URUKOZASONI : UMUVUGIZI WA MUSHIKIWABO YIBASIYE KU MUGARAGARO UWARI WUNGIRIJE NYIRABUJA WEGUYE

Yashyizwe mu Kinyarwanda na Nema Ange

kwibasira Madamu Cano, umugore imikorere ye izwi kandi ikemerwa, ni ukwibasira igihugu cya Canada nacyo”

Nyuma yaho Madamu Catherine Cano yeguye, umuvugizi wa Mushikiwabo, Oria K. Vande Weghe, yamwibasiye ku mugaragaro. Indorerezi nyinshi zaguye mu kantu kubera ibyo bintu bidakorwa muri diplomasi zivuga ko ari amayeli yo “kurangaza abantu kugirango ibibazo nyirizina biri mu muryango wa Francophonie bitavugwa”. Iyi ni inkuru ijisho ry’Abaryankuna ryabasomeye mu kinyamakuru ONFR+ cyo muri Otawa, muri Canada.

Uyu Oria K. Weghe ari mu bantu Mushikiwabo yimukanye avuye mu Rwanda. Akorera agatsiko ka FPR kuva mu mwaka wa 2012. Nkuko bigaragara ku rubuga rwe rwa LinkedIn yakoze imyaka ibiri muri ambassade yu Rwanda mu bubiligi, mu mwaka wa 2014 ajya gukorera Mushikiwabo muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Mushikiwabo amuzana mu mitwaro ye aho yegukanye umwanya w’ubuvugizi bwa Mushikiwabo, nyuma akaza kugirwa umuyobozi w’itumanaho mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa uzwi nka Francophonie.

Uyu mugore werekanye ubuswa bwe muri Diplomasi afite uburambe mu gukorera FPR

Uyu mwambari wa Mushikiwabo, mu magambo yagize ati :

Mu mucyo, nababwira ko kuva ku kazi kwa Catherine Cano bifatwa nk’umuruhuko […] bishobora kuba ikintu kiza ku muryango [Francophonie]“.

Abanyarwanda tumenyereye ko iyo abambari ba FPR bibasiye umuntu bamunenga, akaba ari byo uyu Oria K. Weghe yakoze : “Uburyo bwo gukora bwa Madamu Cano ntabwo bwari buhuye n’ubw’ Umunyamabanga mukuru. […] Yego, yari umukozi ukora cyane, ariko yari afite uburyo bwakajagari, bugoye. Abakozi be bari bafite umunaniro mwinshi mu mutwe no ku bugingo. Ntabwo ari umuntu byoroshye gukorana nawe mu mibanire y’akazi […] Hariho abantu bari bafite ipfunwe rihanitse kubera uko bari babanye nuyu muyobozi”.

Yivuye inyuma uyu mwambari wa Mushikiwabo yirengagije ikinyabupfura kiranga ubusazwe diplomasi yongeraho ati : “Hari byinshi Umunyamabanga mukuru [MUSHIKIWABO]yari amutezeho ntiyabigeraho.Habayeho kutumvikana cyane mu kazi.”

Nkuko tubimenyereye abambari ba FPR barangwa no kwivuguruza nta soni, uyu Oria K. Weghe nawe niko yabigenjeje kuko yahise yivuguruza aho yongeyeho ko kuva ku kazi kwa Madamu Cano “ntaho guhuriye n’akazi ahubwo ari ibibazo by’imibanire”.

Yemeje ko Catherine Cano yeguye koko, ko atari ukumwirukana : “Abantu bose baratangaye. Ku rwego rwinshingano ze, umuntu aba yiteze ko habaho igihe cy’icyuho cyabigenewe n’ihererekanyabubasha. […] Yahisemo kugenda mu bihe bitoroshye”.

Uyu Oria K. Weghe ari mu Banyarwanda bakorera Agatsiko. Aha bari bahembwe kujyanwa muri stade ya PSG nyuma yaho Kagame anyunyuje imitsi ya Rubanda akajugunya amafaranga mu idirishya ngo ari muri za Sura u Rwanda! Igikorwa cyabaye igihombo gikomeye kuko Covid-19 yahagaritse ingendo nyinshi ku isi.

Nkuko twari twabibagejejeho, Catherine Cano yahawe inshingano zo gushyiraho imiyoborere myiza no kuvugurura gahunda z’uyu muryango uterwa inkunga n’amafaranga ya za Leta nyuma y’ibirego byinshi by’imicungire mibi yakozwe muri Francophonie mbere ya 2018. Uyu mwambari wa Mushikiwabo yahise ashimangira ko na nyirabuja yagize uruhare mu bikorwa bya Madamu Catherine Cano, aho yagize ati : “Bakoranye iki gikorwa”, “Gahunda y’ibikorwa yashyizweho kera mbere yuko Madamu Cano ahagera, kuba agiye ntabwo bizahindura izo nshingano ze, Louise Mushikiwabo akomoka mu gihugu aho gukorera mu mucyo no gucunga imali atari ibintu dufata nk’imikino. Niba ari ugucunga umutungo neza guhangayikishije Abanyecanada, ntibahumure”.

Munyarwanda ukibaza niba igihugu “gicunga neza umutungo” yavugaga ari ikiyobowe na Leta ya Kagame wibitindaho kuko atari cyo kinyoma yasohoye gusa. Mushikiwabo yageze muri Francophonie mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka wa 2019, Madamu Cano ahagera mu kwezi kwa Mata wa 2019, turakibaza gahunda Mushikiwabo yashoboye gushyira mu bikorwa mu gihe cyamezi atatu gusa!

Catherine Cano yaranzwe n’ikinyabupfura

Ejo ku wakane tariki ya 23 Ukwakira 2020, Catherine Cano yirinze gusubiza amagambo y’umwambari wa Kagame. Yemeje ko yatanze imihoho ku ya 16 Ukwakira, yongera ho ko : “Ngiye numva hari icyo nagezeho, narakoze akazi keza muri Francophonie. Ndatekereza ko  ko narangije neza inshingano eshatu rari narahawe“. Yatangarije ikinyamakuru ONFR +.  Ko yari yarasubije mu buryo imicungire y’imali no kurushaho gukorera mu mucyo. Aho yanze guha icyo kinyamakuru ikiganiro yashimiye abakozi bakoranye : “Nishimiye kandi umurimo w’ikipe nagize icyubahiro n’ibyishimo byo kuyobora kandi nkaba mbubaha cyane“.

Indorerezi zifite impungenge

Abenshi mu bakurikiranira hafi umuryango wa Francophonie barabona mu byabaye ikibazo kiremereye kandi gikomeye kurusha ko cyaba “ikibazo cyimibanire”

Jean-Louis Roy wahoze ayoboye hagati ya 1990 na 1998 umuryango waje guhinduka Francophonie, yagize ati :   “Kuzamura amajwi byibi bintu biratangaje. Simbona icyo bashaka [abo muri Francophonie]  kugeraho bashyira ibintu byose ku karubanda no kwibasira ku mugaragaro Catherine Cano”. Uyu mu diplomate wo muri Canada yongeyeho ko : ” Uku kwegura kuratangaje.Birababaje kubera Francophonie idakeneye intambara zimbere. Ibihugu bivuga igifaransa bigomba kwihutira kwihagararaho kugira ngo byigishe igifaransa abana babarirwa muri za miliyoni magana… ntibyagombye gufatwa n’amakimbirane nkaya.”

Undi muntu ukorana na Francophonie mpuzamahanga, uzi imikorere ya Francophonie neza, utifuje kugaragaza izina rya, yumiwe!

Ni ikihe cyemezo Catherine Cano yafashe kugirango aveho gutya ? yirukanwe mu buryo butanoze?. Yongeyeho ko “ibyo Francophonie yatangaje kumugaragaro kuri we, sinigeze mbibona. Mubisanzwe, muri diplomasinuvuga ibintu neza,aha barimo barashaka kwerekana umuntu nabi. Aha Francophonie yabishyize hanze byose”. Yarangije avuga ko : “Babishaka batabishaka amavugurura Catherine Cano yatangiye, uzamusimbura agomba kuyarangiza“.

Uretse mu mboni z’agatsiko, uyu Madamu Cano azwiho ubunyangamugayo

Catherine Cano asezeye hasigaye ibyumweru bibiri ngo inama y’akanama gahoraho ya Francophonie ngo ibe. Umuntu ukora muri goverinoma ya Canada, utashyize hanze amazina ye, we yagize ati : “kwibasira Madamu Cano, umugore imikorere ye izwi kandi ikemerwa, ni ukwibasira igihugu cya Canada nacyo. Haba harabaye amakimbirane yingengabitekerezo ku bibazo bikomeye cyangwa ni inama igiye kuba?”, yongeyeho ko “Francophonie ifite akamaro kanini kandi igomba kurenga aya makimbirane hagati y’abantu babiri. Ikiri mu kaga kinini cyane ni ururimi rw’igifaransa.”

Icyo Ottawa na Quebec bavuze

Ku mugaragaro, ibiro by’ububanyi n’amahanga byo mu gihugu cya Canada byifashe kuri iki kibazo. Mu magambo make, iyo minisiteri yagize iti : “Madamu Cano ni umuyobozi w’inararibonye, ​​kandi turamushimira k’uruhare yagize muri Francophonie“.

Minisitiri w’indimi, Mélanie Joly, yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo. Ariko mu gikari, amakuru aturuka ku muntu ukurikirana iki kibazo yemeza ko Canada itifuza “kujya guhangana” na Francophonie. Ariko ko guverinoma ya Kanada itishimiye kubona ikigo mpuzamahanga kibasira mu itangazamakuru Catherine Cano. Ishyirwaho rya Madamu Cano ryari rigamije gushyiraho imikorere icunga neza Francophonie kandi Canada izakora k’uburyo uwo muryango ukomeza gukuburwa neza.

Guverinoma ya Québec nayo yifashye itangaza ko “yakiriye icyemezo” cya Madamu Cano kandi ko ishimira akazi ke.

Christine St-Pierre wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ishinzwe Francophonie ya Québec yanenze icyo guverinoma ya Quebec yatangaje aho yatangaje ko iryo tangazo “ryoroshye kandi ari iryo kwamaganywa”.

Haravuga ko Canada ikora ibishobotse byose ngo ikomeze kuboneka neza mu maso ya Mushikiwabo kugirango yongere igarurirwe uwo mwanya! Ubufaransa burakina uwuhe mukino?

Ntushobora gutesha agaciro izina ry’umuntu muri buriya buryo. Quebec na Canada ni abaterankunga bakomeye. Quebec igomba kubaza ibibazo na Francophonie igomba kuryozwa ukuva ku kazi kwa Madamu Cano. Yagiye muri OIF kugira ngo ayigorore”. Uyu mudepite wo uri Quebec yongeyeho ko “Catherine Cano afite ubunyangamugayo, kudakorera mu mucyo ntago bimuranga. Agomba kuba yarafashe ibyemezo bitanyuze bamwe.” Madamu St-Pierre yongeyeho ko “Niba umwanya w’ubuyobozi utagarutse muri Québec cyangwa muri Canada, tuzaba duhombye. Duhagarariye Francophonie muri Amerika mu muryango wa Francophonie. Quebec igomba kugishwa inama ku isimburwa rya Madamu Cano”.

Kuri iyi ngingo, indorerezi yihariye ya OIF yemeza ko “Quebec na Ottawa bakora ibishoboka byose kugira ngo baboneke neza k’Umunyamabanga mukuru Louise Mushikiwabo”. Barashaka gushimangira ko “uhagarariye Canada cyangwa Québec yegukana uwo mwanya.”

Akabaye icwendwe ntikoga

Yashyizwe mu Kinyarwanda na Nema Ange