URUKIKO MURI UGANDA RWAHAGARITSE IKURIKIRANWA RY’URUBANZA RWA BEN RUTABANA. NTA IKIMENYETSO NA KIMWE KO YABA ARI KU BUTAKA BWA UGANDA.

Umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Kampala Esta Nambayo, nyuma yo kubona imyanzuro y’inzego zose za Uganda zishinzwe umutekano zivuga ko nta na rumwe murizo rwigeze rufata cyangwa ngo rufunge Benjamin Rutabana, amaze kandi kubaza ku ruhande rw’abarega niba batanuganuga urwego na rumwe muri izo, kuburyo haba hari urubeshya, ntibagire icyo bavuga,  yahise afunga iyo dosiye atangaza ko itazaburanishwa.

Ni mu iburanishwa ryabaye kuri uyu wa kane taliki ya 05 Werurwe mu Rukiko rukuru rwa Kampala aho urukiko rwari rutegereje igisubizo cy’inzego ebyiri muri eshanu zishinzwe umutekano muri Uganda, kuko 3 zindi zari zaratanze imyanzuro yazo mu iburanisha riheruka, aho zavugaga ko nta narumwe murizo rufite Benjamin Rutabana. Izo nzego ni Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI), Urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO) Urwego rushinzwe kugenza ibyaha, Igipolise ndetse n’Igisirikare bya Uganda. Nyuma y’iminsi 7 urukiko rwari rwongeye inzego z’iperereza ngo zibaze Igipolisi n’Igisirikare, zose zasubije ko zitamufite.

Iperereza ryakozwe n’Ijosho ry’Abaryankuna, ryagaragaje ko Ben Rutabana yafatiwe muri Congo n’inzego z’iperereza za Kagame kandi zikamujyana mu Rwanda, nyuma haza kugaragara irindi perereza ryakozwe n’ikinyamakuru Chimp Report cyandikirwa muri Uganda, naryo rigaragaza ko Ben Rutabana yafatiwe ku butaka bwa Congo.

Hakomeje kwibazwa impamvu hari abantu bakoje kuyobya uburari no gusa nk’abatagatifuza u Rwanda muri iki kibazo mu gihe nyamara byari bizwi ko umwanzi ukomeye Ben yagiraga bwari ubutegetsi bwa FPR-Kagame.

Nyuma yihagarikwa ry’uru rubanza imburagihe rutanaburanishijwe, ntawatinya kuvuga ko ari ingaruka z’umutego ubwunganizi bwa Ben Rutabana bwaguyemo bwayobejwe n’abashobora kuba bakorera Kigali baba babizi cyangwa batabizi, bakomeje kwemeza ko afungiye muri Uganda, kugeza ubwo bavuga ngo ko hari abamusuye afitwe na zimwe mu nzego za Uganda zishinzwe iperereza, ariko umucamanza akaba yahagaritse ikirego nyuma y’aho habuze umuntu n’umwe unyomoza nibura rumwe muri izo nzego!

Iyo hagira uvuga uti: “Ku itariki iyi n’iyi twamubonye aha, yari yafashwe na ba runaka…” urubanza rwagombaga kuba.

Umurungi Jeanne Gentille.

One Reply to “URUKIKO MURI UGANDA RWAHAGARITSE IKURIKIRANWA RY’URUBANZA RWA BEN RUTABANA. NTA IKIMENYETSO NA KIMWE KO YABA ARI KU BUTAKA BWA UGANDA.”

  1. Murakoze k’ubw’inkuru mudusangije, gusa ndibaza impamvu musa n’abishimiye ko Rutabana atabarizwa Uganda, kubera iki?

Comments are closed.