URWEGO RW’UBUGENZACYAHA (RIB) RUKOMEJE KUNIGANA ABATURAGE IJAMBO

Yanditswe na Irakoze Sophia  

Urwego rw’igihugu ( RIB)  ruherutse gutangaza ko ruri mu biganiro na Google kugirango ihagarike zimwe muri chaine za youtube ivuga ko zibiba inzangano n’amacakubiri  mu Banyarwanda , aha bitera kwibaza icyihishe inyuma y’icyo RIB yita imvugo z’inzangano kuko izwiho kuniga ibitekerezo by’abanenga ubutegetsi  akabahimbira ibyaha biremereye birimo n’ingengabitekerezo ya genoside bituma benshi bakatirwa gufungwa imyaka myinshi mu magereza.

Muri uyu mwaka ho byabaye agahebuzo kuko hagaragaye abantu bagaragaje ubutwari bagatinyuka, bagatanga ibitekerezo byabo batitaye ku bihano bashobora guhabwa kuko bagiye baniganwa ijambo kenshi kuko bimwe  amahirwe yo kuvuga ibyabakorewe muri Jenoside ndetse na nyuma yaho kuko amateka y’u Rwanda abogamiye ku ruhande rumwe kubera impamvu za poliki . abayavuga mu buryo bwitwa ko bwemewe na Leta bavuga ko Abahutu ari abanzi b’Abatutsi ubundi bakavuga ko Umuhutu wese ari interahamwe bakiharira imbuga zose bakabivuga nta nkomyi  aha navuga nk’umusaza Tito Rutaremera ubiba urwangano mu Banyarwanda abicishije kuri twiter abeshya ko ari kwigisha amateka kandi ari kuroga urubyiruko arubibamo urwangano ndetse n’amacakubiri , mu gihe ari we wari ukwiye kunga abanyarwanda dore ko anafatwa nk’inararibonye , nyamara icyo abanyarwanda bifuza ni uko buri wese yahabwa ijambo kuko ubwicanyi bwabaye  nta numwe butakozeho nkuko bimaze kugaragazwa n’impuguke nyinshi zakoze ubushakashatsi ku marorerwa yabaye mu Rwanda bwagaragaje ko hari n’abo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu bishwe benshi bakicirwa mu gihugu ndetse bakanakurikiranwa bakicirwa aho bari barahungiye muri Congo , rero biratangaje gufata umwana wabuze umubyeyi we muri ubwo bwicanyi cyangwa se umugore wabuze umugabo we ukamwumvisha ko nta bwicanyi bwabayeho bwamwibasiye ndetse yagerageza no kubivuga agafungwa cyangwa  agashimutwa akabura irengero.

Mu myaka igera kuri makumyabiri n’irindwi FPR yari yaragerageje kuniga uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kuko uburyo bwo kubucishamo bwacungagwa cyane nko mu binyamakuru nta nkuru badashaka yashoboraga kunyuramo ariko muri iki gihe youtube yarabyoroheje. Ariko ukuri kwakomeje kubyarya kuko ntibakunda ko amabi yabo ajya ahagaragara , abakoresha youtube bose banenga ubutegetsi babamariye muri gereza bashinjwa kugira ingengabitekerezo ya Jenoside .

Irakoze Sophia