Yanditswe na Ahirwe Karoli
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligence, Nicolas Sarkozy aherutse gukorera urugendo rwa diplomatie kuva ku i tariki ya 22 Werurwe 2023 kugera ku i tariki ya 23 werurwe 2023.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko uru ruzinduko rwagizwemo uruhare na Rachida Dati wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera w’u Bufaransa cyo kimwe na Didier Budimbu usanzwe ari Minisitiri wa Congo ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli, nyuma yo gusura Sarkozy muri Nzeri 2022.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko mu byazinduye Sarkozy harimo gushaka uko yahuriza mu biganiro Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame kivuga ko asanzwe yegereye. Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, ndetse mu gihe cy’ubutegetsi bwe u Bufaransa nibwo bwiyunze n’u Rwanda nyuma y’igihe rubushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, Tina Salama, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yahakanye ko Sarkozy yazanywe i Kinshasa no kunga RDC n’u Rwanda, avuga ko yaje « mu ruzinduko rwe bwite ».
Ku rubuga rwe rwa Twitter, Tina Salama yagize ati : « Perezida Tshisekedi cyakora azanezezwa no kumwakira mu ruzinduko rwe bwite i Kinshasa. Ubutaha ni ngombwa kugira ubushishozi bwo kuvugisha inzego zibifitiye ububasha muri Perezidansi. »
Umubano wa Congo Kinshasa n’u Rwanda ukomeje kuba mubi, kuko iki gihugu kirega u Rwanda gufasha umutwe wa M23, rukabihakana, ariko ibihugu bikomeye ku isi birimo Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, u Bufaransa n’ibindi byakomeje gushinja u Rwanda ibi birego.
Kuva mu mwaka ushize abarimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ndetse na Qatar bagerageje kunga ibihugu byombi, gusa kugeza ubu nta ntambwe igaragara iraterwa hagati ya RDC n’u Rwanda mu rwego rwo kuzahura umubano wahoze hagati y’ibi bihugu, ahanini kuko Perezida Kagame akomeza guha ubufasha M23 kugira ngo umutekano ube muke, abone uko yisahurira umutungo kamere wiganjemo amabuye y’agaciro. Igihe rero kirageze ngo amahanga yose afatire ingamba Perezida Kagame kuko umunsi yavanye ingabo ze mu Burasirazuba bwa RDC, aka M23 kazaba kashobotse itazarara ku butaka bw’iki gihugu.
Ahirwe Karoli