo ku wa 27/02/2021, yahatiwe gusohora itangazo rivuguruza ibyo yabwiye Al Jazeera, ariko akarenze umunwa kari kamaze kuruhushya ihamagara, amazi yari yarenze inkombe. Muri iryo tangazo ryahawe umutwe uvuga ngo “gutanga umucyo ku kiganiro na Al Jazeera”, yavuze ko bimwe mu byavugiwe muri icyo kiganiro cyatangajwe ku itariki ya 26/02/2021 ku ruhande rumwe bishingiye ku majwi yo mu ibanga adasobanuye aho Leta ihagaze. Rivuga ko aho Leta ihagaze ari uko gutabwa muri yombi kwa Rusesabagina kwakurikije amategeko, kandi nta na hamwe uburenganzira bwe bwahonyowe, kuko yizanye.

Aha rero none abasesengura ibibera mu Rwanda bose babonaga ko amarembera ya Busingye ageze ku iherezo. Ni nako byagenze kuko mu minsi ke yirukanywe muri Minisiteri y’Ubutabera, abantu bavuga ko amarembera ye yuzuye, ariko mu kanya nk’ako guhumbya, Kagame, nk’utagira ubwenge, amugira Ambassadeur mu Bwongereza. Ubwo se yari ayobewe ko Abadepite b’Abongereza bamusabye gufungura Rusesabagina, kandi uyu Busingye yoherejeyo ari we wemereye Al Jazeera ko bamushimuse?

Nyuma y’uko Abadepite bo mu Bwongereza no muri Amerika basabiye u Rwanda kurekura Rusesabagina bikananirana, na nyuma yo kugira inkoramaraso Busingye Ambassadeur mu Bwongereza, abantu batandukanye bakomeye ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa Muntu ntibatanzwe.

Amakuru dukesha na none BBC yo ku wa 14/09/2021, atubwira ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, Dominic Raab, yasabwe guhagarika Ambassadeur Busingye, watanzwe na Kagame ubwe.

Lantos Foundation, ishyirahamwe rikomeye riharanira uburenganzira bwa muntu ryo muri Amerika, ryamaze gusaba Amerika gufatira Busingye ibihano bizwi nka “Magnitsky” (ibi bikaba byerekeye gufatirwa imitungo no kwimwa impushya zo kwinjira muri Amerika), ku “ruhare rukomeye” ashinjwa ko yahonyanze bikomeye uburenganzira bwa muntu. Dr Katrina Lantos Swett, uyobora iri shyirahamwe yagize ati “Kagame ashobora kuba yibaza ko kohereza Busingye i London, bishobora kwibagiza amabi yakoze ariko ntibibaho”. Ibi kandi abihuriraho n’indi miryango mpuzamahanga myinshi. Intero ni imwe, ni Kagame!

Ubu rero iri shyirahamwe ryashinzwe na Tom Lantos, warokotse Holocaust ryamaze kwandikira Dominic Raab rimusaba kudahirahira ngo yemerere Busingye gukandagiza ikirenge cye mu Bwongereza.

Mu masezerano y’i Vienne (Vienna Convention), abagenwa guhagararira ibihugu byabo mu Bwongereza bashobora gutangira ibikorwa byabo biciye mu Rukiko rwa St James, mu gihe ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bitanze icyitwa “agreement” (iyemezwa). Aha rero ni ho honyine umwamikazi w’Ubwongereza ashobora kwemeza iri genwa. Kuba rero iyi Minisiteri itaraha Busingye “agreement” bigaragaza amarembera ye, n’ubwo umuvugizi wa Kigali witwa Yolande Makoro adahwema kumuvuga ibigwi adafite, atazanagira!

Indi nkuru dukesha BBC yo kuri uyu wa kane, tariki ya 09/12/2021, ivuga ko noneho Abadepite bo mu Bwongereza, barimo Depite Chris Bryant, bashyize amarembera ku rugendo rwa Johnston Busingye , mu gihugu kiyoborwa n’Umwamikazi Elisabeth, ubwo bwamusabiraga ibihano, ndetse bubisabira Col Jeannot Ruhunga, uyobora RIB, kubera uruhare rwabo mu guhungabanya uburenganzira bwa Paul Rusesabagina, ubwo bamushimutaga, akagarurwa mu Rwanda ku ngufu. Bishyizwe mu bikorwa rero nta kabuza aba bombi bashyikirizwa inkiko mpuzamahanga, kuko bakoreye icyaha inyokomuntu cyose, bakaryozwa ibyo bakoze.

Depite Bryant yabivugiye mu kiganiro-mpaka cyo ku wa gatatu, mu nyubako ya Westminster Hall yo mu Nteko ishinga amategeko y’Ubwongereza, cyavugaga no ku bandi bategetsi bo mu bihugu nka Sudan na Iran bo gufatira ibihano byo mu rwego rwa “Magnitsky “, bashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu ijambo ryatangajwe kuri Twitter ye, Depite Chris Bryant, wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour, yagize ati: “mu kwezi kwa munani umwaka ushize, Paul Rusesabagina, washingiweho filimi Hotel Rwanda … unanenga bikomeye Perezida [Paul] Kagame … yahawe ibiyobyabwenge, ashyirwa mu ndege anasubizwa ku ngufu mu Rwanda, aho yafungiwe akanakorerwa iyicarubozo”

– ibyo u Rwanda ruhakana. Ati”… Busingye akwiye kuba ku rutonde rwacu rw’abantu bafatiwe ibihano aho kuba mu bantu bo guherekezwa mu ngoro ya Buckingham [aho bageza ku Mwamikazi impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo]”.

Ibyo byanashyigikiwe na Depite Iain Duncan Smith, wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative, nkuko byatangajwe kuri Twitter n’itsinda All Party Group on Magnitsky Sanctions, wasabye ko afatirwa ibihano “nta bwoba bwo kwihimura ” kwabaho nyuma yabyo. Gusa ari Busingye, Ruhunga, na Leta y’u Rwanda, nta wuragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri ibyo byavugiwe mu Nteko y’Ubwongereza.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko amabi yakorewe Paul Rusesabagina, ubwo yashimutwaga ndetse agakorerwa iyicarubozo, nyuma akajyanwa mu rukiko bya nyirarureshwa, maze ku 20/09/2021, agakatirwa gufungwa imyaka 25, ubushinjacyaha bugahita bujurira, dusanga ababigizemo uruhare bose bagomba gufatwa bagashyikirizwa inkinko, bakaryozwa amabi yose Kagame ahora abashoramo, ku kibi na cyiza.

Dusanga kandi kuba Bwana Rusesabagina wamenyekanye mu gukiza abantu barenga 1200, ndetse bigashingirwaho hakorwa film, ndetse isi yose ikamenya ubutwari bwe, kugeza aho George Bush abimuhereye umudari, aka gatsiko kadakwiye kubigira zeru amahanga arebera. Hakwiye kugira igikorwa!

Kuba Kagame akomeje kwirengagiza ibyo amahanga yamusabye muri UPR iheruka, byaba ibyo yasabwe n’Ubwongereza, Brazil, Lithuania, Canada, Norvège n’ibindi, dusanga we n’agatsiko bakwiye kubiryozwa, ndetse uyu Busingye akibagirwa urugendo rugana Buckingham, ahubwo itariki ya 31/08/2021, yagiriweho Ambassadeur, akajya ayibuka nk’ijoro ridacya, rimuganisha ku marembera ye n’agatsiko kose.

FPR N’ABAMBARI BAWE, MUGEZE MU MAREMBERA, MUMENYE KO TUTAZABAKUMBURA!

Ahirwe Karoli