URUPFU RWA Dr TWAGIRAMUNGU FABIEN RWAMBITSE UBUSA UBUCAMANZA BW’U RWANDA

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Abantu batandukanye ku isi bemera ko itariki ya 01 Mata ari “Umunsi wo kubeshya” bita mu ndimi z’amahanga “Poisson d’avril ”, “April Fool ” cyangwa “Los Santos Inocentes”. Nyamara ubwo uyu munsi wabaga mu mwaka ushize, ku itariki ya 01 Mata 2022, wazanye inkuru y’incamugongo ku Banyarwanda batari bake, bamenye urupfu rw’amayobera rwa Dr. Fabien Twagiramungu wishwe na Yves Kamuronsi wamugonze ku mugaragaro, amuhora ishyari n’inzangano bikomeje kumena amaraso y’inzirakarengane.

Ishyano ryabuze gihanura ubwo mu rukerera rwo ku wa 31 Werurwe 2022, Dr. Twagiramungu yagonzwe na Yves Kamuronsi byagaragaraga ko ari gatumwa, ariko inkuru isakara cyane ku wa 01 Mata 2022. Abumvise iyi nkuru bose basanzwe bazi Dr. Twagiramungu, harimo n’abari bamubonye ku munsi wabanje, mu mirimo ye ya buri munsi, ntibazuyaje kuvuga ko azize ishyari ku wo yari we n’ibikorwa bye. Bamwe bibazaga uwahaye Yves Kamuronsi ubutumwa bwo kwica Dr. Twagiramungu, abandi bakavuga ko imitungo ye ari yo ntandaro y’urupfu rwe. Gusa bose bahuriza ko uyu mwicanyi Yves Kamuronsi yaje gucumbika iruhande rwo kwa Dr. Twagiramungu, amutata igihe kirekire, amenya gahunda ye ya buri munsi kugira ngo azabone uko amwica, kandi yabigezeho, kuko yamenye igihe agira muri sport, aramugonga.

Umukozi wo mu rugo kwa Yves Kamuronsi yahamije ko shebuja yahoraga aneka Dr. Twagiramungu kugira ngo azabone uko amwica. Yabwiye Ubugenzacyaha ko akimara kugera ku mugambi we, Kamuronsi yagarutse imodoka yagongesheje Dr.Twagiramungu yuzuyeho amaraso, maze ahita amutegeka kuyoza, kugira ngo bazimanganye ibimenyetso. Icyatangaje abantu ni uko ubuhamya bw’uyu mukozi butahawe agaciro mu rukiko, ahubwo bwarasibwe kugira ngo Yves Kamuronsi agirwe umwere nk’uko abamutumye bari barabimusezeranyije. Uru rupfu rero rwashyize hanze ubucamanza bw’u Rwanda nk’uko twabibasesenguriye. Bigitangira umwe mu babonye urupfu rwa Dr. Fabien Twagiramungu, avuga ko ubwo hari mu gitondo cya kare, umwicanyi Yves Kamuronsi yaje aparika imodoka ifite plaque RAE 654 K kuri Station yo kwa Ndengeye, aho Dr. Twagiramungu yakunda guca ari muri sport ya mugitondo, nk’uko yakundaga kuyitangira buri saa kumi n’imwe (5:00 AM). Uyu Ndengeye ni bamwana wa Perezida Kagame. Uyu musekirite (sécurité) kuri iyi station yo kwa Ndengeye akomeza avuga ko hashize igihe kigera ku minota 30 Yves Kamuronsi aparitse imodoka, nyuma yitaba téléphone igendanwa, ahita yatsa imodoka, ku muvuduko muremure, aragenda agonga Dr. Twagiramungu yitura hasi, ahagarara gatoya, abonye ko amwishe arongera aratsa ahita yigira iwe, ajya gutegeka umukozi koza imodoka no gusibanganya ibimenyetso. Abari hafi aho bahise batabara bahita bamenya ugonzwe ko ari Dr. Twagiramungu, kuko yari azwi cyane muri kariya gace kegeranye n’ako Assinapol Rwigara yagongewemo. Uyu Dr. Twagiramungu yari azwi kuko yari amaze igihe ashinze akabari kitwa “2 Shots Club”, gaherereye i Remera hafi ya BK Arena harebana n’irimbi ry’intwari, bamwe bakanemeza ko uwamwicishije yabitewe n’ishyari no gushaka kwigarurira aka kabari. Abahuruye bahise bahamagara Traffic Polisi, ishami ryo mu muhanda, abandi bakurikira ya modoka ya Yves Kamuronsi, bamenya igipangu yinjiyemo, nyuma bacyeretse abapolisi basanga ya modoka irimo ndetse umukozi wa Kamuronsi, witwa Nyabyenda William, arimo kuyoza ayikuraho amaraso ngo ahishe ibyabaye.

Yves Kamuronsi

Nk’uko byagenze mu rupfu rwa Assinapol Rwigara, uyu Dr. Twagiramungu nawe ntiyahise apfa ahubwo hahamagajwe ambulance imwihutana kwa muganga mu bitaro byitiriwe Umwami Fayçal, ari naho yaje kugwa. Mu iperereza, umukozi wa Kamuronsi yabajijwe igihe aherukira shebuja, avuga ko mu rukerera Kamuronsi yahamagawe n’umuntu, ahita yatsa imodoka aragenda, hashize igihe kirenga isaha n’igice, agaruka imodoka yuzuye amaraso, amusaba kuyoza akavanaho ikitwa amaraso cyose. Nyuma yo kumenya ukuri kose kwavuzwe n’abaturage banze kubyihererana, Yves Kamuronsi yarafashwe arafungwa, ndetse ashyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rukorera i Kibagabaga, ariko habera ibitangaza, abantu barumirwa bikomeye. Umucamanza wo muri uru Rukiko yirengagije ukuri kose kwatanzwe n’abatangabuhamya, maze ahindura icyaha cyo kwica umuntu ku bushake (meurtre volontaire), ahubwo ahamya Kamuronsi ibyaha bibiri, ari byo guhisha ibimenyetso no kudatabara uri mu kaga. Yamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka 5, ariko abunganira Yves Kamuronsi bahita bajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukorera i Rusororo, ariko ho ibintu bihita bihindura isura kuko byageze aho Ubushinjacyaha bujya ku ruhande rw’abunganira uregwa. Ubucamanza bwo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo bwiyambitse ubusa, inshuti za Dr. Twagiramungu ziratungurwa, ubwo ku wa 16 Nzeri 2022, umucamanza yahitagamo kuburanisha uru rubanza ku munsi wari watangajwe ko ari ikiruhuko, kuko abagize urugaga rw’abavoka bari bagiye mu matora. Umucamanza yanzuye ko ruzasomwa ku wa 07/10/2022, ariko ntirwasomwa, abantu bakomeza kuguma mu gihirahiro.

Mu busesenguzi twabakoreye twaje kumenya ko umwe mu bashakaga ko Yves Kamuronsi arekurwa harimo Egide Nkuranga. Uyu mugabo umenyerewe cyane mu kwivanga mu manza ni Perezida wa IBUKA, ndetse Yves Kamuronsi akaba yari asanzwe ashinzwe imishinga muri AEGIS TRUST, ikorera ku rwibutso rwa Gisozi. Uyu Egide Nkuranga yifashishije umugore we, akaba n’Umushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kugira ngo azashinjure uregwa, akatirwe igihano gito, kandi nacyo gisubitswe. Ni nako byagenze kuko byageze mu rubanza, umugore wa Egide Nkuranga, akaba n’Umushinjacyaha, aho gushinja Kamuronsi yavuze ko asanzwe ari umuntu w’intangarugero, inyangamugayo byahamye, ndetse amusabira ko yarekurwa akitahira, akajya gufatanya n’abandi kubaka igihugu, kuko abayeho nabi muri Gereza ya Mageragere, ukagira ngo niwe wenyine uyifungiyemo, nyamara hari abahari bazira ubusa, nkanswe uwishe umuntu bose babireba. Me Buhuru Pierre Célestin wunganira uruhande ruregera indishyi yageze aho yiyama Ubushinjacyaha kuko yabonaga bwatannye, burimo gukora akazi katari akabwo. Aganira n’itangazamakuru, Me Buhuru yavuze ko yatangajwe n’imyitwarire y’Ubushinjacyaha kuko ari ubwa mbere byari bimubayeho mu myaka 22 amaze muri uyu mwuga. Akomeza avuga ko byose byapfiriye mu Bugenzacyaha kuko butahaye uburemere urupfu rwa Dr. Twagiramungu, ahubwo bwararukerenseje igihe bwarekuraga Yves Kamuronsi ku munsi wa mbere akirarira iwe mu rugo, nyamara uwo yagonze, ibimenyetso byose bihari, arimo gupfira muri Hôpital Roi Fayçal.

Ikindi Me Buhuru atangaza ko kidasanzwe ni aho Ubushinjacyaha bwahitishijemo Yves Kamuronsi gutanga ihazabu cyangwa gufungwa, kandi icyaha yari akurikiranyweho ari icyaha cy’ubugome. Aha yerekana ko ingingo ya 24 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha (Code de Procédure Pénale-CPP) ibiteganya, iyo umugenzacyaha abona ko uregwa ashobora gutanga amande, nta rubanza rubaho. Me Buhuru avuga iperereza ritakozwe uko bikwiye kuko Yves Kamuronsi yahanishijwe ihazabu arataha nk’aho yakoze agakosa gato katajya mu rukiko. Kwica Dr. Twagiramungu byitwa ikosa aho kwitwa icyaha cy’ubugome. Gusa agahinda k’umuryango n’inshuti za Dr. Twagiramungu kakomeje kuba kenshi, ndetse kubera igitutu cya social media, Yves Kamuronsi yarongeye arafatwa arafungwa, ariko abamwunganira bazana ikindi kinyoma cy’uko yari yasinze, nyamara umukozi we yarabihakanye, ndetse n’abapolisi bageze iwe akimara gukora ishyano, basanze atasinze, ahubwo yiryamiye yategetse umukozi koza imodoka akayikuraho amaraso. Ababikurikirana bakemeza ko iyo aba yasinze atari kumenya gusibanganya ibimenyetso ku modoka.

Dr Twagiramungu

Nyamara ibi byose Me Buhuru avuga ntibyahawe agaciro n’Urukiko rwisumbuye rwa gasabo, ahubwo rwahamije Yves kamuronsi icyaha cyo guhisha ibimenyetso by’icyaha ruhakana ko kitabaye, ahita yitahira nk’uko yari yarabisezeranyijwe na Egide Nkuranga ndetse na Me Raphaël Ngarambe, bari bafatanyije na Dr. Twagiramungu akabari ka 2 Shots Club, bari basanzwe ari inshuti cyane, kugeza aho kubyarana abana muri batisimu. Aba babiri rero bigaragara ko ari bo batumye Kamuronsi kwica Dr. Twagiramungu, bamusezeranya ko bazamufunguza kuko bamwerekaga ko bigerera mu nzego zo hejuru. Ni akumiro ! Kuba Me Raphaël Ngarambe ataragaragaye mu gufata mu mugongo umuryango w’inshuti ye, ahubwo akagenda akwirakwiza ko yishwe na système, avuga FPR, ni ikimenyetso ko ataba umwere muri uru rupfu. Mu rubanza Me Bonane Nyangezi wunganiraga Yves Kamuronsi yuririye ku bibazo bigamije gushinjura Yves umushinjacyaha yahase uruhande ruregera indishyi rwunganirwa na Me Nkuba, maze yishongora anashinyagurira umuryango wa Dr. Twagiramungu. Me Nyangezi yavuze ko Kamuronsi atari afite inshingano zo gutabara Dr. Twagiramungu, ko ndetse n’indishyi zikwiye kwakwa abasekirite bamubonye agongwa. Yakomeje yemeza ko Kamuronsi yari yasinze kandi mu ibazwa rye yarabihakanye, ariko ntibyahawe agaciro. Mu kujijisha umucamanza yasabye umwanditsi kwandika ibyo bintu, ariko se byatanze iki?

Ikindi cyatumye abatabiriye uru rubanza bagwa mu kantu ni ukuntu Me Bonane Nyangezi yabwiye urukiko ko Yves Kamuronsi ari umuntu w’ingirakamaro, usanzwe akorera igihugu, bityo adakwiye gukomeza gufungwa, ngo kuba afunzwe igihugu cyarahombye, nyamara akirengagiza ko uwo yishe yari afite impamyabumyenyi ihanitse mu bijyanye n’ubutabire bushingiye ku bidukikije (Doctorat en chimie environnementale), akaba rero nawe yarakorerega u Rwanda, ndetse kurusha n’uwamwishe. Abunganira Yves Kamuronsi bazanye Kalisa Callixte nk’umutangabuhamya bari batekeyemo ibyo aza kuvuga, ariko Me Buhuru aramwanga avuga ko uyu mutangabuhamya atigeze agaragara mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko rw’Ibanze, ahubwo asaba ko Urukiko Rwisumbuye rwakumva Nyabyenda William, wari umukozi wa Yves Kamuronsi, kuko mu ibazwa rye yari yaremereye Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ko shebuja yavuye mu rugo ahagamagawe mu gihe cya saa kumi zirenga zo mu rukerera, akagaruka mu ma saa kumi n’ebyiri, imodoka ye yagonze ndetse yuzuyeho amaraso, akamutegeka kuyoza. Abaturage batandukanye, abamotari n’abasekirite bo ku bipangu bitandukanye biri i Gacuriro, aho Dr. Twagiramungu yagongewe, bakurikiranye imodoka ifite plaque RAE 654 K ikimaragukora ishyano, babona igipangu yinjiyemo. Bahamagaye Polisi ishami ryo mu muhanda igera kwa Yves Kamuronsi baramubyutsa aza yambaye imyenda yo kurarana. Abajijwe nyir’iyo modoka yozwaga avugako yari itwawe n’umushoferi ko afashe moto atashye ko we yiteguraga kujya ku kazi. Nyamara uyu mushoferi ntiyagaragajwe na hamwe. Byongeye kandi umusekirite wakurikiranye Yves Kamuronsi kugera mu rugo rwe yahamirije Traffic Police ko uyu Kamuronsi yamwiboneye neza ari we wari utwaye iyi modoka, ariko Urukiko rwabyimye agaciro. Uyu musekirite avuga ko akimara kubona imodoka igonze umuntu, yahise afata moto arayikurikira kugira ngo amenye aho itaha. Ibi rero byari igihamya ko Kamuronsi yishe Dr. Twagiramungu, ariko byarirengagijwe.

Abunganira Kamuronsi bakomeje gutsindagira ko asanzwe ari umuntu mwiza uretse ingeso y’ubusinzi yamwokamye, ariko abaregera indishyi bakabitera utwatsi bakerekana ibimenyetso byose bigaragaza ko yagonze Dr. Twagiramungu atasinze, ahubwo yari yatumwe, cyane cyane ko nta tubari twagezaga ayo masaha kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, kandi abatangabuhamya bemezaga ko bamubonye aparitse igihe kirekire kuri station yo kwa Ndengeye, ategereje guhamagarwa ngo akore ishyano yari yatumwe. Ibi bimenyetso byirengagijwe n’Urukiko maze mu isomwa ry’urubanza ryabaye ku itariki ya 25/11/2022, rumuhamya icyaha cyo guhisha ibimenyetso, rumuha igihano cy’imyaka ibiri isubitswe, ahita arekurwa arataha.

Ubucamanza bw’u Rwanda bukomeje kwiyambika ubusa, bwerekana uko bukora, bitewe n’uko bwitwaye mu rupfu rwa Dr. Fabien Twagiramungu. Kuba ibimenyetso byose byatanzwe n’abahagaze ku rupfu rwe byarirengagijwe bigaragara ko muri ubu bucamanza nta kuri kubamo, kandi iyo habuze ukuri, biragoye ko hatangwa ubutabera buboneye. Twihanganishije umuryango wa Dr. Twagiramungu ukomeje kubura ubutabera kubera abambari ba FPR. Tuzakomeza kubakurikiranira ubujurire mu Rukiko Rukuru kuko Me Buhuru wunganira abaregera indishyi yamaze kujurira. Twifuza ko Urukiko Rukuru rwakwitandukanya n’ikinyoma cyahawe intebe mu Rukiko Rwisumbuye rugatanga ubutabera.

Remezo Rodriguez