URUGENDO RWA MUSONI JAMES IGISAMBO CYAGOROREWE KUBA MURI ZIMBABWE

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Bisanzwe bimenyerewe ko ibigugu bigize agatsiko ka FPR bihora bikingirwa ikibaba, ukumva ngo umwe yibye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, bamuhemba kuba Mayor w’Umujyi wa Kigali, cyangwa uwigambye ko bishyuye indege yashimuse Paul Rusesabagina kuri Al-Jazeera bamuhembye kuba ambasaderi mu Bwongereza. Musoni James we yamamaye cyane mu bujura no gutwara abagore b’abandi abihemberwa kuba ambasaderi muri Zimbabwe.

Musoni James yatangiye gukomera cyane muri FPR kuko yitabiriye inama yayitangije yabereye i Nayirobi muri Kenya mu kwezi kwa 12/1987, nyuma gato y’aho Museveni na NRM ye bari bamaze gufatanya n’impunzi z’Abanyarwanda kwirukana Milton Obote no gufata ubugande, maze akabahemba kuzabafasha gufata u Rwanda binyuze mu ntambara, bamubeshya ko ruzaba imwe mu ntara za Uganda ariko bikaza guhinduka.

Aya macenga rero ya FPR Musoni James ni umwe mu bayahimbaga kuko yari yaraminuje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 (MBA) muri Business Administration. Nyuma aza kuyakomeza, mu gihe cy’urugamba rwatangijwe ku ya 01 Ukwakira 1990, aho yazengurukaga Uburayi n’Amerika avuga ko yagiye kwiga, ariko akaza gutaha nta yindi mpamyabumenyi akuyeyo.

Nyuma y’1994 yagabiwe imyanya myinshi cyane ndetse aba ari we uramba muri Guverinoma ya Kagame kuko yayinjiyemo 2005 ayisohokamo nabi mu 2018. Kuva mu 1994 kugeza muri 2000 yabaye Umuyobozi w’Urubyiruko (Youth Affairs) muri Minisiteri y’Urubyiruko, icyo gihe yitwaga MIJESCAFOP. Iyo minisiteri yahinduye amazina kenshi bishingiye ku manyanga y’uyu mugabo wabaga adashaka ko yishyura imyenda yari irimo abacuruzi, ariko na none akanga ko bayijyana mu nkiko. Uyu mugabo ni inzobere mu guhindagura amazina y’ibigo na za minisiteri hagamijwe kuburizamo imyenda icyahinduriwe izina cyari gifite. Nyamara kuva mu 1994 kugeza uyu munsi yabaye umushomeri mu gihe cy’amezi 6 gusa mu 2018.

Mu 2000 yagizwe Umuyobozi wungirije wa Rwanda Revenue Authority (RRA) yari igishingwa, maze nyuma y’umwaka umwe gusa 2001-2005 ahita ahabwa kuyiyobora aza gusimburwa na Mary Baine, umugore wa Col. Tom Byabagamba wari ukirebwa neza na Leta ariko biza guhinduka biturutse kuri iki gisambo.

Muri 2005 yazamuwe huti huti agirwa Umunyamabanga wa Leta muri MINICOM birangira anayibereye Minisitiri kugeza mu 2006. Byari bimaze kumenyerwa ko yinjira mu kigo yungirije nyuma akazakiyobora. Mu 2006-2009 yabaye Minisitiri wa MINECOFIN, abantu ntibabyibazaho cyane kuko yari azwi nk’umuntu ukomeye haba muri politike ya FPR no mu kazi kose yari amaze kunyuramo. Yari abaye nk’ifi ivanywe mu kiyaga ikimurirwa mu nyanja. Aha rero yahise ahahurira n’umwaku kuko yahise atumizwa muri CID yayoborwaga na Costa Habyara, ngo yisobanure ukuntu muri crise ya essence 2005-2006 yafatanyije na Gen Kayonga bayigura muri Kenya bayiha abacuruzi, bazayishyura mu mezi 3 ariko bamwe banga kwishyura kuko bari baramuhaye ruswa itagira ingano. Icyo gihe yagiye kuba kwa Kagame mu rugo, akajya yitaba arinzwe n’abajepe (GP), CID irahungetwa, dossier y’ubujura irangira ityo, igisambo kikomereza akazi nk’aho nta cyabaye kubera gukingirwa ikibaba. Isoko yashinjwaga ryo kugura essence ryari ryarahawe sosiyete yo muri Kenya yitwa DARBIT kuri miliyari 4.5 z’amanyarwanda. Byumvikane ko izageze ku bacuruzi zitarenze miliyari ebyiri andi aburira kuri Musoni James. Muri iyi dossier ya essence havuzwemo Protais Mitali wari waramusimbuye muri MINICOM na Justin Nsengiyumva wari PS, ariko bose bahanagurwaho icyaha bitagiye mu rukiko, kuko gufunga Musoni kwari ukwikora mu nda ku ruhande rwa FPR na Kagame. Mu 2009-2014 yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) agezeyo asanga abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahabwa ibijumba byo guteka bakabasaba kugaburira abaturage inyama. Mbese bahabwaga ubushobozi buke cyane bagasabwa gutanga byinshi, nta bushobozi babahaye ndetse nta n’ibikoresho. Icyo gihe hahise hahimbwa théorie ya Rucagu na Bamporiki ivuga ngo “Intore ntiganya, ishaka ibisubizo” n’indi ivuga ngo “No mu nzira y’inzitane yishakira inzira”. Ubwo babaga bavuga ngo umukozi runaka akore akazi ke atabajije ibikoresho, agronome agakurikirana ubuhinzi mu Karere nta moto, ngo ni intore!

Rtd Capt. Safari Patrick niwe waje kurega muri 2018 Musoni James kuba yaramutwariye umugore!

Muri iki gihe rero nibwo hazamutse dossiers nyinshi z’ubujura ariko zose ziburizwamo kuko Musoni James yaba azirimo, akabura umukurikirana bose batinye kubera ukuntu yari amaze gukomera kurenza inzego zose.

Mu bujura bwavuzwe cyane harimo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ngo rutange 9.9 MW ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 22, ariko Komisiyo ya mbere y’Abadepite barimo Kalima Evode, Bwiza Koni n’abandi, yagiyeyo yasanze rutanga 2.2 MW gusa, bakoze raporo yasohotse mu kwezi kwa 3/2012 bashyiramo Musoni, abimenye ahita yirukanisha abagize iyo Komisiyo bose. Abadepite bahise boherezayo itsinda rya PAC mu Nteko ishinga amategeko, igarukana amakuru avuga ko abavugwagwa muri dossier ya Rukarara bose babaye abere, ndetse abagize itsinda rya mbere bagomba gusaba imbabazi. Ndetse habuzeho gatoya ngo Inteko yose irohame muri Rukarara kubera kwivuguruza, kugeza ubwo uwayoboraga Inteko Munkantabana Donatila yakuwe kuri list y’ishyaka rye agaruka mu Nteko ahagarariye abagore.

Bano badepite babaye nka Depite Sebera Henriette wabajije nyir’ inzu yakodeshwaga Miliyoni 26 ku kwezi na REB, nyamara ntikoreshwe. Uyu mudepite wabibajije yahise akurwa ku rutonde ntiyagaruka.

Si Abadepite bonyine baguye muri Rukarara kuko Dr. Kayumba Christopher wari ufitanye amasezerano na ORINFOR, yaje gusimburwa na RBA, yahise aseswa, kuko Dr. Kayumba yandikaga inkuru za Rukarara mu kinyamakuru cye The Chronicles, urwango rwe na Leta rutangira ubwo kugeza uyu munsi ari muri kasho. Joseph Bideli, nawe wayoboraga The New Times, yakundaga kwandika kuri Rukarara, yahise yirukanwa, ndetse ajyanwa gufungwa agarukira ku muryango wa gereza akijijwe na mwene wabo Ndahiro Emmanuel wahoze ayobora NISS. Abandi bazize dossier ya Rukarara ni Eng. Butare Albert na Linda Bihire bakoraga muri MININFRA, n’abandi batamenyekanye kuko batari bazwi.

Icyasekeje abantu ni ukuntu umunyamakuru wandikaga inkuru za Rukarara yaburiwe irengero, nyuma akaza kugaragara mu bitangazamakuru avuga ko yari yarishimuse ngo arebe imikorere y’inzego. Birababaje!

Mu 2014-2015, Musoni James yagizwe Minisitiri muri MININFRA, noneho aba abonye uburyo bwiza bwo kwiba, ariko akiba noneho akagabana na Prof. Nshuti Manasseh wacungaga ibigega bya FPR birimo na Crystal Ventures. Mu mishinga yaburiye hagati y’ibi bisambo bibiri harimo umushinga wo gucukura Nyiramugengeri yo gutanganyiriza mu ruganda rwa Gishoma ngo rwongere amashanyarazi, anifashishe mu ruganda rwa sima (CIMERWA), rumaze kuzura basanga nta mazi ahari ndetse na Nyiramugengeri idahagije.

Iki gihe sima ya HIMA yavaga Uganda na TWIGA ya Tanzania zakumiriwe ku isoko ariko CIMERWA yonyine ihita inanirwa guhaza isoko ryo mu Rwanda, byose Musoni James abifitemo akaboko karekare.

Ahandi bibye ni mu kubaka uruganda rutunganya imyumbati bubatse mu Karere ka Ngororero, bashakira amasoko amakamyo ya FPR, rwuzuye basanga nta myumbati ihari. Undi mushinga bariye ni uwo gushyira antennes za TV kuri Kalisimbi, ariko ntizakoze kuko zari analogues.

Uruganda rwa Gaz Méthane mu Kivu rwanze kuzura kandi Musoni James yarashyize agatubutse mu mufuka ndetse na Kigali Convention Center itaratanga na 1/100 cy’ayo bayishoyeho.  Muri Kaminuza ya Nyagatare bashyizeho uwari ushinzwe Finance witwa Prudence Rubisingisa, yagiyeyo asanga isoko ryo kubaka rifitwe na muramu wa Musoni James ndetse yarishyuwe igice cya mbere. Rubingisa yanze kwishyura miliyari 2 z’amanyarwanda, Musoni ahita amufungisha, aho bimenyekaniye ko ari mu nyungu za Musoni gusa, nta kintu FPR yari kubonaho Rubingisa baramufunguye asanga akazi ke baragatanze, nyuma bamugabira umujywi wa Kigali, aho yahise asenyera abaturage ku ubushake bwa Kagame muri y agahunda yo kugira Abanyarwanda abimukira mu gihugu cyabo, Abanyamahanga bakize bakaba Abanyarwanda. Ni gutyo FPR yamugize umwere.

Byageze muri 2018, Musoni James amaze kurakaza Kagame cyane kuko yari atangiye gushaka kumurenga ku buryo yigeze kumucyurira ko agera ku kibuga cy’indege abakozi bose bakaza kumwakira. Gukomera gutyo rero ntabwo Kagame yari kumwihanganira, yamutukaga muri buri mwiherero w’i Gabiro. Bigeza aho noneho haje na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, maze Kagame amubwira ko hari abazamutera ubwoba bitwaje ibyo bari byo. Aha rero abantu bose bahise bumva ko uvugwa ari Musoni James.

Mu kumwikiza, mu gitondo cy’itariki ya 18/03/2018, IGIHE cyasohoye inkuru ivanze na interview ifite 13:42’. Iyo nkuru yavugaga ko Minisitiri Musoni James yatwaye umugore witwa Immaculate Kayitesi wa Rtd Capt. Safari Patrick, ndetse amutera inda. Iyi nkuru yari ibuze ubunyamwuga kuko havugwagamo abantu 5: Minisitiri, Safari watwariwe umugore, Kayitesi watwawe na Minisitiri, akana babyaranye na murumuna wa Kayitesi wahawe akazi, ariko umunyamakuru arabyirengagiza yibariza umuntu umwe watwariwe umugore n’imitungo ariko nawe asoza avuga ko Minisitiri yamuhemukiye ariko atazamurega. Hategerezwa ko izindi mpande zabazwa birangirira aho ngaho kuko nyine ntibyari binaniye IGIHE gukora inkuru iri balanced.

Uyu mugabo Safari watwariwe umugore yari yarakoze muri RGB nyuma akora muri MINAGRI, apfusha umugore azana Kayitesi ngo amufashe kurera abana 3, ajya kwiga PhD muri Uganda, agarutse atungurwa no kubona abasekirite b’iwe bamubujije kwinjira mu rugo rwe byategetswe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo akaba n’Umukomiseri ukomeye muri FPR. Nibwo rero Safari yagiye mu itangazamakuru ariko byari ikinamico.

Ntibyatinze ku wa 16/04/2018, Perezida Kagame yamwirukanye muri MININFRA, amara amezi 6 nta kazi afite, ajijisha ngo inkuru za Safari zibagirane, maze mu kwezi kwa 10 muri uwo mwaka, amaze kwerekwa ko yarenze umurongo utukura akireshyeshya na Shebuja, akabisabira imbabazi, agirwa ambasaderi muri Zimbabwe, anahita ajyayo, ajyana na wa mugore Kayitesi, kugira ngo berekane ko atari we wari ikibazo.

Ahirwe Karoli