Yanditswe na Kamikazi Umuringa Josiane
Ibiro bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byongeye gushimangira ko “u Rwanda rufite ingabo mu Burasirazuba bwa RD Congo”, bityo ko rusabwa kuzivanayo. Bigaragara mu itangazo ryo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’ibi biro, Ned Price, rikomoza ahanini ku byemezo biherutse gufatwa n’Akanama k’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano (Peace and Security Council-PSC).
Price yashimye ibi byemezo byo ku wa 17/02/2023, byafatiwe i Addis-Abeba muri Ethiopia, yamagana ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ahamya ko byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, ISIS-DRC, CODECO na FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, asaba ko ihagarika imirwano kandi ikava mu Burasirazuba bwa RD Congo nta yandi mananiza. Nk’uko yabitangaje tariki ya 30/12/2022, avuga kuri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri RDC, Ned Price yongeye kwemeza ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri iki gihugu, zitwikiriye umutaka wo gufasha M23. U Rwanda rero rukaba rutungwa agatoki mu kibazo cy’umutekano mucye uri muri RDC. Yasabye ati: «Dusubiyemo ijwi ryacu risaba u Rwanda guhagarika gufasha umutwe wa M23, kandi rugakura ingabo zarwo muri RDC kugira ngo rworoshye ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo mu nama ya EAC yabaye ku itariki ya 17/02/2023. Turasaba impande zose kwamagana imvugo z’urwango no gukumira byihuse urugomo rwibasira abantu hashingiwe ku moko.». Akenshi uko amahanga ashinja u Rwanda gufasha M23, rusubiza ko ari ibirego bidafite ishingiro, ahubwo rukagaragaza ko impamvu yatumye uyu mutwe witwaje intwaro urwana ikomoka ku kuba ubutegetsi bwa RDC butarujuje inshingano bufite ku benegihugu. Aha rero niho abasesenguzi bibaza impamvu u Rwanda ruhora rwigira umuvugizi wa M23 niba koko rudafasha uyu mutwe urwanya igihugu cy’abaturanyi.
Leta y’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’abategetsi b’i Kigali, barimo Perezida Kagame, bagiye bumvikana bavuga ko umutwe wa FDLR ufashwa kandi ukifatanya n’ingabo za RDC, ndetse ko uri mu mizi y’ibibazo by’Abanyekongo, bityo ugomba kurandurwa kugira ngo bikemuke, ariko bakirengagiza ko uyu mutwe wavutse kubera ubushotoranyi bw’ingoma y’igitugu iri ku butegetsi i Kigali, irangajwe imbere na Kagame, wakomeje kugaragaza inyota idasanzwe ku mutungo kamere wiganjemo amabuye y’agaciro aboneka muri kariya gace.
Ibi rero u Rwanda rubivuga rwirengagije ko Kagame ari we nyirabayazana w’umutekano mucye uboneka muri aka karere, kuko mbere y’uko FPR yegura intwaro mu 1990, akarere kose kari gatekanye, noneho biza kuba bibi cyane amaze gufata u Rwanda agashoza intambara kuri RDC, yahitanye impunzi z’Abanyarwanda n’Abanyekongo batagira ingano, nk’uko byagaragajwe na raporo nyinshi zirimo na Mapping Report.
Kubera aka kaga RDC yatejwe n’u Rwanda, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ukeneye amadolari arenga miliyari ebyiri ($2,250,000,000) yo gufasha abakuwe mu babyo n’intambara ya M23 mu Burasirazuba bwa RDC. ONU ivuga ko guhera mu mpera z’umwaka ushize, imirwano ya M23 mu Ntara ya Kivu ya Ruguru yirukanye mu byabo abaturage barenga 600,000. Ariko rero, mu itangazo yashyize ahagaragara, Umuhuzabikowa wa ONU muri RDC, Bruno Lemarquis, avuga ko basanze ku gasi n’abandi benshi cyane, ku buryo abavuye mu byabo bose hamwe bagera kuri miliyoni 5.7. Ni bo baturage benshi babaye impunzi imbere mu gihugu cyabo kurusha ahandi muri Afurika.
Kugirango ONU ibatabare uko bikwiye, Bruno Lemarquis asobanura ko irimo ishakisha amadolari miliyari
2.25. Ati: «Akenewe cyane cyane mu Ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo ziri mu Burasirazuba bwa RDC, na Kasai iri mu Burengerazuba bwo hagati ». Muri Kasai ingabo z’igihugu (FARDC) zirwana n’umutwe w’inyeshyamba witwa Kamwina Nsapu kuva mu 2016, ukiyongera ku bibazo batezwa na M23/RDF mu Burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rero ntirurabasha guhakana uruhare rwarwo.
Umuhuzabikowa wa ONU muri RDC, Bruno Lemarquis, yongeraho ko imfashanyo zihutirwa ari iz’ibiribwa, amazi, imiti n’ubwugamo. Avuga kandi ko muri 2022, ONU yateganyaga kuzabona amadolari miliyari 1.88 yo gukoresha mu butabazi muri iki gihugu, ariko kugeza ubu iracyabura amadolari miliyari 2.25.
Nk’aho u Rwanda rwababajwe n’igitutu rwotswa n’amahanga ngo rukure ingabo zarwo muri RDC, kuri uyu wa Kane, tariki ya 23/02/2023, rwagaragaye mu bihugu 141 byatoye umwanzuro usaba ko ingabo z’u Burusiya zihagarika intambara zimaze umwaka zitangije muri Ukraine, zikava muri iki gihugu. Ukibaza rero uburyo u Rwanda rushaka ko ingabo z’u Burusiya ziva muri Ukraine, kandi rwo rudashaka kuvana izarwo muri RDC.
U Burusiya n’ibindi bihugu 6 birimo Koreya ya Ruguru, Mali, Beralus, Erythrea, Syria na Nicaragua byanze uyu mwanzuro, ibindi 32 birifata birimo Uganda n’u Burundi, dore ko ibyifashe byiganje ku mugabane w’Afurika, naho Tanzania ikaba itaritabiriye iri tora. Umuryango w’Abibumbye uvuga kuri iri tora, wagize uti: «Inteko Rusange yasabye ko intambara yo muri Ukraine ihagarara, isaba u Burusiya kuva byihuse muri iki gihugu, bijyanye n’amasezerano ya UN. Iyi nteko rusange idasanzwe ya UN ije nyuma y’umwaka ubura umunsi umwe u Burusiya butangije ibitero bigari muri Ukraine».
Mu gihe na none u Rwanda rukomeje kotswa igitutu kubera gufasha M23, imbere mu gihugu naho si shyashya kuko ubutabera bukomeje guhindurwa ubutareba, ibintu bikomeje gucika, nk’uko kuri uyu wa Kane, tariki ya 23/02/2023, ikinamico yongeye kugaragara mu rubanza rwa Munyenyezi Béatrice, kugeza n’aho yongera kwihana (kwanga) umucamanza uyobora inteko imuburanisha, Mukayiza Béatrice ku ncuro ya kabiri.
Uku kwihana umucamanza kwa Munyenyezi Béatrice avuga ko abona nta butabera yamuha, kuko amuburanisha bisa nk’aho urubanza rwamaze gucibwa, kuje nyuma y’aho inteko ifatiye icyemezo cyo kuzumva abatangabuhamya bamushinja batagaragara imbere y’urukiko. Nyamara uru rukiko rwabyanzuye rwirengagije ko ibi biri mu nzitizi zazamuwe n’uruhande rwunganira Munyenyezi Béatrice.
Indi nzitizi yari yatanzwe n’abunganira Munyenyezi Béatrice, Me Gashema Félicien na Me Bikotwa Bruce, yerekeye abatangabuhamya bamushinjura, batatu muri bo bimuriwe muri Gereza ya Mpanga iri Nyanza, bavanywe muri Gereza ya Karubanda iri Huye, aho iyi gereza yavugaga ko ari ku mpamvu z’imyitwarire mibi. Ariko abunganizi babwiye urukiko ko batewe impungenge n’iyimurwa ryabo basanga rishingiye kuko bemeye gushinjura Munyenyezi, kandi ko baterwa ubwoba aho bafungiye ndetse bigatera ingorane ku bantu bo mu miryango yabo kubasura ngo kuko bimuriwe kure, bongeraho ko hari impungenge z’uko abo batangabuhamya bashobora kwivana mu rubanza, rukaburanishwa rutagira abashinjura.
Umucamanza yavuzeko urukiko rugiye kubikoraho iperereza rugacukumbura ukuri kwabyo nyuma rukazatanga umwanzuro, avuga ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki 13/03/2023. Rukimara gusoma iyo myanzuro Munyenyezi Béatrice yatse ijambo avuga ko yihannye umucamanza. Mu magambo ye ati: «Uburyo mumburanishamo mbona mwaramaze guca urubanza». Ni ibintu yavuganaga agahinda kenshi cyane! Avuga kandi ko aramutse yemeye kuburanishirizwa mu muhezo byaba ari nko gutesha agaciro ukuri gushakwa muri uru rubanza. Ati: « Mwamaze kunkatira, cyane cyane mwebwe mwambaye imyenda y’ubutabera, murashaka kuzimaganya ukuri, nimumbwire igihano mwampaye, mudakomeje gukina iyi kinamico». Ibi rero byo kwihana umucamanza Munyenyezi abikoze ku ncuro ya kabiri, kuko mbere yari yihannye inteko yose, ariko abakuriye ubutabera bwabaye ubutareba bagumishijeho iyi nteko. Iyo bitaza kuba ikinamico, umucamanza wihanwe ariwe Mukayiza Béatrice yagombaga kuvanwa mu rubanza na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ariko kuri iyi nshuro hazitabazwa Urukiko Rukuru kuko uwihanwe ari nawe Perezida w’uru rukiko ruburanisha Munyenyezi Béatrice ku ngufu, mu ikinamico yanditse nabi, irimo ubuswa bwinshi aho urukiko rutinyuka gushinja umuntu bavuga ko yakoze ibyaha yiga muri kaminuza, nyamara we akemeza ko atarangije n’amashuri yisumbuye, akibaza impamvu abamushinja batazagaragaza numéro d’inscription ye muri kaminuza kuko buri munyeshuri agomba kuba ayifite.
N’ubwo USA ndetse n’andi mahanga bakomeje kotsa igitutu Kagame bamusaba kureka gufasha M23 no kuvana ingabo za RDF muri RDC, ubutegetsi bw’igisuti ntibukozwa ibyo kugendera ku mategeko. U Rwanda ruratora ko u Burusiya buvana ingabo muri Ukraine, ariko rwo ntirukozwa ibyo kuvana izarwo muri RDC, aho bateje ibibazo na ONU ivuga itagishoboye guhangana nabyo kubera abavanywe mu byabo n’iyi ntambara ya M23 ifashwamo n’u Rwanda, badafite icyo kurya, imiti n’aho kwikinga. Ku rundi ruhande, agatsiko kari ku butegetsi i Kigali gakomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu, aho ubutabera bwahindutse ubutareba, imanza zigahinduka amakinamico, aho abahimbirwa ibyaha baburanishwa ikizavamo kizwi, baramaze guhamywa ibyaha no gukatirwa, ukibaza impamvu y’imanza ukayibura neza neza. Iyo ubutabera buba bukora bwari guhita bubona ko gushinja Munyenyezi Béatrice ari ukwigiza nkana kuko ikirego cyarezwe uwakoze ibyaha yiga muri kaminuza ariko ubushinjacyaha ntibwagaragaza numéro d’inscription yinjiriyeho muri kaminuza. By’umwihariko icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) cyatangiye mu 1963, uwiyandikishijemo bwa mbere agahabwa numéro d’inscription ya 001/63, arazwi ni Dr. Ntabomvura Vénant, n’abandi bose bahise bakomerejeho, none iya Munyenyezi Béatrice ni iyihe?
Ku ruhande rwacu rero dusanga aya makinamico arambiranye, ubutabera bukwiye kuba bwigenga bukareka kuba mu kwaha kwa FPR, aho iteganya uko imanza zose zirangira. Ibi rero ntibigishoboye kwihanganirwa n’Abanyarwanda benshi, akaba ari yo mpamvu, twebwe nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye n’ahakoropye, dushishikariza buri munyarwanda n’umuturarwanda guhaguruka bakitabira Impinduramatwara Gacanzigo, kuko ari yo yonyine yatuma twiyubakira igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi, ahubwo agahabwa amahirwe angana mu gihugu cye, akarindirwa uburenganzira bwa muntu, ndetse agahabwa ubutabera buboneye, icyo FPR idashaka kumva kugeza uyu munsi, ariko ikaba nta wundi wakiyumvisha uretse igitutu cy’abaturage bakomejwe kuyobozwa inkoni y’icyuma. Bitabaye ibyo akarengane kakomeza kagahabwa intebe, kakimakazwa imyaka n’imyaniko.
Kamikazi Umuringa Josiane