Abantu benshi mu Ruhango barashima Imana nyuma y’irekurwa rya Nzayisenga Jean De Dieu bakunda kwita ,Rasta DJ 50Questions ,warekuwe n’urukiko nyuma yo gutesha agaciro icyaha yarahuriyeho n’abo mu muryango wa Mzee Munyentwari cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho,ariko nanone babazwa no kubona bafunga Umusaza Munyentwari,Umuhungu we Nzabandora William n’umukazana we Uwiragiye Jeanne babaziza urumogi,nyamara bizwi neza ko niyo wabategera miliyari ngo bagushakire ibure imwe (agapfunyika karwo) batamenya n’aho bayigurira!
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 03 Kamena 2019, aho urukiko rwagaragaje ko ikirego cy’ubushinjacyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi nta shingiro gifite, cyane ko nta n’izina ry’uwo mutwe bwatangaga cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose cyakozwe! Igishimishije muri byose ni uko umucamanza yavuze ko abakatiye iminsi 30 y’agateganyo ngo abone uko ajya kwikorera iperereza kubyo ababuranyi bamuvugiye imbere. Abantu bose bakaba biteguye nta kabuza ko azamenya ukuri mu gihe kitadatinze, maze akabagira abere.
Mu kuburana,abaregwa bose bagaragarije urukiko ko Polisi ariyo yizaniye urumogi ikarushyira mu mazu yabo igira ngo ibone uko ibafata. Ibyo kandi kugira ngo umenye ko ari ukuri ntibisaba iperereza kuko byabaye umuco rwose ko aho polisi ifashe ibiyobyabwenge ihita ihamagara itangazamakuru ikaryereka mu rwego rwo kubihashya. Ni kenshi cyane kuri radio na televiziyo by’igihugu, ku maradiyo yigenga no mu binyamakuru bitandukanye ndetse no ku rubuga rwa polisi ubwayo haba hasohotse amakuru y’abo polisi yafatanye urumogi,cyangwa yagiye kurutwika! Kuba yafatira umufuka w’urumogi mu rugo rw’umuntu,ikabigira ubwiru,bigatangazwa gusa n’Ijisho ry’Abaryankuna ridahumbya niyo haba ari mu ijoro ry’ijuri, kandi ikirego kigashyikirizwa urukiko,ibyo ubwabyo ni ikimenyetso nyakuri cyerekana ko ari ibihimbano!
Nyuma yo gukurikirana iki kibazo tugasanga harimo akarengane gakabije, twabajije uhagarariye Abaryankuna mu Ntara y’Amajyepfo icyo abivugaho,maze adutangariza ibi bikurikira:“Urukiko niruramuka rudatanze ubutabera kuri iki kibazo cy’uyu muryango n’uru rumogi, Abaryankuna bazakora raporo bayishyikiriza ibihugu bitera inkunga Polisi y’u Rwanda babisabe kwikorera iperereza kuri iki kibazo no kugira icyo bikoraho, kuko bitumvikana ukuntu byatera inkunga Polisi ihimba ibyaha aho kubirwanya,ikanarenganya abaturage,aho kubarengera!”
Yatubwiye ko bizeye ko iperereza ry’urukiko rizagira icyo rigeraho kizima,akaba ariyo mpamvu hategerejwe iryo perereza. Icyakora yongeyeho ko biramutse bigaragaye ko hariho gutinda nkana, kandi gukabije,Abaryankuna bazatanga iyo raporo, kandi ko bizeye ko bizatanga umusaruro!
Twabibutsa ko none kuwa 04 Kamena 2019 saa cyenda z’umugoroba,aribwo Urukiko rwa Muhanga rwagombaga gutanga umwanzuro warwo ku bujurire ubushinjacyaha bwari bwatanze bwinubira igirwa ry’abere ry’umusaza Munyentwari Germain n’Umuhungu we Nzabandora William, ku cyaha cyo gutorokesha umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, barabutswe mu Ruhango,aha umucamanza akaba yarabagize abere ashingiye ko batigeze bagera kuri gereza ya Nyanza,bityo ko nubundi yari yabacitse kandi akaba ataribo bari bafite inshingano zo kurinda gereza!
Isomwa ry’uru rubanza ntiryabaye, kubera ko ryahuriranye n’umunsi wo gusorezaho igisibo cy’Abayisiramu,ukaba wari umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda hose!
Izi manza zombi zirasiga zongeye kugaragaza niba inzego z’ubucamanza mu Rwanda nibura ziri munzira nziza yo kwigenga cyangwa niba urwishe ya nka rukiyirimo!
REMEZO RODRIGUEZ
Intara y’Amajyepfo